Huye: Abiga imyuga mu Rwabuye bafashwa na JICA bavuga ko kwiga amezi 6 bidahagije

Abanyeshuri biga imyuga mu kigo cyigisha imyuga cyo mu Rwabuye bafashwa na JICA barifuza ko bakongererwa igihe cyo kwiga kuko ngo ubumenyi bahakura ntibutuma babasha guhangana na bagenzi babo baba bize mu gihe cy’umwaka.

Abafite icyo kibazo ni abiga ari bakuru biga mu gihe cy’amezi atandatu ariko ababatera inkunga bo bavuga ko amezi atandatu ahagije kugira ngo babone ubumenyi bw’ibanze buzabafasha kuba bakora umwuga ubatunze.

Ubwo bamwe mu badepite bagize komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco na siporo basuraga iki kigo tariki 21 Nzeri, umwe mu banyeshuri wiga ubwubatsi yabagaragarije ikibazo bafite.

Yagize ati “kubaka turangiza tubizi kuko twiga dukora. Ariko igihe cy’amezi atandatu tumara twiga ni gito ku buryo turangiza hari ibyo tutazi neza nko gushushanya no gukora devi y’inyubako”.

Uretse ikibazo cyo kwiga igihe gito cyihariwe na bamwe, abanyeshuri bose bo mu kigo cyigisha imyuga cyo mu Rwabuye bafite ikibazo cy’uko aho basabye kwimenyereza umwuga babasaba amafaranga.

Abiga kubaka ku kigo cyigisha imyuga cyo mu Rwabuye mu karere ka Huye.
Abiga kubaka ku kigo cyigisha imyuga cyo mu Rwabuye mu karere ka Huye.

Ibi ngo bibabera imbogamizi mu myigire yabo kuko akenshi baba ari abakene, kubona ayo mafaranga bikabagora.

Ikindi aba banyeshuri binubira ni uko ngo kubona ibyemezo by’uko bize hari igihe bifata igihe kinini kandi bo baba babikeneye vuba kugira ngo bajye kwishakira akazi.

Ikigo cyigisha imyuga cyo mu Rwabuye yigisha ubwubatsi, ububaji, ubudozi, gukora amashanyarazi, guteka, gukora imisatsi no gusudira. Barateganya ko mu mwaka utaha bazajya bigisha food and baverage, ni ukuvuga ibijyanye no kwita ku bakiriya.

Mu banyeshuri bahiga, harimo abakiri batoya bashobora kwiga mu gihe cy’umwaka umwe, ibiri cyangwa itatu bitewe n’ubushobozi bafite. Abangaba akenshi baba bararangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ku buryo iyo barangije imyaka itatu babona impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Hari n’abaza kwiga ari bakuru. Akenshi aba baza bafite abaterankunga. Kuri ubu, umuryango JICA ni wo uri gutera inkunga abantu bakuru, bamugaye, harimo abavuye ku rugerero ndetse n’abandi bantu b’abasivili na bo bamugaye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka