Gakenke: Nyuma y’uko icumbi ry’abahungu kuri EAV Rushashi rihiye babayeho bate?

Mu ma saa cyenda z’igitondo cyo ku wa gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, nibwo humvikanye inkuru y’uko ikigo cy’ishuri cya EAV Rushashi TSS, cyafashwe n’inkongi y’umuriro yibasiye icumbi abahungu bararamo.

Abana bagerageje guhunga umuriro ubwo amacumbi yari afashwe n'inkongi
Abana bagerageje guhunga umuriro ubwo amacumbi yari afashwe n’inkongi

Muri iyo nkongi yabaye abanyeshuri baryamye, umwe yahasize ubuzima, babiri bagira ikibazo aho umwe yahise ahungabana nyuma yo kumva ko mugenzi we bakomoka mu karere kamwe ka Kayonza yitabye Imana, mu gihe undi yavunitse umugongo bahunga uwo muriro.

Nyuma y’ibyo bibazo, Akarere ka Gakenke kageneye umuryango wa Nyakwigendera n’ishuri muri rusange, ubutumwa bubihanganisha, mu rwego rwo kubafata mu mugongo.

Ubwo butumwa buragira buti “Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bukomeje kwihanganisha no gufata mu mugongo ababyeyi, imiryango, n’ishuri rya EAV Rushashi ryabuze umunyeshuri witwa Munezero Eric, azize inkongi y’umuriro yibasiye kimwe mu byumba kiraramo abanyeshuri b’abahungu muri iki kigo cyigisha ubuhinzi n’ubworozi, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024”.

Mu kumenya uburyo abanyeshuri biga muri iryo shuri babayeho, by’umwihariko abahungu bibasiwe n’iyo nkongi, Kigali Today yegereye Jean Baptiste Habumuremyi, umuyobozi w’iryo shuri, avuga ko ubuzima bw’ishuri bwakomeje, abana bahuye n’icyo kibazo bakaba biga nyuma y’uko Leta ibageneye inkunga y’ibikoresho.

Yagize ati “Nyuma y’iyo nkongi abana bari muri icyo cyumba cyahiye, bahawe ibikoresho by’ibanze bitandukanye bibafasha gusubira mu buzima busanzwe, bafashijwe na Leta binyuze muri MINEMA, RTB (Rwanda TVET Board) ku bufatanye n’Akarere”.

Arongera ati “Ubu nta kibazo abana bariga neza basubiye mu buzima busanzwe. Kubera ko amakaye yabo yahiye, abana bafashijwe kubona izindi note, ubu barigana n’abandi nta kibazo”.

Uwo muyobozi avuga ko umwana witabye Imana yamaze gushyingurwa, mugenzi we wari wahungabanyijwe n’urwo rupfu hamwe n’uwari wavunitse umugongo bahunga, ngo bombi bavuwe bava mu bitaro, aho bameze neza bari mu kigo bakurikira amasomo.

Uyu ni we munyeshuri witabye Imana mu nkongi yo muri EAV Rushahi
Uyu ni we munyeshuri witabye Imana mu nkongi yo muri EAV Rushahi

Ku kibazo cy’aho abo bana barara, nyuma y’uko aho bararaga hahiye hakaba hataranasanwa, Umuyobozi w’ishuri yavuze ko bacumbikiwe mu bindi byumba.

Ati “Dortoire ni nini, bafite aho barara nta kibazo hahiye icyumba kimwe. Icyahiye turateganya kugisana kuko ingengo y’imari yo kuhasana yamaze kuboneka”.

Yagarutse kuri iyo nkongi, ati “Umuriro waturutse mu gisenge, hari itsinda twashyizeho ribishinzwe niryo ririmo gukurikirana icyateye uwo muriro, rikazatangaza Raporo nyiri izina nk’abantu babifitemo ubumenyi”.

Ku kibazo cy’ubwishingizi, Umuyobozi w’ishuri yagize ati “Ubwishingizi bw’abana bwari buhari”.

EAV Rushashi TSS, ni ishuri rya Leta ryigisha ubuhinzi n’ubworozi bw’amatungo, aho rifite abanyeshuri 342.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abana bahungabanijwe numuriro ariko nibihangane mubuzima bibaho Kandi umuryango wumwana ukomeze kwihangana doré ko nanjye nahasoje 2021.

Masezerano Isaac yanditse ku itariki ya: 26-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka