Kutagira inkono nini zo gutekamo, imbogamizi ku kugaburirira abana bose ku ishuri

Abayobozi b’ibigo by’amashuri abana bigamo bataha byo mu Karere ka Huye bavuga ko bitaboroheye kugaburira n’abana bo mu mashuri abanza, kuko nta bikoresho byo kwifashisha bafite birimo inkono nini cyangwa muvelo zagenewe gutekera abantu benshi.

Bakeneye inkono nini zo gutekamo kugira ngo kugaburira abana ku ishuri bigende neza
Bakeneye inkono nini zo gutekamo kugira ngo kugaburira abana ku ishuri bigende neza

Ni nyuma y’uko Leta yategetse ko abana bose bazajya bafatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, ikanashyikiriza inkunga yo guhaha yageneye iyi gahunda.

Pasitoro Aaron uyobora GS Shyembe, yagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ka Huye iby’iki kibazo mu nama baherutse kugirana, barebera hamwe icyatuma imitsindire y’abana irushaho kugenda neza.

Yagize ati “Ibiryo turabifite, ikibazo ni muvelo zo kubitekamo. Abiga mu mashuri yisumbuye bo kubera ko ari gahunda ikomeza bararya bose, ariko gushyiramo abiga mu mashuri abanza byatubereye imbogamizi muri rusange.”

Uyu muyobozi ngo yari asanzwe agaburira abana babarirwa muri 400 biga mu mashuri yisumbuye, none ubu hiyongereyeho 700 bo mu mashuri abanza, ku buryo yabuze uko abyifatamo.

Icyakora hari abayobozi b’ibigo bavuga ko mu gihe bategereje kubona ibikoresho, ni ukuvuga za muvelo ndetse n’ibikoni, ubu babaye batiye amasafuriya asanzwe manini, bifashisha mu guteka bakoresheje amashyiga atatu bisanzwe.

Bitewe n’uko n’ubundi ayo masafuriya batiye atakwirwamo ibiryo by’abana baruta umubare w’abari basanzwe barira ku ishuri, kuko abiga mu mashuri abanza ari bo benshi ugereranyije n’abo mu mashuri yisumbuye, ngo bateka ibya mbere byamara gushya bakabibika mu mabase yabugenewe, hanyuma bakongera bagateka ibindi.

Kubera ko amasaha yo kurya agera hari ibyo bagitetse, abana na bo barya mu byiciro, nk’uko bisobanurwa na Marie Chantal Mukagashugi, umuyobozi wa GS Matyazo, umwe mu bifashisha ubwo buryo.

Agira ati “Duhera ku bana batoya tukabagaburira, hanyuma tukaza kugera no ku biga mu mashuri yisumbuye. Icyakora harimo imbogamizi y’uko bisaba umwanya munini, n’abakozi benshi bakora mu gikoni.”

Indi mbogamizi bitera ngo ni uko abana batabasha kurya mu gihe cyagenwe cy’ikiruhuko, ku buryo usanga isaha ya mbere ya nyuma ya saa sita na yo yifashishijwe mu kurangiza kurya no gusukura amashuri kugira ngo babashe kwiga.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko muvelo zigomba kwifashishwa n’ibigo by’amashuri zirimo gukorwa na za IPRC kuko ari zo zahawe isoko, kandi ko bategereje ko zirangira.

Agira ati “Natwe Akarere ka Huye izo muvelo zizatugeraho, kandi dukwiye kwishimira ko ibi bikoresho biri gukorerwa mu gihugu cyacu.”

Mu gihe bagitegereje ko izi muvelo zirangira zikagezwa ku bigo by’amashuri, arasaba abayobozi b’ibigo babyo kurebera kuri bagenzi babo bagiye birwanaho, urugero nka bariya bagabura mu byiciro, ariko abana bakabasha kurira ku ishuri nk’uko byateganyijwe.

Yongeraho ko ari gahunda izafasha mu kugabanya umubare w’abana bataga ishuri ndetse no gukurikirana amasomo uko bigomba, kuko hari abo byagiye bigaragara ko baza ku ishuri batariye, bityo ntibabashe kwiga neza.

Na ho ku bijyanye n’imbogamizi yo gutangira amasomo bitinze, ngo baraza gufatanya n’abayobozi b’ibigo by’amashuri barebe uko iki kibazo na cyo cyakemuka, nibiba ngombwa hashakishwe ukuntu iyo saha igenda itakara yakwisubizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka