Ku gicumbi cy’amabuye y’agaciro barashaka ishuri ryihariye

Ababyeyi barerera mu ishuri ryigisha imyuga rya Gatumba TVET School mu Karere ka Ngororero, barifuza ko hashyirwamo ishami ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka mu gace iri shuri riherereyemo.

Gatumba TVET School ifatanye n'uruganda rw'amabuye y'agaciro rudafitiye abanyeshuri akamaro
Gatumba TVET School ifatanye n’uruganda rw’amabuye y’agaciro rudafitiye abanyeshuri akamaro

Aba babyeyi bavuga ko gushyira iri shami muri iri shuri, bizatuma abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunguka ubumenyi, bakabikorana ubunyamwuga birinda akajagari na magendu muri aka kazi.

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 30 iri shuri ryahoze ari Eto Gatumba rivutse, ababyeyi bagaragaje ko ubumenyi buke mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugira ingaruka ku iterambere ry’ubukungu bw’Akarere ka ngororero.

Bavuga ko abana babo bashyiriweho ishami ribyigisha, byazatugma ubunyamwuga muri aka kazi buzamuka, bigateza imbere akarere.

Nikobasanzwe avuga ko TVET Gatumba ihawe ishami ry'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro byazamura ubukungu bw'Akarere ka Ngororero
Nikobasanzwe avuga ko TVET Gatumba ihawe ishami ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byazamura ubukungu bw’Akarere ka Ngororero

Nikobasanzwe Ntwari Gerard uyobora Komite y’ababyeyi muri Gatumba TVET School, avuga ko igihe kigeze ngo Minisiteri y’uburezi itekereze uko amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro bajya biga hakurikijwe amahirwe aboneka aho ishuri riri.

Atanga urugero ko ishuri rifatanye neza n’uruganda rw’amabuye y’agaciro ariko ntacyo rurimariye kandi abacukuzi bakaba bakomeje kubikora mu kajagari kubera kutabimenya bya kinyamwuga.

Agira ati “ Ni icyifuzo, hano Gatumba byarabaye, kubera kutamenya amabuye y’agaciro wasangaga amabuye ya Koruta bayajugunya mu myobo batazi ko ari amabuye y’agairo.

Birakwiye ko duhabwa ishami ribyigisha kandi ntibisaba abakozi barenze babiri cyangwa batatu”.

 Ugirinshuti avuga ko ikigo gikeneye kwagurwa no gusanwa
Ugirinshuti avuga ko ikigo gikeneye kwagurwa no gusanwa

Umuyobozi w’Ishuri rya Gatumba TVET School Ugirinshuti Jean D’Amour, avuga ko nubwo ikigo cyageze kuri byinshi mu myaka ishize gifite imbogamizi z’inyubako n’ibikoresho bidahagije.

Ngo hari zimwe mu nyumabko zacyo zishaje. kandi hakenewe ko cyaguka kugira go n’ayo mashami aramutse yongerewemo, abanyeshuri bige bisanzuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba, Uwihoreye Patric mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, yavuze ko hari gukorwa ubuvugizi kugira ngo ishuri rihabwe ibikenewe kandi ryaguke.

Ati “Turi gukora ubuvugizi, kugira ngo ishami ryo gucukura amabuye y’agaciro rigezwe muri iki kigo, na WDA nayo yatwemereye kubidufashamo ikigo kikavugururwa”.

Gatumba TVET SCHOOL irimo abanyeshuri 467, biga mu mashami y’ubwubatsi, n’amashanyarazi, naho mu myaka 30 ishize abaharangije bakabona impamyabumenyi bagera hafi ku bihumbi 25.

Abarangije muri ETO Gatumba yahindutse Gatumba TVET School bavuga ko nta bushomeri bagize ariko ibyigishwa bikwiye kujyana n'amahirwe aboneka ahubatse ishuri
Abarangije muri ETO Gatumba yahindutse Gatumba TVET School bavuga ko nta bushomeri bagize ariko ibyigishwa bikwiye kujyana n’amahirwe aboneka ahubatse ishuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NIFUZAGAKO MWAZONGERA MUKADUSURA TURABAKUMBUYE.WELCOME!!!!!!!!!

HABUMUREMYI JAEN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 8-04-2019  →  Musubize

Mwiriwe neza, ndi umunyeshuri ku kigo cya gatumba tvet nkaba nifuzaga umunyamakuru waje, kuko nifuzaga ko amfashije yampa amafoto yadufotoye nka Dj waho ? Murakoze cyane

Irene yanditse ku itariki ya: 17-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka