Leta y’u Rwanda izakemura ikibazo cy’abanyeshuri bigaga muri Ukraine

Leta y’u Rwanda yemereye ubufasha abanyeshuri bagizweho ingaruka n’intambara yo muri Ukraine, bwo kubona amafaranga y’ishuri bigamo muri Pologne, mu rwego rwo kubafasha gukemura ikibazo cy’amikoro bagaragaje.

Perezida Kagame yemereye ubufasha abanyeshuri bagizweho ingaruka n'intambara yo muri Ukraine
Perezida Kagame yemereye ubufasha abanyeshuri bagizweho ingaruka n’intambara yo muri Ukraine

Perezida Kagame nyuma yo kugezwaho ikibazo n’umwe mu banyeshuri, witwa Sine Denise na we wigaga muri Ukraine kimwe na bagenzi be bakaza guhunga intambara y’icyo gihugu n’u Burusiya, kuri ubu bakaba biga muri Pologne, cy’uko bagorwa no kubona amafaranga yo kwishyura ishuri kuko amashuri yo muri Pologne ahenda cyane, ugereranyije n’ayo bigagamo muri Ukraine.

Sine Denise yavuze ko ubwo intambara yatangiraga yumvaga intego ye yo kuzaba umuganga irangiye, ariko ubuyobozi bwiza bwatumye inzozi ze zikomeza kuba impamo, babasha gukomeza kwiga.

Ati “Turi abanyeshuri batandatu, bane tugeze mu mwaka wa kane mu bijyanye n’ubuvuzi, abandi bari mu mwaka wa kabiri. Turiga neza turatsinda. Ikibazo dufite ni uko amashuri hano ahenze cyane ku buryo akubye inshuro eshatu ayo twishyuraga muri Ukraine. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, twabasaga inkunga cyangwa inguzanyo, uko yaba ingana kose yadufasha.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Leta izafasha aba banyeshuri, ubwo yasubizaga Sine, wari umugejejeho ikibazo cy’amafaranga y’ishuri.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Iby’abanyeshuri byo nta kibazo gikwiye kuba kiriho, Leta izabikemura nta kibazo.”

Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Uburezi n’uw’Ubuzima, gukemura icyo kibazo ntihazagire unanirwa amashuri kubera ko yabuze ubushobozi.

Inkuru zijyanye na: Umushyikirano 2024

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka