Kugaburira abanyeshuri ku ishuri muri 2024 bizashorwamo Miliyari 90Frw

Mu rwego rwo kurushaho kunoza gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri, muri uyu mwaka wa 2024, Leta y’u Rwanda iteganya gushora muri iyo gahunda Miliyari zisaga 90 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abiga muri GS Kampanga barishimira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Abiga muri GS Kampanga barishimira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

Ni ibyagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 01 Werurwe 2024, ubwo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange hizihizwaga ku nshuro ya cyenda, umunsi Nyafurika wahariwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Ni ibirori ku rwego rw’Igihugu byizihirijwe ku kibuga cy’ishuri rya Kampanga (GS Kampanga), riherereye mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, muri metero 50 ugana mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze uburyo Leta igiye kongera imbaraga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ahagiye gushorwa asaga Miliyari 90Frw avuye kuri Miliyari zisaga 78, zakoreshejwe muri 2023, mu gihe muri 2022, Leta yari yashoyemo Miliyari 35.

Yagize ati “Miliyari 90 twageneye iyi gahunda, zirakomeza zunganire kugaburira abanyeshuri, no gukomeza kongera ibikorwa remezo bifasha kugira ngo ifunguro rigere ku mwana wese mu ishuri. Icyo tubona n’uko buri mwaka umubare w’abanyeshuri wiyongera, bivuze ko abari barataye ishuri bagaruka, ndetse n’ababyeyi bakaba barakangukiye kuzana abana babo ku ishuri.”

Minisitiri Irere, yagarutse no ku bibazo by’imicungire mibi yagiye igaragara mu myaka yashize, muri iyo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ubwo yacungwaga n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri, aho hari bamwe mu banyeshuri byagaragaye ko rimwe na rimwe badafata ifunguro.

Minisitiri Irere Claudette
Minisitiri Irere Claudette

Ikindi cyagaragaye ngo n’uko hari ubwo amashuri yagaragazaga raporo y’ibiciro by’ibiribwa bitandukanye, ibyo bikadindiza imikorere myiza y’iyo gahunda, kugeza n’ubwo byagaragaye ko hari ba rwiyemezamirimo bambuwe n’ibigo by’amashuri.

Minisitiri Irere, avuga ko mu gukemura icyo kibazo, iyo gahunda yamaze gushyirwa mu micungire y’uturere.

Ati “Twahisemo ko ibyo byose bikorwa ku rwego rw’akarere, kuko dutekereza ko akarere ko gatanze isoko, gatanga igiciro kimwe bikagabanya ikiguzi Leta itanga kuri iyi gahunda. Amashuri amwe yagaragaje ko hari ba rwiyemezamirimo batishyuwe, icyakozwe ni ukubanza kubyegeranya tukareba ese ibyo birarane birangana bite, ese ko amafaranga yatanzwe byagenze bite, turimo gucukumbura ngo tumenye neza ibyabaye, utarishyuwe ni nde byagenze bite?”

Ikigo cy’Ishuri cya Kampanga kirererwamo abanyeshuri basaga 2500, mu baganiriye na Kigali Today, barishimira gahunda yo kugaburirwa ku ishuri, aho bavuga ko yabagiriye akamari kanini bazamura urwego mu mitsindire.

Umwe ati “Bamwe bazaga ku ishuri batariye, kubera ko saa sita twatahaga mu rugo tugiye kurya, ugasanga hari ugarutse atariye kubera ko iwabo batatetse bamwe bakava mu ishuri burundu, ugasanga turi gusinzirira mu ishuri ntitwige neza, ugasanga turi gutsindwa cyane, ariko ubu nta munyeshuri ugitsindwa nk’uko byahoze”.

Undi ati “Turarya tugahaga, ibiryo bitetse neza cyane, kabiri mu cyumweru turya umuceri na Kawunga. Ku wa mbere tukarya impungure. Turiga neza tugatsinda, ikigeretseho hifashishijwe ikoranabuhanga, badutekera kuri gaz”.

Abanyeshuri bahabwa ifunguro ryujuje intungamubiri
Abanyeshuri bahabwa ifunguro ryujuje intungamubiri

Ababyeyi bitabiriye ibyo birori ari benshi, abaganiriye na Kigali Today, bavuga ko gahunda yo kugaburira abanyeshuri yabafashije kurinda abana guta ishuri, n’inzara bajyaga bagira ibyo bikababuza kwiga uko bikwiye, ndetse bibafasha no gukora neza imirimo yabo ya buri munsi, nyuma y’uko ngo amasaha yabaga yegereje, bakava mu mirima bakajya gutekera abana.

Uhagarariye Porogaramu ishinzwe ibiribwa ku Isi (World Food Programme/WFP) mu Rwanda, Andrea Bagnoli, yashimye uruhare rwa Leta y’u Rwanda mu guteza imbere gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.

Yishimira uburyo abana bafatira amafunguro ku ishuri mu Rwanda biyongereye, aho mbere y’uko iyo gahunda itangira, abo yageragaho bari ibihumbi 600, uyu munsi abagaburirwa ku ishuri bakaba bagera muri Miliyoni eshatu n’ibihumbi 800.

Ashima uburyo u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi byimakaje uburezi kuri bose, yizeza kandi Leta ko WFP itazahwema gushyigikira gahunda nziza y’u Rwanda, yo gufasha abanyeshuri gufatira ifunguro ku ishuri, aho ngo yafashije abana gukura mu mitekerereze no gukura ku mubiri.

Abana bagaburirwa ku ishuri biga neza
Abana bagaburirwa ku ishuri biga neza

Ni umuhango witabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, barimo Guverineri Mugabowagahunde Maurice ndetse n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu Karere ka Musanze, aho wabimburiwe n’igikorwa cyo gutera ibiti byera imbuto muri GS Kampanga.

Insanganyamatsiko y’umunsi Nyafurika yo guteza imbere gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri iragira iti “Gushora imari mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri, hakoreshwa ibyera iwacu, hagamijwe kuzana impinduka mu burezi buganisha kuri ejo heza ha Afurika”.

Gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri yatangiriye mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 muri 2014, yemezwa na Guverinoma y’u Rwanda muri 2019, aho yahise igirwa itegeko mu mashuri yose uhereye mu yabanza.

Bateye ibiti by'imbuto
Bateye ibiti by’imbuto
Bimwe mu bigo by'amashuri byihingira imboga
Bimwe mu bigo by’amashuri byihingira imboga
Minisitiri Irere Claudette na Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Minisitiri Irere Claudette na Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Ababyeyi bishimiye gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Ababyeyi bishimiye gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi Nyafurika wahariwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi Nyafurika wahariwe gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyagaciro gakomeye ko umwana ufatira amafuguro kwishuri bituma atagwigira mubitekerezo byogeye Kandi bimufasha gutsinda neza amasomo yize bityo igihugu cyibitezeho byishi kand byiza kubufatanye nababyeyi babana. Murakoze

Nzitakuze donatha yanditse ku itariki ya: 5-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka