Abigishijwe ikoranabuhanga bakiri bato bibafasha kwiga neza Kaminuza - Ubusesenguzi

Abigisha muri Kminuza n’abatanga amahugurwa ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri, baratangaza ko ikoranabuhanga ritangiriye kwigwa mu mashuri abanza, rifasha abiga mu yisumbuye na Kaminuza kurikomezamo.

Basanga abigishijwe ikoranabuhanga bakiri bato bibafasha gukomeza neza imyigire yabo
Basanga abigishijwe ikoranabuhanga bakiri bato bibafasha gukomeza neza imyigire yabo

Bagaragaza ko mu Isi ya none abantu bakeneye gukoresha ikoranabuhanga, ariko hari n’umukoro ukomeye wo guhindura abakoreshaga uburyo gakondo mu burezi, kwimukira mu buryo bw’ikoranabuhanga, ndeste bikanagaragara mu bakererewe kurikoresha kuko usanga na bo badahita baryisangamo.

Mu kiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri KT Radio ku wa 26 Gashyantare 2024, kivuga ku kamaro k’amahugurwa y’abarimu n’iterambere ry’umwuga ku myigire y’ikoranabuhanga, abatumirwa bagaragaje ko ikoranabuhanga ritangiwe hakiri kare, rimenyerwa bigatuma abarikoresha batarinya.

Dr. Irénée Ndayambaje wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda Koreji y’Uburezi, avuga ko mu bintu byose impinduka zigorana, ariko kugendana n’impinduka hifashishijwe amahugurwa agenda atangwa, ikoranabuhanga mu burezi rizagera ku ntego zarwo.

Agira ati “Niba uburezi uyu munsi budashoboka nta koranabuhanga, ni ngombwa ko impinduka zibaho noneho umuntu agafashwa, akanahabwa igikoresho, kuko ari cyo gituma agenda amenyera noneho za mbogamizi zikagenda rishira”.

Dr. Irénée Ndayambaje
Dr. Irénée Ndayambaje

Lambert Niyonsenga ukorera ikigo gihugura abarimu ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, (Creativity Lab) avuga ko kubera ko gukoresha ikoranabuhanga bihera ku biboneka hafi bakagenda banamenyera ibyo hanze bikoreshwa ku rugero rwo hejuru.

Avuga ko gutinya ikoranabuhanga, no kwanga gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga ngo abanyeshuri batabyangiza mu mashuri, bituma ahubwo hari ibyangirika kuko bidakora, agasaba abarimu kureka abanyeshuri bakinjira mu byumba by’ikoranabuhanga bakagerageza kare.

Avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura na zo ari ukuba nta mwanya wo kumenyereza abana ikoranabuhanga, kandi ko bikibangamiye ikoreshwa ryaryo mu mashuri, icyakora ngo hari uburyo bwo guhangana nabyo.

Ku kijyanye no kuba hari abarimu bajyaga bagendana ubumenyi bwose, ikoranabuhanga rituma abanyeshuri bimenyereza mbere kugira ngo bajyanemo na mwarimu, kandi byatanze umusaruro.

Niyonsenga ati “Umwarimu asigaye abanza guha abanyeshuri isomo bakaryitegura bakanakoraho ubushakashatsi, bakanavumbura ubumenyi bushya bushobora kuba bwanafasha umwarimu, kurusha ko uwo mwarimu azana ibintu akabishyira gusa mu banyeshuri”.

Lambert Niyonsenga
Lambert Niyonsenga

Mariette Uwamariya wo muri Kompanyi ya e-shuli mu kigo gihugura abarimu, avuga ko imikoreshereze y’ikoranabuhanga igenda yunguka ibintu bishya, kandi ko abakozi babo bahora batanga ubumenyi ku ikoranabuhanga rishya, agasaba ko kugira ngo abana barimenyere, byaba byiza ababyeyi babashije kureka abana bagakinisha ibikoresho byo mu rugo bimenyereza ikoranabuhanga.

Agira ati “Iyo wiga ukina ibyo wafashe ntabwo bikuvamo, kuko si kimwe nka kumwe umuntu yiga ahatiriza, ababyeyi basabwa kureka abana bagakinisha ibiboneka iwabo kuko ibyo abazungu bakora byo birahenze cyane, kuko uyu munsi twatangiye gukora ibikoresho bidahenze duhereye hamwe hasi, kugira ngo byorohere abana kugira ibyo bakoreraha ubushakashatsi”.

Abasesengura iby’ikoranabuhanga mu mashuri, bagaragaza ko muri rusange rifasha ababyiruka kujyana n’icyerecyezo cy’Isi kandi byihutisha akazi, bakaba basanga ari byiza kurikomatanya n’imyigishirize itanga ireme rikenewe, aho gutekereza ko ibintu byose bizakorwa gusa n’ikoranabuhanga, kuko ryo ryifashishwa gusa hakurikijwe ubumenyi bw’urikoresha n’icyo ashaka kugeraho.

Mariette Uwamariya
Mariette Uwamariya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka