Abiga muri “Glory” batangije umushinga wo gufasha abatishoboye

Abanyeshuri biga amashuri yisumbuye muri “ Glory Secondary School” batangije umushinga wo gufasha abatishoboye bahereye ku baturiye ikigo cyabo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye muri MINEDUC yafashije abanyeshuri bo muri Victory Secondary School kugeza amakarita ya mituweri ku baturage
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC yafashije abanyeshuri bo muri Victory Secondary School kugeza amakarita ya mituweri ku baturage

Aba bana biga muri iri shuri, riherereye ahahoze hakorera Kaminuza ya ULK ku Kacyiru, bavuga ko bigomwe amafaranga ababyeyi bahaha.

Bayashyize hamwe maze bafasha abaturage 70 bo mu mudugudu wa Kigugu ishuri ryabo ribarizwamo.

Uwo muryango abo banyeshuri batangije witwa “Rwanda Tomorrow”. Nyabagabo Rurangwa Darcy w’imyaka 16 y’amavuko, umwe mu bawutangije, avuga ko abo baturage babarihiye ubwisungane mu kwivuza abakennye cyane babaha imyambaro; nkuko abisobanura.

Agira ati “Habayeho kwigomwa ibyo turya rimwe na rimwe twishyurira mituweli abaturage 50, nyuma ikigo nacyo cyongeyeho izindi mituweri z’abantu 20.

Iki gikorwa tuzacyagura henshi mu gihugu, ariko twagombaga guhera ku batwegereye.”

Umwana wo muri Victory Secondary School asuhuzanya n'umuturage yishyuriye Mitiweri
Umwana wo muri Victory Secondary School asuhuzanya n’umuturage yishyuriye Mitiweri

Mugenzi we batangiranye igitekerezo, Uwineza Kelly w’imyaka 17, avuga ko uko bajyaga hanze y’ikigo muri siporo, bahuraga n’abana babasaba amafaranga kandi ngo yabonaga abo bana nta myenda yo kwambara bagira.

Agira ati "Nabo ni abana nkatwe, numvise mbagiriye imbabazi cyane mbibwira bagenzi banjye.

Ubu tumaze gushinga umuryango witwa Rwanda Tomorrow, tukazajya dufasha abantu batishoboye, kandi dukangurira buri wese kugira umutima ufasha."

Aba banyeshuri bavuga ko bagiye kwagura uwo muryango ku buryo ngo bazajya bafasha abana batiga kubona ubushobozi bwo gusubira mu ishuri.

Ngo bazanasura ibitaro by’abarwayi bo mu mutwe biri i Ndera mu karere ka Gasabo.

Umwe mu bafashishijwe witwa Karangwa Ladislas w’imyaka 70, ashimira abana bo muri Victory avuga ko nta kabuza bazagira umugisha w’ubwenge, ubukire n’ubuzima bwiza.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Ministeri y’uburezi, Isaac Munyakazi yashimiye abanyeshuri ba Victory.
Yahwituriye n’abandi banyeshuri bo mu gihugu kufata urugero kuri bo nabo bagafasha abatishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Among day schools in Rwanda,I may prove that it is the best one.Barakurikirana cyane kuburyo utaterwa impungenge nuko umwana yiga ataha.Bafite sms system idashobora gukundira umwana kwikorera uko ashatse.Keep it up!

Bobo yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

Long live Glory secondary school ahahoze ULK kacyiru,ntawe utakwishimira iyi initiative nabandi barebereho.Ndabakunze, narinsanzwe numva impinduka nziza cyane naho mugeze muri performance ariko noneho niboneye n’izindi zifatika.Bravo

kelly yanditse ku itariki ya: 24-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka