INES Ruhengeri yafunguriwe amashami abiri yari yarafunzwe

Inama nkuru y’uburezi mu Rwanda yatangaje ko yemereye ishuri rikuru rya INES Ruhengeri gufungura abiri mu mashami atanu yaryo yari yafunzwe.

Amashami abiri yo muri INES Rugengeri yari yarafunzwe yafunguwe
Amashami abiri yo muri INES Rugengeri yari yarafunzwe yafunguwe

Byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017, nyuma y’igenzura ryakozwe muri iryo shuri rikuru kugira ngo harebwe niba ryarubahirije ibyo ryasabwe.

Kaminuza ya Gitwe yo nta shami yemerewe gufungura muri atatu yafunzwe n’ubwo hari ibyo yavuguruye.

Amashami yo muri Ines Ruhengeri yafunguwe ni iry’ubumenyi bwa mudasobwa (Computer Science) n’iry’ibijyanye n’ubuzima (Biotechnology) mu gashami k’ibimera (Plant Option).

Amashami akomeje gufungwa ni iry’ibijyanye n’ubuzima mu gashami k’ibiribwa (Food Option), irijyanye n’ubwubatsi (Civil Engineering) n’iry’ubumenyi bw’ibijyanye na Laboratwari (Biomedical Laboratory Sciences).

Ines Ruhengeri yashimiwe kuba yaravuguruye ibikoresho byifashishwa muri ayo mashami yafunzwe ariko isabwa gushaka bimwe mu bitabo n’inyigisho zigezweho no gushaka abakozi babifitiye ubushobozi.

Padiri Dr Fabien Hagenimana, Umuyobozi wa INES Ruhengeri avuga ko yizeye ko n’andi mashami azafungurwa.

Agira ati “Ku byerekeranye n’uduporogaramu twafunguwe, umuntu yavuga mu Kinyarwanda ngo ukorora acira aba agabanya, murakoze."

Muri Kaminuza ya Gitwe hari ibitaranoga

Muri Kaminuza ya Gitwe hahagaritswe amashami yigisha ibyerekeranye n’ubuvuzi arimo Medecine and Surgery, General Nursing na Medical Laboratory Technology.

Amashami atatu yo muri Kaminuza ya Gitwe yafunzwe nta na rimwe rirafungurwa
Amashami atatu yo muri Kaminuza ya Gitwe yafunzwe nta na rimwe rirafungurwa

Itsinda ryakoze ubugenzuzi ryashimye ko hari ibyakosowe birimo nk’ibikoresho byo muri Laboratwari bijyanye n’igihe, ibitabo ndetse hashakwa n’abakozi babifitiye ubushobozi, hubakwa na Laboratwari y’icyitegererezo yifashishwa mu buvuzi.

Ariko iyo kaminuza yanenzwe kuba idafite abayobozi bakwiye mu mashami n’inzego zitandukanye ziyigize. Ibyo hamwe n’ibindi itaruzuza bifatwa nk’ibiciriritse na byo yasabwe kubanza kubinoza kugira ngo amashami yafunzwe afungurwe.

Dr Hakizimana Philippe umwe mu bahagarariye Kaminuza ya Gitwe na we asanga n’ubwo harimo igihombo bikwiye ko banoza ibyo basabwe.

Agira ati "Twatakaje abanyeshuri, bamwe ndetse bagenda bagira n’ibibazo, ariko kubera ko mubarebera nta mpungenge dufite.

Natwe kandi dukurikije ibi mudusaba kugira ngo aya mashami afungurwe, dukurikije ibyakozwe, ntawe bikwiye gutera ubwoba, cyane ko mwavuze ko n’ubu n’ejo ibyo bitunganye ariya maporogaramu yatangira akiga.”

Akomeza avuga kandi ko iryo genzura ryajya rikorwa mu mashuri yigenga kimwe no mu mashuri ya Leta kugira ngo ireme ry’uburezi ryimakazwe hose.

Dr Emmanuel Muvunyi uyobora Inama nkuru y'uburezi mu Rwanda
Dr Emmanuel Muvunyi uyobora Inama nkuru y’uburezi mu Rwanda

Dr Emmanuel Muvunyi uyobora Inama nkuru y’uburezi mu Rwanda na we yemera ko harimo igihombo cyane cyane ku banyeshuri ariko akavuga ko iri suzuma rigamije kubafasha kubona uburezi bufite ireme.

Agira ati “Turabizeza ko ibirimo gukorwa bigamije kubarengera no kurengera inyungu zabo. Ntabwo ari bo bonyine ahubwo, ni inyungu z’Abanyarwanda ndetse n’ahandi hose bazakora."

INES Ruhengeri na Kaminuza ya Gitwe ni amwe mu mashuri makuru na kaminuza bibarirwa mu icumi byagenzuwe mu mpera z’umwaka w’amashuri wa 2016/2017.

Nyuma yo kugenzurwa amwe yafungiwe amashami andi afungirwa byose mu buryo bw’agateganyo kuko imikorere n’imyigishirize yabyo ngo bitatangaga ireme ry’uburezi ryifuzwa mu Rwanda.

Abayobozi ba Kaminuza ya Gitwe na Ines Ruhengeri basabwe kugeza ku itariki ya 13 Nzeli 2017,kuba bamaze gukosora ibidatunganye, mu gihe baba batarabikora amashami yahagaritswe akaba yafungwa burundu.

Padiri Dr Fabien Hagenimana umuyobozi wa Ines Ruhengeri
Padiri Dr Fabien Hagenimana umuyobozi wa Ines Ruhengeri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

UTAB muri he??

james alias yanditse ku itariki ya: 2-06-2017  →  Musubize

ariko Andi mashuri makuru na kaminuza byari byafungiwe bigeze he bikora ibyo basabwe? eg. UTAB muri agriculture and renewable energy???

james yanditse ku itariki ya: 2-06-2017  →  Musubize

turifuzako iryo genzura ryagera no mu mashuri ya secondaire kuko niba dushaka kubaka uburezi bwiza,duhere muri faundation.birambabaza iyo mbona abana bigishwa n’abarimu batize kwigisha

Emmanuel niragire yanditse ku itariki ya: 1-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka