Impamvu abakobwa bakiri bake mu mashuri makuru na Kaminuza

Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore (Gender Monitoring Office/GMO), kimwe na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), bagaragaza ko abakobwa biga mu mashuri makuru na za kaminuza, ari bake ugereranyije n’abahungu, bigaterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’izishingiye ku muco.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y'Uburezi muri MINEDUC, Rose Baguma
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi muri MINEDUC, Rose Baguma

Imibare yo mu gitabo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Statistical Year Book 2023), igaragaza ko kuva mu mashuri y’incuke kugeza mu yisumbuye, umubare w’abakobwa uba ari munini kurusha abahungu. Urugero hagati ya 2017-2021, bigaragara ko hari itandukaniro mu mibare y’abagana ishuri ku bitsina byombi.

Mu mashuri abanza mu mwaka wa 2017, abakobwa banganaga na 50.8%, muri 2020/2021 banganaga na 51.3%. Abahungu banganaga na 49.2% mu mwaka 2017 mu gihe muri 2020/2021 bari 48.7%.

Mu yisumbuye mu mwaka wa 2017, abahungu banganaga na 46.7% naho abakobwa ari 53.3%, mu 2020/2021 bari 46.4%, mu gihe abakobwa bari 53.6%.

Iyo bigeze mu mashuri makuru na za kaminuza biricurika. Ibyo bigaragazwa n’imibare yo mu mwaka 2017-2020, abakobwa babaye bake ugereranije na basaza babo.

Mu mwaka wa 2017 abahungu bari 54.7% mu gihe abakobwa bari 45.3%, naho mu mwaka wa 2020/2021 abahungu bari 55.1%, abakobwa bakaba 44.9%.

Kaminuza y’u Rwanda mu mibare yashyize hanze igaragaza abasoje amasomo yabo hagati ya 2013-2020, bangana na 49,477. Muri abo abakobwa banganaga na 36% mu gihe abahungu bari 64%.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Rose Baguma, avuga ko hari impamvu nyinshi zituma abana b’abakobwa baba bake mu mashuri makuru na za kaminuza.

Ati “Umuryango wagiye uhura n’ivangura cyane cyane rishingiye ku gitsina, kwerekana ko umwana w’umukobwa afite ubushobozi buke ugereranije n’umuhungu, ko umwana w’umukobwa agenewe kuguma mu rugo, agakora gusa inshingano zo mu rugo, ibyo kwiga no gukora akandi kazi, bikarekerwa abahungu cyangwa abagabo. Ayo ni amateka ariko agikurikirana cyane cyane sosiyete kugeza uyu munsi, bigatuma nanone tutababona benshi nubwo hagiye hashyirwaho ingamba nyinshi.”

Akomeza avuga ko hari impamvu zitandukanye zituruka ku bakobwa cyangwa mu miryango, zituma badakomeza mu mashuri makuru na za kaminuza.

Ati “Imbogamizi nyinshi bahura nazo, harimo no kutigirara ikizere. Iyo utigiriye ikizere no gutsinda ntutsinda, ushobora kwiga ukiga amashuri abanza, ayisumbuye ariko ukaba utashobora gukomeza Kaminuza.”

MINDEDUC isaba Abanyarwanda guhindura imyumvire ikandamiza umukobwa, kuko na Leta irimo gukora ibishoboka byose ngo abana bose bige.

Baguma akomeza agira ati “Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, rigaragaza ko ari uburenganzira bw’umwana kwiga. Umwana wese agomba kuba ari mu ishuri. Iyo tuvuga umwana wese rero, icyo gihe ntabwo tuba dusize umukobwa.”

Muri gahunda zitandukanye Leta yashyizeho zifasha bose kwiga harimo uburezi bw’ibanze (Nine and twelve years’ basic education), gufatira ifunguro ku ishuri umubyeyi agasabwa uruhare ruto, icyumba cy’umukobwa mu mashuri yisumbuye cyifashishwa mu gihe cy’imihango, kiba kirimo ibikoresho by’isuku byose ndetse abarimu bahuguwe uko bagomba gufasha abana ntawuhejwe.

Hashyizweho gahunda yo kwigisha isomo ry’ubuzima bw’imyororokere, kugira ngo bamenye uko imibiri yabo igenda ihinduka bityo bakirinda ubusambanyi n’inda zitateganyijwe. Hashyizweho amashuri y’abakobwa kuko bituma bumva na bo bashoboye batari kumwe na basaza babo, kandi hafashwa n’abaturuka mu miryango itishoboye.

Habaho imikoranire na za kaminuza, aho ziza kuganira n’abanyeshuri kuko bibatera umwete. Abagore bageze ku bintu bikomeye bajya kuganira n’abakobwa, kugira ngo bamenye uko na bo babigeraho.

Abakobwa bakomeza kwitabwaho no muri kaminuza. Mu gihe cyo gutanga amacumbi muri kaminuza, abaje kwiga mu mwaka wa mbere ni bo bayahabwa mbere y’abandi, ibyo byose bigakorwa mu rwego rwo gufasha abakobwa gukomeza kuba benshi mu mashuri makuru na za kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka