Ikiganiro ‘EdTech’ kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi cyagarutse

Ikiganiro EdTech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga cyagarutse, aho icyo muri uku kwezi kwa Werurwe haganirwa ku ngingo ijyanye no ‘Gushora imari mu guteza imbere ibikoresho by’isuzuma mu ikoranabuhanga mu nzego zose z’uburezi.”

Basanga gushora imari mu bikoresho by'ikoranabuhanga ari ingenzi
Basanga gushora imari mu bikoresho by’ikoranabuhanga ari ingenzi

Isuzumabumenyi hakoreshejwe ikoranabuhanga muri gahunda y’uburezi mu Rwanda, ni igice kiri mu ngamba ngari zigamije kuvugurura imyigire ndetse n’imyigishirize. Ibikorwa birimo nk’ibyumba by’amashuri bikoresha ikoranabuhanga mu kwigisha, gahunda yatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, ni bimwe mu bigamije gufasha amashuri kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga ariko kandi bikajyana n’ibikorwa remezo.

Byongeye kandi, hari na gahunda zijyanye no guhugura abarimu zagiye zishyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo kubongerera ubushobozi mu gukoresha neza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu myigishirize yabo. Gusa nubwo hari intambwe igaragara imaze guterwa, n’imbogamizi na zo ntizabura, zirimo kuba hari abataragerwaho n’ikoranabuhanga, ihuzanzira rya murandasi (internet) mu turere turi kure y’utundi, byose bikaba bigira ingaruka mu kudindiza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu isuzumabumyenyi.

Ibikoresho by’ikoranabuhnaga byifashishwa mu isuzumabumenyi bifite uruhare runini mu kuzamura imyigire n’imyigishirize mu burezi bw’u Rwanda. Mbere na mbere ubu buryo buha abarezi uburyo bushya bwo gusuzuma urwego rw’abanyeshuri, no kubafasha kugira ibyo basobanukirwa. Binyuze mu itegurwa ry’ibazwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, no guhanahana ibitekerezo, ni bumwe mu buryo bushobora gufasha abarimu kugira ubumenyi bunguka, ku byo buri munyeshuri akeneye, bikaba byagenderwaho mu byabategurirwa.

Diane Sengati, umuyobozi w'agateganyo ushinzwe ikoranabuhanga n'uburezi muri REB, ni umutumirwa muri iki kiganiro
Diane Sengati, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ikoranabuhanga n’uburezi muri REB, ni umutumirwa muri iki kiganiro

Ibikoresho byifashishwa mu isuzumabumenyi hakoreshejwe ikoranabuhanga, bifasha ubikoresha kugira uburambe ndetse n’ubunararibonye mu myigire, ndetse by’umwihariko bituma abanyeshuri bishimira bakanitabira gukurikira ibyo bategurirwa, bijyanye n’urwego rwa buri wese. Mu gushyiraho ubu buryo butandukanye mu myigire, usanga ibi bikoresho bigira uruhare mu guteza imbere ubushake mu myigire no kuzamurira abanyeshuri urwego rw’imitekerereze.

Uburyo bwo guhuza ibikoresho mu isuzuma hifashishijwe ikoranabuhanga, ni bumwe mu buryo butanga amahirwe menshi yo kuzamura imyigire n’imyigishirize muri gahunda y’uburezi mu Rwanda. Gusa ariko, kumenya ubwo bushobozi ntibihagije kuko bisaba imbaraga zihamye mu gukemura bimwe mu bibazo bikigaragara mu bikorwa remezo, kuzamura urwego n’ubushobozi bw’abarimu, bikajyana kandi no kugera ku ikoranabuhanga mu buryo bungana.

Gushora imari mu guteza imbere ikoranabuhanaga, n’isuzuma mu bikoresho byifashisha mu nzego zose z’uburezi, bigaragara ko ari ingenzi mu gushyiraho uburyo bwifashishwa mu ikoranabuhanga mu Rwanda. Mu gihe Igihugu gikataje mu nzira iganisha ku guhindura uburezi, gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga neza ni ufunguzo rwo kugera ku majyambere arambye mu burezi bufite ireme, kandi bungana kuri bose.

Mutijima Asher Emmanuel, ushinzwe ikoranabuhanga muri Rwanda TVET Board, umutumirwa
Mutijima Asher Emmanuel, ushinzwe ikoranabuhanga muri Rwanda TVET Board, umutumirwa

Ikiganiro EdTech Monday kiraganirwamo ibimaze kugerwaho ndetse n’imbogamizi zikigararaga mu guteza imbere ibikoresho by’isuzuma mu ikoranabuhanga, mu nzego zose z’uburezi mu Rwanda, kiratambuka kuri uyu wa Mbere tariki 25 Werurwe 2024, mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today no kuri Space ya X yahoze yitwa Twitter.

Icyo kiganiro biteganyijwe ko cyitabirwa n’abatumirwa barimo, Dieudoné Irafasha washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa Diolichat, Diane Sengati, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ikoranabuhanga n’uburezi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB), ndetse na Mutijima Asher Emmanuel, ushinzwe ikoranabuhanga mu kigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro, Rwanda TVET Board.

Abarezi, abanyeshuri ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira n’uburezi no guteza imbere ikoranabuhanga, murashishikarizwa gukurikira iki kiganiro cyo kuri uyu wa Mbere, aho musobanukirwa byinshi ku ngingo iganirwaho.

Dieudoné Irafasha washinze akaba n'umuyobozi mukuru wa Diolichat, Umutumirwa
Dieudoné Irafasha washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa Diolichat, Umutumirwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

URU RUBYIRUKO RUFITE USHAKE UBWO GUSHA IBISUBIZO BYO GUTA UMWANYA CYANE CYANE MUMASHURI BANJYE BASHAKIRWA SUPPORT IBITEKEREZO BYABO BIGIRU UMUMARO

ALIAS yanditse ku itariki ya: 26-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka