MINEDUC yigaramye iby’uko izakuraho ibizami bya Leta

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahakanye ko ifite gahunda yo gukuraho ibizami bya leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, ivuga ko ibyo Minisitiri wa MINEDUC yavuze byumvikanye uko bitari.

Ibizami bya leta ngo ntibizavaho
Ibizami bya leta ngo ntibizavaho

Ku wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2019, nibwo Minisitiri w’Uburezi Dr. Eugene Mutimura yari imbere y’inteko ishinga amategeko asobanura ibijyanye n’ingengo y’imari na gahunda y’uburezi mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Ubwo yaganiraga n’abadepite bamubaza ibibazo na we akabisubiza, hari aho ngo yumvikanye avuga ko ibizami abanyeshuri bakoraga byaba iby’abarangiza mu wa Gatandatu w’amashuri abanza n’abarangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) bishobora kuvaho.

Ngo yavugaga ko gukuraho ibizami bya leta bizatuma leta itongera gutakaza miliyari zigera kuri 3,7Frw yakoreshaga mu gutegura ibyo bizami.

Icyo cyemezo cyamaganiwe kure na benshi mu barezi bakimara kumva ayo makuru, yahise asakazwa mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda. Bavugaga ko ibyo bizarengera amafaranga ya leta ariko bikazanatuma ireme ry’uburezi rihungabana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Gicurasi 2018, MINEDUC yahise isohora itangazo ihakana ayo makuru, ivuga ko Minisitiri yumviswe nabi.

Iryo tangazo rivuga ko ahubwo Minisitiri Mutimura yagaragarije abagize inteko ishinga amategeko ko hari gahunda yo kongera ikoranabuhanga na za mudasobwa mu mashuri kugira ngo byoroshye ugukurikirana abanyeshuri.

Iryo tangazo rishimangira kandi ko ikoranabuhanga ari ryo rizanagira uruhare rukomeye mu gutuma umubare w’abanyeshuri bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi wiyongera kuruta uko byari bisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

umunyarwanda yaciye umugani ngo ntanduru ivugira ubusa
reka mbahe igitecyerozo kiza cyatuma igingo yimari yiyojyera
amafaranga yatakaraga muburezi agakora ibindi, nubundi ryaragiritse
bigaragarira nawawundi utarigeze akandagira mwishuri arabibona,
nimpumyi irabibona,abize bamaze kuba benshi, abafite akazi ,abashomeri
mwakuyeho ministeri yuburezi ,umuntu kazajya yigisha umwana we ,
nubundi ko basohoka batazi gusoma no kwandika,nuwo muturajye ntakomeze gutakaza amafaranga yubusa ,akayaguramo mituelle de sante,
izonda zo mumandazi zigahagarara ,akabi gasekwa nka nkeza koko.

kanani eric yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

KUMVIRANA/umuyaga abaye mwinshi

Elise yanditse ku itariki ya: 20-05-2018  →  Musubize

Erega no kwemera ko wibeshye ntacyo bitwaye, bigaragaza kwicisha bugufi.Naho ubundi ibyo bitekerezo byombi biratandukanye ku buryo utavuga ko bakumvise nabi.

Mbabazi yanditse ku itariki ya: 18-05-2018  →  Musubize

Ibizamini Ni ngombwa kuko bitariho abanyeshuri ntacyo bamenya n’abarimu ntibakora neza

Dukundimana yanditse ku itariki ya: 19-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka