Ishami ry’ubuganga muri Kaminuza ya Gitwe ryahagaritswe

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe iherereye mu Ruhango bwakiriye ibaruwa ya Minisitiri w’uburezi isaba iyo kaminuza guhagarika ibikorwa byose byo mu ishami ry’ubuganga na Laboratwari.

Ishami ry'ubuganga muri Kaminuza ya Gitwe ryahagaritswe, aabanyeshuri baryigamo bahise bataha
Ishami ry’ubuganga muri Kaminuza ya Gitwe ryahagaritswe, aabanyeshuri baryigamo bahise bataha

Mu itangazo iyo kaminuza yashyize ahagaragara handitsemo ko iyo kaminuza yakiriye iyo baruwa tariki ya 15 Werurwe 2017.

Muri iyo baruwa kandi ngo handitsemo ko ku birebana n’ishami ry’ubuforomo naryo riba rihagaze rikabanza gukorerwa igenzura.

Minisitiri w’uburezi ngo yafashe icyo cyemezo ashingiye ku igenzura ryakozwe mu mwaka ushyize tariki ya 25 Ukwakira 2016.

Ibaruwa ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe bwashyize ahagaragara rivuga ku bijyanye n'ihagarikwa ry'ishami ry'ubuganga
Ibaruwa ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe bwashyize ahagaragara rivuga ku bijyanye n’ihagarikwa ry’ishami ry’ubuganga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Rwose igitekerezo cyogufunga cyarahubutse, kuko twebwe twahize tuziko bafite abarimu n’ibikoresho bihagije. Uwo uvuga ko higa abantu 400 mu ishuli limwe ndumva abeshya keretse niba hari icyo bapfa nubuyobozi akaba ashaka gukabya inkuru.Ntabwo numva ahobahereye kuko birigaragaza muzahagere mwirebere.Ubuse ihahamuka mwateye abana bari babyutse baje muri stage batangiye gukora ngonibatahe muzarivuza iki? Aha nimushishoze murebe niba ntakibyihishe inyuma.

uwamariya liberee alias dudu yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Nibadufungurire kaminuza dutangire , ushaka kunyomoza ibyibikoresho nibindi bavuga bidahari muziyizire mubirebe nibyo byiza , rwose nyakubahwa fungura akazi gakomeze ntakindi kibazo gihari

hitayezu yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Ishami ry’ubuforomo naryo rikwiye gufungwa!wabonye aho abantu 400 biga mu ishuri rimwe kandi ngo ari abaforomo
iyo myigire ntihwitse na gato ubwo se .ugasanga bararangije ngo bagiye kuvura abaturage bagowe!abigamo se bo mwo kabyaramwe
Abantu bagize Nursing nk’akarima kabo .bakikorera ibyo bishakiye ntibazi ko ari ubuzima bw’abaturage buhatikirira.
ugasanga umuntu yize za SECRETARIAT,ELECTRICITE,MECANIQUE AUTOMOBILE,COUPE COUTURE,n’ibindi...........Yarangiza ngo agiye i GITWE N’Ahandi kwiga ubuforomo.iki cyemezo ndagishyigikiye rwose.Murakoze!

uwera yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Kuba ishuri rya Gitwe ryahagaritswe sa banyeshuri gusa biza kugiraho ingaruka kuko nabahakorera bose yaba nabahatuye muri rusange birabagiraho ingaruka zitari nziza, turasabako ibiganiro byakihutishwa hagashakwa umuti.

Canisius yanditse ku itariki ya: 17-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka