Hari abatinda mu mashuri abanza bigatuma umubare w’abiga mu yisumbuye ugabanuka

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) butangaza ko abanyeshuri benshi mu Rwanda biga mu mashuri abanza batahakwiriye, bigatuma umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ugabanuka.

Ibarura rya gatanu ryakozwe mu Rwanda muri 2022 ryagaragaje ko abanyeshuri biga mu mashuri abanza mu Rwanda bari ku kigero cya 141%, bikagira ingaruka ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye baba 39%.

Habarugira Venant, umuyobozi ushinzwe ibarura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, avuga ko mu Rwanda abanyeshuri batiga bakurikije imyaka bigatuma hari abanyeshuri barenza imyaka yo kwiga mu mashuri abanza ariko bakayagumamo kubera gutinda gutangira ishuri cyangwa kurivamo bakazarisubiramo batinze, cyangwa gusibira.

Hashingiwe ku mibare, ibarura rya gatanu ryagaragaje ko abanyeshuri biga mu mashuri abanza bagomba kuba bafite hagati y’imyaka 6 kugera kuri 11, cyakora hatagendewe ku myaka, abanyeshuri bari mu mashuri abanza bari 141.7%, mu gihe hagendewe ku myaka bari kuba 89.3%.

Kuba hari abanyeshuri batinda mu mashuri abanza, bituma umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ugabanuka.

Ibarura rusange ryabaye mu 2022 ryagaragaje ko abanyeshuri bari mu mashuri yisumbuye bari 39.9% ariko nabwo hagendewe ku myaka yo kwiga mu mashuri yisumbuye iri hagati ya 12 kugera kuri 17, umubare wari kuba 22%.

Hagendewe ku turere dufite abanyeshuri benshi bakiri mu mashuri abanza kandi barengeje imyaka, harimo: Nyamagabe, Nyaruguru, Nyabihu, Burera na Kirehe.

Icyakora iri barura rigaragaza ko hari urubyiruko rudafite akazi kandi ntirube ku mashuri, abenshi bakaba bakomoka mu Ntara y’Iburengerazuba.

Intara y’Iburengerazuba ifite urubyiruko rudafite akazi kandi ntirube ku mashuri rungana na 42.6%, ikurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite 42.1% naho Intara y’Amajyepfo ifite 41.4%.

Ishusho igaragaza imibare y’abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka