Bizeye inyungu mu guhugurwa ku kwihangira imirimo n’ikoranabuhanga rigezweho

Abanyeshuri 100 barimo abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (RP-IPRC) n’abo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), bahamya ko amahugurwa barimo guhabwa ku ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence/AI) no kwihangira imirimo, azabasigira ubumenyi buzabafasha kwikorera neza imishinga yabo nyuma yo kwiga.

Ni amahugurwa bitezeho ubumenyi buzabagirira akamaro mu buzima
Ni amahugurwa bitezeho ubumenyi buzabagirira akamaro mu buzima

Babigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, ubwo batangiraga ayo mahugurwa azamara icyumweru, yateguwe ku bufatanye na UR, kaminuza ya Handong yo muri Korea na RP binyuze muri IPRC Gishari.

Uwase Cyuzuzo wiga muri IPRC Musanze mu ishami ryo gutegura ibiribwa (Food Processing), avuga ko ayo mahugurwa abafitiye akamaro nk’abitegura kwihangira imirimo.

Yagize ati “Ibyo niga byo gutunganya ibiribwa binganisha ku kwihangira imirimo kurusha ku gusaba akazi. Aya mahugurwa rero ni cyo agamije, baradufasha kugira ngo tuzajye hanze kwikorera tudatinya, cyane ko nkanjye ubu nabitangiye. Iri koranabuhanga rero rya AI rizadufasha mu geteza imbere ibyo dukora”.

Uwase Cyuzuzo avuga ibyo arimo kwiga bizamufasha guteza imbere imishinga ye
Uwase Cyuzuzo avuga ibyo arimo kwiga bizamufasha guteza imbere imishinga ye

Kuri ubu Cyuzuzo afatanyije na bagenzi be, bakora umuvinyu (wine), amandazi, keke n’ibindi bakabigurisha, aho bimenyerewe ku izina rya Special.

Mugenzi we, Umuhoza Charlene wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya ‘Science and Technology’, na we avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi.

Ati “Aya mahugurwa azamfasha kugira ibitekerezo by’imishinga ndetse no kuba rwiyemezmirimo ushoboye, kuko ari cyo cyifuzo cyanjye. Ikoranabuhanga rya AI riradufasha cyane, kuko n’ubundi nsanzwe ndikoresha, ushyiramo ikintu ukaribaza rigahita rigusubiza byihuse, rikakwereka imbogamizi wahura nazo, ndetse rikaba ryanakwereka inzira wanyuramo mu kubona ibisubizo”.

Umuhoza Charlene ahamya ko AI ari igikoresho cy'ingenzi
Umuhoza Charlene ahamya ko AI ari igikoresho cy’ingenzi

Ati “Ibyo barimo kuduhuguramo rero ni ingenzi, kuko bifasha cyane mu mishinga umuntu atekereza, cyane ko nanjye nteganya kwikorera”.

Umuyobozi wungirije wa RP ushinzwe amasomo n’iterambere ry’ikigo, Prof Richard Musabe, avuga ko aya mahugurwa asanzwe akorwa ariko noneho hajemo umwihariko w’ikoranabuhanga.

Ati “Aya mahugurwa arakorwa buri mwaka, iyi ni inshuro ya kane, ariko noneho ifite umwihariko w’ikoranabuhanga rya AI, kandi abanyeshuri bari barikeneye cyane. Ni tekinoloji igezweho, ituma ibyo dukora byose byoroha kubikora twifashishije ikoranabuhanga. Ku bufatanye rero na Kaminuza ya Handong, ibyo byose bazabyiga bityo bizabafashe kwihangira imirimo, cyane ko haje abarimu bo muri Korea babizobereyemo”.

Prof Musabe akomeza avuga ko abo mu byiciro byabanjye by’aya mahugurwa, babakurikirana aho baherereye kandi bahagaze neza. Avuga ko akeshi babona imirimo batarava ku ishuri, ndetse abenshi ngo mu mezi atandatu baba babonye akazi, bivuze ko ibyo bayungukiramo ari ingenzi.

Dr Hyegyu Lee, umwarimu muri Kaminuza ya Handong, umwe mu bahugura abo banyeshuri, avuga ko ubumenyi babaha butuma bagura ibitekerezo.

Ati “Birabafungura amaso bamenye ibibera ku Isi mu bijyanye no kwihangira imirimo, bakamenya icyo bashobora gukora, noneho bakabasha kwikorera ishoramari ryabo. Turashishikariza abanyeshuri gukurikira cyane iri koranabuhanga rya AI, kuko rizabongerera ubushobozi mu gushyira mu bikorwa imishinga yabo”.

Aya mahugurwa ngarukamwaka akorwa kandi ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Umuco (UNESCO).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ark muzatubariz reta icyo iteganyiriz abantu bacikirij amashur.kuk batabitahob ahubwo bakita kubarangij amashuri.mwibukek iyo uwacikirij ishuri bitew nimpamvurunak iyo atitaweh,aba ikibazo muri rubanda.abantu benshi bakora ingeso mbi ntag barangij amashur.kigali today mutubariz reta.

rwenya offial yanditse ku itariki ya: 18-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka