Baranenga ibigo by’amashuri birangarana abanyeshuri barwaye

Mu gitondo cyo ku itariki 12 Gicurasi 2023, umwana w’umukobwa witwa Umuhire Ange Cecile, wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri Ecole des Sciences de Musanze nibwo yitabye Imana.

Haravugwa ibigo by'amashuri birangana abana barwaye bikabagiraho ingaruka (Ifoto: Internet)
Haravugwa ibigo by’amashuri birangana abana barwaye bikabagiraho ingaruka (Ifoto: Internet)

Ni nyuma y’iminsi ine agaragaza ibimenyetso by’uburwayi, aho ngo yabanje kuribwa ijisho, uburwayi bukomeza gukura atangira kuva imyuna kugeza apfuye.

Nyuma y’urupfu rwe, ushinzwe imyitwarire y’abakobwa ku ishuri (Animatrice), yahise atabwa muri yombi, akekwaho kurangarana umwana.

Gusa we yisobanuraga avuga ko yitaye kuri uwo mwana amukurikirana mu burwayi bwe mu buryo bwose bushoboka, aho yanamuhaye uruhushya ajya kwivuza mu ivuriro rikomeye mu mujyi wa Musanze, ndetse uwo mwana akaba yaranaguye mu bitaro.

Muri uku kwezi kandi humvikanye ibigo bibiri by’amashuri byarwaje abana basaga 70, aho bafashwe n’uburwayi budasanzwe, biteza impagarara mu kigo.

Mu minsi ishize no muri Lycée Notre Dame de Citeaux (LNDC), umwana w’umukobwa yitabye Imana, azize uburwayi budasobanutse, bishengura abanyeshuri, ababyeyi n’ubuyobozi bw’ishuri.

Bikavugwa ko kuba abo bana barwara kugeza ubwo bapfuye, hari ubwo ishuri ribigiramo uburangare, aho batinda guha abana impushya ngo bajye kwivuza, kubera kwizera abaganga bita ku bana mu kigo, impushya zigatangwa uburwayi bwamaze kubarenga.

Ibigo by’Amashuri bikomeje gutungwa agatoki ni iby’Abihayimana, aho ngo bagira igitsure cy’umurengera umwana yarwara ntibamwemerere gusohoka mu kigo ngo ni ukwirwaza, ntibabimenyeshe n’ababyeyi be, umubyeyi agahamagarwa abwirwa ko umwana we yitabye Imana.

Ababyeyi bavuga iki kuri icyo kibazo

Gutoza umwana ikinyabupfura no gutanga uburezi bufite ireme, ni kimwe abarerera mu bigo by’Abihayimana by’umwihariko ibya Kiliziya Gatolika bashima cyane, bakumva bibateye ishema kurerera muri ibyo bigo.

Gusa hakaba abemeza ko hari ubwo bagira igitsure cy’umurengera, kugeza ubwo umwana yimwe n’uruhushya rwo kujya kwivuza mu gihe arwaye.

Umwe mu babyeyi barerera muri Lycée Notre Dame de Citeaux yagize ati “Uburezi bwabo turabushima, batoza abana ikinyabupfura bakagira n’abahanga cyane, aho umwana arangiza amashuri mu bumenyi atandukanye n’uwize ahandi, ariko ikibazo ni igitsure cy’umurengera kugeza n’aho bima umwana uruhushya rwo kujya kwivuza kandi babona arembye”.

Undi ati “Nk’uwo mwana wigaga muri Lycée uherutse gupfa, yamaze iminsi arwariye, aho yitabwagaho n’umuforomo w’ishuri, noneho araremba cyane ntibigera babimenyesha ababyeyi. ‘Communication’ ni ikibazo, n’abandi bana bazaga kumusura aho arwariye bakabibona bakabwira animatrice ko umwana arembye. Urumva habayeho uburangare”.

N’ubwo abo babyeyi bashinja ishuri uburangare, hari abandi batemeranya kuri bwo burangare bashinja ayo mashuri, aho bemeza ko ubuyobozi bw’amashuri ntako butagira ngo bwite ku bana haba mu bumenyi, haba no kubitaho mu gihe barwaye.

Umubyeyi witwa Sindayiheba Phanuel urerera muri Lycée Notre Dame de Citeaux, ati “Ni ishuri ryita ku bana mu buryo butangaje, urugero rufatika mu minsi ishize umwana wanjye yararwaye, bahise bampamagara njya kumufata kandi nahuye n’abandi babyeyi batandukanye bagaruye abana abandi babajyanye kubavuza. Kuba hari umwana witabye Imana, kandi nta nubwo yari ku ishuri yari kwa muganga, nk’umubyeyi w’Umunyarwanda mbifata nk’ibyago cyangwa impanuka yaba”.

Arongera ati “Ntabwo mbifata nk’uburangare, simbibonamo igitsure gikabije nk’uko bamwe babivuga, ahubwo ni ibyago byagwiriye umuryango nk’uko n’iwanjye mu rugo naba ndi ku kazi bakambwira ngo umwana ararwaye, namugeza kwa muganga akitaba Imana”.

Sindayiheba arasaba ababyeyi bagenzi be kumenya ko abarezi ku ishuri ari ababyeyi ba kabiri, nyuma y’ababyeyi b’umubiri.

Ati “Abo bantu birirwana abana amezi icyenda mu mwaka twe tubamarana atatu, abo bantu tutabagiriye icyizere ntaho twaba tugana, dukwiriye gufatanya n’abayobozi b’ikigo kuko ni ibyago byatugwiriye nk’uko byagwira umubyeyi mu rugo, ariko ntibikwiye kwitwa ko ari ikigo cy’Abihayimana, ahubwo dukwiye no kubashimira kuko bagira n’icyo kintu cyo gucengeza ikinyabupfura mu buryo bwisumbuyeho, bakita no kubuzima bw’umwana”.

Abashinzwe uburezi Gatolika bagize icyo buvuga kuri icyo kibazo

Padiri Dusingizimana Lambert, uyobora Ibiro by’Inama y’Abepisikopi bishinzwe uburezi Gatolika mu Rwanda (SNEC), ntavuga rumwe n’abemeza ko amashuri ayoborwa n’Abihayimana bagira igitsure kigira ingaruka ku bana.

Ati “Usibye abantu bakabiriza ibintu, ubundi umwana iyo agiye ku ishuri, ubuyobozi bw’ishuri n’abarezi, abo bose bafatwa nk’ababyeyi babo, umwana iyo arwaye twese turabizi umwana ajya kuvuzwa”.

Arongera ati “Biriya by’umwana uherutse kwitaba Imana muri LNDC ni ‘accident’, ibyago biba bibaye, kuvuga ko bamwimye uruhushya arinda apfa, none se ko yapfiriye mu biganza bya muganga ubu bashinje muganga ko bamuhaye umwana akananirwa kumuvuza agapfa. Yaguye ku bitaro kandi n’iyo yapfa ari ku ishuri, n’iyo waba uri inyamaswa ntabwo umwana yakurembana urebera, urupfu ntawe ruteguza”.

Padiri yavuze ko ababyeyi benshi bifuza kurerera mu mashuri ya Kiliziya, ariko bamwe bakabibura kubera ubushobozi buhari bwo kwakira abana, sinzi abavuga ko tugira igitsure gikabije icyo bashaka.

Ati “Ibyo barabihuza n’Abihayimana gute se? Kuko batoza abana ‘discipline’, ubwo ababyeyi barashaka ko abana bajya babareka bakitwara uko bashaka?”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rugenda rukora iperereza kuri izo mpfu zigenda zigaragara mu bigo by’amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ababyeyi nimureke kwitana bamwana kuko ujyana yo umwana ubizi ko igitsure . Gihari, kuki umujyanayo?twafatanyije mubyago, mukomere.
Animatrice na administration mwicare murebere hamwe icyakorwa.

Rb yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

Nugusenga Imana ikarya ibarinda naho ubundi abantu barere mu BIGO byabihaye Imana, ngo umwana ntiyaguhamagara ngo akubwire ikibazo afite, bamwirukana. Tuvugiki se, Mary Hill girls secondary school umwana arware no kwiga bimunanire kuri visiting day nusanga yatsinzwe akubwire ko yarwaye nubaze metron nti sibizi. Umwana atinya kubwira metron ikibazo afite kubera igitsuri no kuvuga nabi.

Ageñda yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

Iwo sindayigaya aranga kwiteranya nabo cyangwa se bamuhaye umwana nyuma y’uko haruwapfiye. Njyewe umwana wanjye yararwaye, ntibegeze bambwira kugeza Aho umwana yaragiye gupfa ubwoba burabica barampamagara. Nasanze umwana atakibasha kuvuga cg kugenda kugeza naho kumuzana mu maboko byari bitagikunda. Baraterura bashyira mu modoka bamunsangisha kuri gate. Niba Notre Dame de Citeaux ikiyoborwa na Sr. Antoinette, abana bacu bazashira. Muribuka undi mwana wigeze kugwa muri Notre Dame du Bon Conseil nawe azize kwimwa uruhushya two kwivuza.

Inama ntanga nk’umubyeyi. Umwana narwara bajye bahamagara iwabo baze bamutware bamuvuze nakira bamugarure

Kabanyana yanditse ku itariki ya: 5-02-2024  →  Musubize

Reka nanjye nkwibarize urumva ubundwayi bwose abantu cg abo banyeshuri bagira bajya bahamagara ababyeyi babo?

Ntekereza ko abayobozi n’abarezi muri rusange nabo n’abantu Kandi bambaye umubiri nabo bumva uburibwe iyo bandwaye ninayo mpamvu mbona muriyi nkuru bagerageza kugeza abana bandwaye kwa muganga icyari kuba ikibazo nuko wenda aba bana bacu baba batabona ubuvuzi cg ngo babubonere kugihe Aho niba hari ikigo cg umuyobozi utabikora abibazwe cg se yisubireho
Muri macye ababyeyi n’abarezi nibonyere kumenya amakuru yabo bashinzwe kureberera.

Murakoze

Vivens yanditse ku itariki ya: 6-02-2024  →  Musubize

nimwivugire ibyo mushaka mwese agahinda ababyeyi babo bafite ntimukazi kandi uwabuze umwana we niwe wabasha kubisobanura niba wowe baguhamagara siko hose bigenda.Twe uwacu yapfiriye Stella Matutina agahinda kanze kudushiramo kandi hashize imyaka 10.Abo bana Imana ibakire mu bayo.

u yanditse ku itariki ya: 5-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka