Amajyepfo: Abayobozi b’Amashuri ya EAR basuzumiye hamwe uko barushaho gutsindisha neza

Abayobozi ba za Paruwasi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyogwe mu Ntara y’Amajyepfo, baganiriye uko bazamura ireme ry’uburezi, basinyana imihigo n’ubuyobozi bw’Itorero bagaragaza ko bagiye gukomeza ingamba zo kuzamura ireme ry’uburezi bagatsindisha 100%.

Abayobozi ba za Paruwasi n'abayobozi b'ibigo by'amashuri basabwe gufatanya ngo haboneke uburezi bufite ireme
Abayobozi ba za Paruwasi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe gufatanya ngo haboneke uburezi bufite ireme

Bagaragaza ko nubwo basanzwe bafite integanyanyigisho ya Minisiteri y’Uburezi bagenderaho, iyo mihigo izatuma barushaho kwisuzuma, bakurikije uko bagenda babona umusaruro w’ibyo biyemeje no guhindura ibyo basanze bitaragenze neza mu myigishirize.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abayobozi b’ibigo by’amashuri muri EAR Diyosezi ya Shyogwe, harimo abangavu baterwa inda zitateganyijwe bagacikiriza amashuri, n’ibibazo by’amakimbirane mu miryango, bituma uruhare rw’ababyeyi ruba ruke mu kunoza imyigire y’umwana.

Hari kandi no kuba uruhare rw’ababyeyi mu kugaburira abana ku mashuri ruba ruke, bigakoma mu nkokora ibyunganira abanyeshuri ngo barye neza, ndetse n’ikibazo cy’uko hakigaragara ubucucike mu byumba by’amashuri, na byo bikagira uruhare mu kudindiza ireme ry’uburezi rikenewe.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri ariko bagaragaza ko hari n’ibyo biyemeje gukora ngo mu gihe hakigaragara ibyo bibazo, nibura ibishoboka bikorwe ariko abanyeshuri batsinde kandi ku kigero cyo hejuru.

Umuyobozi wa GS Gahengeri mu Karere ka Ruhango, Nshimyumukiza Olivier, avuga ko udafite icyerekezo nta n’aho aba agana, bityo ko iyo mihigo izatuma nta mwanya wo guhuga, ko abarezi bazakora inshingano zabo, dore ko na Leta iba ikomeje kugenda ikemura ibyo bibazo.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri ya EAR biyemeje gutsindisha ku kigero cyo hejuru
Abayobozi b’ibigo by’amashuri ya EAR biyemeje gutsindisha ku kigero cyo hejuru

Agira ati “Utagira icyerekezo nta n’ubwo amenya iyo agana, ni yo mpamvu iyi mihigo idufasha gukomeza kwibuka ko dufite akazi kenshi gasaba gukurikirana umunyeshuri umunsi ku wundi, idufasha rero kudahuga ahubwo tugakomeza kureba icyatuma turushaho gutsindisha cyane”.

Umushumba wa EAR Diyosezi ya Shyogwe, Rev. Dr Kalimba Jered, avuga ko gukorera ku mihigo babikomora kuri gahunda isanzwe ya Leta, kandi ko bituma abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bakora cyane, icyakora ibyo bikanagirwamo uruhare n’ababyeyi kugira ngo bunganire mwarimu.

Agira ati “Umunyeshuri ntazarerwa na mwarimu gusa, kuko ababyeyi na bo bakwiye gukomeza gufasha umunyeshuri akamenya ko niba ageze no mu rugo, agomba gusubira mu masomo kugira ngo azavemo umunyeshuri w’umuhanga kuko iyo akuranye ubuswa, akarangiza amashuri n’akazi atagakora neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko gukorera ku mihigo no kurera neza abanyeshuri, bigomba kugaragarira mu isesengura ry’umusaruro wabonetse, kandi ko hari igihe bijya bigaragara ko ibyahizwe bitageze ku ntego.

Yifuza ko noneho umuhigo weswa igihe cyose wahizwe kugira ngo ibibazo byari bihari bikemuke hakomerezwe ku bindi, ari na ho ahera asaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kuzuzanya n’abarezi kugira ngo babashe gutanga umusaruro.

Mayor Kayitare abarezi kurushaho kwita ku burere bw'abanyeshuri kuko ari bo bamarana na bo igihe kirekire
Mayor Kayitare abarezi kurushaho kwita ku burere bw’abanyeshuri kuko ari bo bamarana na bo igihe kirekire

Kayitare avuga ko ishuri risigaye ari ryo rimarana umunyeshuri igihe kirekire, ku buryo hakenewe abarezi n’abayobozi bazi kurema abana beza b’ejo hazaza kuko ari bo babana n’abana, igihe kirekire uhereye ku ntangiriro z’ubuzima bwabo.

Agira ati “Umwana asigaye agira imyaka itatu agahita ava mu muryango akagana ishuri, kandi ntiyongera kugaruka kuko arangiza buri cyiciro akurikizaho ikindi kugeza arangije Kaminuza, urumva rero umwana muzima azabaho bitewe n’uko yaremwe n’umwarimu mwiza kandi ufite n’ubushobozi bwo kumurema”.

Musenyeri Kalimba (ubanza hino wambaye indorerwamo) yasabye abayobozi b'ibigo by'amashuri kuzuzanya n'abayobozi ba za Paruwasi
Musenyeri Kalimba (ubanza hino wambaye indorerwamo) yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri kuzuzanya n’abayobozi ba za Paruwasi

Musenyeri w’Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyogwe, Rev. Dr. Kalimba Jered, avuga ko kubera ko amashuri ya EAR ayoborwa n’abayobozi b’ishuri, abayobozi ba za Paruwasi ayo mashuri aherereyemo buzuzanya bakumvikana kugira ngo babashe gushyira hamwe kurera abana bazavamo intangarugero.

Itorero rya Angilikani mu Rwanda, Diyosezi ya Shyogwe rigizwe na Paruwasi zo mu Turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uburezi ni ikingi ya mwamba mu kubaka ubukungu bw’igihugu bushingiye ku bumenyi. Dushimiye EAR/Diocese Shyogwe uruhare igira mu kuzamura uburezi bufite icyerekezo.

Nshimyumukiza Olivier yanditse ku itariki ya: 8-02-2024  →  Musubize

Turashimira Itorero Anglican ry’u Rwanda(EAR), uruhare bagira mu kurerera igihugu. Imana ibakomereze amaboko.

NDAGIJIMANA Jean D’Amour yanditse ku itariki ya: 8-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka