Gisagara: Bishimira isomero begerejwe ryungura abana ubumenyi n’imyifatire

Abana bo mu Karere ka Gisagara bagana isomero ryashinzwe mu kigo cy’urubyiruko cyaho (YEGO Center), ndetse n’ababyeyi babo, bishimira ko ribungura ubumenyi rigatuma bunguka n’uko bagomba kwitwara.

Abana bagana iri somero bavuga ko gusoma bibungura ubumenyi n'imyifatireikwiye
Abana bagana iri somero bavuga ko gusoma bibungura ubumenyi n’imyifatireikwiye

Liliane Umumararungu wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ku ishuri ribanza rya Nyarunyinya riri hafi ya ririya somero, avuga ko akunze kurinyuramo iyo avuye ku ishuri, akajyayo no ku wa gatandatu rimwe na rimwe.

Udukuru akunze gusoma ngo twatumye arushaho kumenya no gukunda gusoma, ariko ngo twamwunguye n’uko abana bakwiye kwitwara.

Agira ati "Nungutse kubaha ababyeyi, nunguka no gukundana n’inshuti zanjye ndetse no kubaha n’abandi bantu."

Ababyeyi bohereza abana muri iryo somero kimwe no mu masomero yo mu midugudu, na bo bavuga ko aho abana batangiriye kuyagana barushijeho kumenya Ikinyarwanda.

Vestine Nuwayo wo mu Mudugudu wa Kidwange, Akagari ka Mukande, Umurenge wa Ndora, afite umwana w’imyaka icyenda yoherezayo, yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Agira ati "Mbere y’uko agana isomero ntiyitaga ku gusoma Ikinyarwanda, ariko aho yagiriyeyo mbona yarafungutse mu bwonko, afite no kwisanzura."

Bahasanga ibitabo bihagije
Bahasanga ibitabo bihagije

Gemima Mukeshimana ukora muri iryo somero rya Gisagara, avuga ko ryafunguye imiryango mu Ugushyingo 2023, kandi ko uko iminsi igenda yicuma bagenda bagira abana benshi bitabira gusoma.

Agira ati "Abana bagenda biyongera, baranabikunze, n’ababyeyi bari kugenda babyumva. Imbogamizi nari imfite ni iy’abafite abana bafite ubumuga. Nk’umwana utavuga umubyeyi yumvaga ko agomba kuguma mu cyaro cy’iwabo, nyamara iyo ahuye na bagenzi be bituma agenda yumva yisanzuye na bo bakagenda bamwiyumvamo."

Kugeza ubu iryo somero ririmo ibitabo 250 by’inkuru zanditse mu Kinyarwanda na 425 by’inkuru zanditse mu Cyongereza, ndetse na tablets eshanu zirimo application zifashishwa ahanini n’abana bafite ubumuga.

Muri iryo somero harimo n’ibitabo bikoze mu myenda byifashishwa n’abana bafite ubumuga ndetse n’abatoya cyane bishobora kumeswa igihe byanduye.

Kugeza ubu ririmo ibitabo byagenewe abana bo mu byiciro bitatu harimo abo kuva ku myaka ibiri n’igice kugeza kuri itanu, abo kuva kuri itandatu kugeza ku icyenda, n’abo kuva ku 10 kugera kuri 11.

Hari na tablets zifashishwa ahanini n'abana bafite ubumuga
Hari na tablets zifashishwa ahanini n’abana bafite ubumuga

Harateganywa ko mu bihe biri imbere hazashyirwamo n’ibyasomwa n’abana bakuru biga mu mashuri yisumbuye, ndetse n’abandi bantu bose bakwifuza gusoma nk’ibijyanye n’ubuhinzi, amategeko, ubuzima bw’imyororokere n’ibindi.

Ubundi iri somero ryashyizweho n’umushinga Uburezi Iwacu wa USAID.

David Rugaju, umuyobozi wungirije w’uyu mushinga, avuga ko mu Rwanda hose bamaze kuhashyira amasomero ameze nk’iry’i Gisagara 13, mu Turere 12, harimo tune two mu Ntara y’Amajyepfo ari two Gisagara, Huye, Ruhango na Nyanza.

Amenshi yatangiye mu mpera za 2023 ariko umushinga nyiri izina watangiye muri 2021. Icyakora ngo hari n’ibitabo bagiye bashyira mu Mahuriro yo gusoma ari mu midugudu yo mu Turere bakoreramo.

Abana bakunze kugana isomero ari benshi
Abana bakunze kugana isomero ari benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka