INES - Ruhengeri igiye kwifashisha “Drone” mu bushakashatsi

Ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri rivuga ko rigiye kwifashisha akadege katagira umupilote “Drone” mu bushakashatsi no kwigishirizaho abanyeshuri.

INES-Ruhengeri igiye kujya yifashisha Drone mu kwigisha
INES-Ruhengeri igiye kujya yifashisha Drone mu kwigisha

Dr Fabien Hagenimana, umuyobozi w’iri shuri avuga ko ikoreshwa rya drone ari ikoranabuhanga rigezweho bashaka kujya bifashisha mu bushakashatsi n’abanyeshuri biga iby’ubutaka bakayigiraho.

Yagize ati “Abiga iby’ubutaka amafoto bifashisha yafashwe n’indege ayandi afatwa n’icyogajuru ariko icyo tuyanenga ni uko atagaragara neza nkafatwa n’akadege katagira umupirote kuko kayafata kegereye ubutaka ibipimo byo kuba wakwibeshya bikagabanuka”.

Dr Hagenimana Fabien uyobora ishuri rikuru rya INES- Ruhengeri
Dr Hagenimana Fabien uyobora ishuri rikuru rya INES- Ruhengeri

Akomeza avuga ko iyo drone yamaze kugera mu Rwanda, kaguzwe amafaranga ibihumbi 30 by’amayero.

Umwarimu uzafasha abanyeshuri nawe ni umunyarwanda uvuye mu Bufaransa kwiga ibirebana n’imikoreshereze yayo.

Dr Hagenimana atangaza ko usibye kuba abanyeshuli bazunguka ubumenyi mu ifatwa ry’amafoto, hari n’inyungu ku baturage bakoresha ubutaka.

Ati “Mu Rwanda akenshi dukunda kuvuga ibyo guhuza ubutaka ariko ugasanga abantu basa nk’abagereranya, ariko kazajya kaguruka kazane ibipimo bya nyabyo by’ubuso bwegeranyijweho ubutaka, nta kwibeshya”.

Ishuri rya INES-Ruhengeri
Ishuri rya INES-Ruhengeri

Asobanura ko abanyeshuli bazajya bigishirizwa kuri ako kadege nabo bazajya bajya ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi burenze ubw’abarangizaga mbere.

Ir Nkerabigwi Placide, umwarimu wa INES – Ruhengeri uherutse kuva mu Bufaransa kwiga iby’imikoreshereze y’ako kadege avuga ko kugakoresha bizatuma bagira amafoto meza aruta ayafatwaga mu buryo bwari busanzwe.

Ubuyobozi bwa INES- Ruhengeri buvuga ko ako kadege kageze mu Rwanda kakaba kari mu kigo cy’u Rwanda cyakira ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga (MAGERWA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ines ruhengeri komeza wese imihigo mubukombe hose bakumenye

habinezayves yanditse ku itariki ya: 11-12-2016  →  Musubize

This is a good but not simple example made by a private college. I think, the Rwandan people will benefit from the opportunity. we new tactics to tackle the 70% infertility of our soil.
Congratulations farther Fabien,PhD.

Germain Intwari yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

New technologies are very crucial to teaching and learning high quality. INES as applied sciences-based Institution has always to innovate new ways of facing new challenges for the common good of people.Very proud of this new technology. Other universities and higher institutions may profit this opportunity.Congratulations.

P. Damien Nkubana yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

INES Ruhengeri mukomere Ku mihigo mu bumenyingiro bufite ireme ry’ uburezi

ngoma. jmv yanditse ku itariki ya: 15-11-2016  →  Musubize

Good kabisa

alias yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

INES ndabona ikataje mu kwigisha ubumenyingiro, yabimburiye izindi kaminuza kukwigisha ubumenyingiro none inazibimburiye mu gukoresha drone mubushakashatsi. INES mukomereze aho

dufreg yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka