INES–Ruhengeri yakomorewe abacuruzi bayikikije bajya mu birori

Abanyeshuri bigaga mu mashami atanu yari yarahagaritswe muri INES –Ruhengeri bagarutse kwiga nyuma y’uko ayo mashami yose yongeye gufungurwa.

Amashami atanu yo muri Ines -Ruhengeri yari yarafunzwe yongeye gufungurwa
Amashami atanu yo muri Ines -Ruhengeri yari yarafunzwe yongeye gufungurwa

Ibyo byatumye ku wa mbere tariki ya 10 Nyakanga 2017, ubuyobozi bw’iryo shuri rikuru riherereye mu Mujyi wa Musanze n’abanyeshuri baryigamo bakora ibirori byo kwishimira icyo gikorwa.

Abacuruzi bayikikije nabo basazwe n’ibyishimo bavuga ko bagiye kongera gucuruza bakabona amafaranga.

Bavuga ko bitewe n’ubwinshi bw’abanyeshuri bari baratashye byari byarabahombeje kuko bari abakiriya babo babagurira ibiribwa bakanabacumbikira mu nzu zikodeshwa ziri hanze y’ishuri.

Murerwa Jean Yves afite inzu ikodeshwa ifite imiryango 45. Icumbikira abanyeshuri 100 bo muri INES-Ruhengeri. Umuryango umwe abawucumbikamo bishyura ibihumbi 15RWf buri kwezi.

Avuga ko ubwo ayo mashami yo muri INES-Ruhengeri yahagarikwaga abanyeshuri yari acumbikiye hafi ya bose bagiye, hagasigara abari bacumbitse mu miryango itatu gusa.

Aya macumbi yari yarafunze imiryango kuko abanyeshuri bigaga mu mashami yafunzwe bayacumbikagamo bagiye
Aya macumbi yari yarafunze imiryango kuko abanyeshuri bigaga mu mashami yafunzwe bayacumbikagamo bagiye

Murerwa avuga ko yagize igihombo kuko mbere abo banyeshuri bataragenda yinjizaga ibihumbi 675RWf ku kwezi ariko aho bagendeye ku kwezi yinjizaga ibihumbi 45RWf gusa kandi ngo hari hashize amezi atatu arenga abo banyeshuri bagiye.

Akomeza avuga ko yishimiye kuba abo banyeshuri bagarutse kwiga. Akemeza ko igihombo yagize azagikuramo.

Impamvu INES yari yarafungiwe amashami

INES-Ruhengeri ni rimwe mu mashuri makuru na kaminuza bibarirwa mu icumi byagenzuwe mu mpera z’umwaka w’amashuri wa 2016-2017.

Nyuma yo kugenzurwa amwe muri ayo mashuri yafungiwe amashami andi afungirwa byose ku buryo bw’agateganyo kuko imikorere n’imyigishirize yabyo ngo bitatangaga ireme ry’uburezi ryifuzwa mu Rwanda.

Abanyeshuri bigaga mu mashami yafunzwe bagarutse kuko yongeye gufungurwa
Abanyeshuri bigaga mu mashami yafunzwe bagarutse kuko yongeye gufungurwa

INES-Ruhengeri yafungiwe amashami atanu arimo iry’ubumenyi bwa mudasobwa (Computer Science) n’iry’ibijyanye n’ubuzima (Biotechnology) mu gashami k’ibimera (Plant Option).

Hiyongeraho iry’ibijyanye n’ubuzima mu gashami k’ibiribwa (Food Option), irijyanye n’ubwubatsi (Civil Engineering) n’iry’ubumenyi bw’ibijyanye na Laboratwari (Biomedical Laboratory Sciences).

Nyuma yo kuzuza ibyo basabwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ayo mashami yose yarafunguwe guhera muri Werurwe 2017.

Ibyo nibyo byatumye muri INES-Ruhengeri bakora ibirori n’ubusabane baranasenga bashimira Imana, umuhango wayobowe na Musenyeri wa Diyoseze ya Ruhengeri, Harorimana Vincent.

Umuyobozi wa INES–Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana Fabien yabwiye abanyeshuri bahiga ko bahisemo gukoresha ibyo birori kugira ngo bishimire umuhati n’imbaraga bagize mu kwihutisha gushyira mu bikorwa ibyo bari basabwe na MINEDUC.

Yagize ati “Turi hano kugira ngo twishimire ibyiza byo kuba abanyeshuri barererwaga muri uru rugo bongeye kurugarukamo kandi ibyo twasabwe nabyo byarakozwe.

Uyu munsi abashyitsi bakuru dufite ni abanyeshuri bari bamaze amezi batiga ariko ubu amasomo akaba yongeye gukomeza nk’uko byari busanzwe.”

Bavugije n'ingoma
Bavugije n’ingoma
Abanyeshuri bashimiye kugaruka kwa bagenzi babo barabaririmbira
Abanyeshuri bashimiye kugaruka kwa bagenzi babo barabaririmbira

Akomeza avuga ko kuba amashami amwe n’amwe yari yarafungiwe imiryango ariko abanyeshuri bayigamo bagasubira iwabo byatumye bafunguka bagashakisha ibyo basabwaga.

Ati “Turanashimira abanyeshuri bahagarikiwe amashami ariko bagakomeza kutugirira icyizere. Ubu bose bakaba bagarutse nta n’umwe muri bo wagiye kwiga ahandi.”

Ndayishimiye Pacifique wiga mu ishami ry’ibijyanye n’ubwubatsi wari umaze amezi arenga atatu atiga yabwiye Kigali Today ko anejejwe cyane no kuba agiye gukomeza kwiga.

Agira ati “Hanze hariya mu buzima bwo kutiga twari turi mu bibazo bikomeye birimo kuduseka ngo twagiye kwiga muri Kaminuza zidafite ibyangombwa, aho tugeze hose bikadutera ipfunwe.”

Ubuyobozi bw’ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri butangaza ko kugira ngo bakomorerwe ayo mashami yari yarahagaritswe byabatwaye Miliyoni zirenga 100RWf yaguzwe ibikoresho basabwaga.

Abanyeshuri bo muri Ines-Ruhengeri bakoranye ibirori n'ubuyobozi bw'iyo kaminuza bishimira ko bakomorewe
Abanyeshuri bo muri Ines-Ruhengeri bakoranye ibirori n’ubuyobozi bw’iyo kaminuza bishimira ko bakomorewe
Padiri Dr. Fabien Hagenimana umuyobozi wa INES Ruhengeri
Padiri Dr. Fabien Hagenimana umuyobozi wa INES Ruhengeri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

INES ndabona ifite courage kabisa, abandi bo bite?

Sangwa yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

INES turayishima cyane yashyizemo imbaraga nyinshi kugirango tube twagarutse kwiga. Aha ni murugo koko mubivuze neza kandi na MINEDUC turayishimira kuko turi kubona hari byinshi byakosowe. INES Oyeeee!!

Franck yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka