Abiga muri CHUR bafite icyizere ko batazibasirwa n’ubushomeri

Abiga muri Christian University of Rwanda (CHUR) bavuga ko bakurikije gahunda ifite, bizeye kuyirangizamo baramaze kwihangira imirimo.

Christian University of Rwanda ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Karongi
Christian University of Rwanda ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Karongi

Abamaze gutangira muri iyo kaminuza, yafunguye imiryango yayo mu Ukuboza 2016, bavuga ko bamaze kwizera ko nta bashomeri bazabamo, nkuko bivugwa na Munyantore Elie.

Agira ati “Tukigera hano twahise twumva ko tugiye guca ukubiri n’ubushomeri, aha umunyeshuri aratangira gutozwa kwihangira umurimo agitangira.

Aho dutangiye kwiga imishinga bakadufasha kuyinoza kandi bakaba baratwijeje kuyiha inkunga tukayitangira tukiri mu ishuri.”

Mugenzi we witwa Uwizeye Joseline avuga ko yageze muri Christian University of Rwanda agasanga hari itandukaniro n’ahandi.

Agira ati “Aha naje nzi ko ari amashuri nk’ayandi ariko ntaho bihuriye, no muri bimwe uzi nk’imikoro buri wese ahabwa uwe wihariye akawukorera muri konti ye yahawe ku buryo nta gukoperana.

Kimwe n’iyo mishinga iratandukanye, ariko yo abantu bashobora kwishyira hamwe bakawuhuriza hamwe, ariko pe nizeye ko ntakibaye umushomeri.”

Iyi Kaminuza ifite icyicaro mu Karere ka Karongi, ifitanye amasezerano y’imikoranire n’ikigo cy’imari cya Inkunga Finance Ltd.

Dr Habumuremyi Pierre, ukuriye abatangije CHUR avuga ko umubare w'abize kaminuza ukiri muke kandi ngo hashyizwemo kwita ku ireme ry'uburezi ntawarangiza ari umushomeri
Dr Habumuremyi Pierre, ukuriye abatangije CHUR avuga ko umubare w’abize kaminuza ukiri muke kandi ngo hashyizwemo kwita ku ireme ry’uburezi ntawarangiza ari umushomeri

Ayo masezerano atuma Christian University of Rwanda ifasha abayigamo gukora imishinga igahabwa inkunga; nk’uko bisabonurwa na Dr Habumuremyi Pierre Damien, ukuriye abashinze iyo Kaminuza.

Agira ati “Umwana azajya atangira mu wa mbere afite umushinga, Kaminuza imufashe kuwiga neza ku buryo mu wa kabiri Inkunga Finance Ltd, izajya ihita iwuha inkunga ugatangira gushyirwa mu bikorwa, akarangiza kwiga umushinga waratangiye kubyara inyungu.”

Dr Habumuremyi akomeza avuga ko kugira ngo iterambere rigerweho igihugu kigomba kugira nibura 5% by’abaturage bize kaminuza, kugeza ubu bakaba bataragera no kuri 2%.

Umuyobozi wa Inkunga Finance Ltd, Nsengimana Claudien avuga ko guhitamo gukorana n’iyi kaminuza ari uko basanze ifite imikorere yihariye aho iha agaciro ubumenyingiro.

Dr Gasana Sebastien, umuyobozi wa CHUR avuga ko bahisemo amashami bagendeye ku bikorerwa mu gace irimo
Dr Gasana Sebastien, umuyobozi wa CHUR avuga ko bahisemo amashami bagendeye ku bikorerwa mu gace irimo

Ibi abihurizaho n’Umuyobozi w’iyi kaminuza, Dr Gasana Sebastien uvuga ko ikintu cy’ingenzi bashyize imbere ari ukugaragaza ireme ry’uburezi rikwiye.

Avuga kandi ko mu gushyira icyicaro muri Karongi bashingiye ku kuba ikikijwe n’uturere nka Rutsiro, Nyabihu, Nyamagabe, na Ngororero tutagira kaminuza.

Christian University of Rwanda yigisha amasomo ajyanye n’Ubukerarugendo, Ubuhinzi, n’ibindi bigaragara cyane muri utwo turere.

Bamwe mu banyeshuri ba CHUR basobanurirwa gahunda yo kwiga imishinga izatuma barangiza bafite ibyo bakora
Bamwe mu banyeshuri ba CHUR basobanurirwa gahunda yo kwiga imishinga izatuma barangiza bafite ibyo bakora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi Kaminuza ifite icyerekezo. Nituyigane turi benshi kuko izadufasha.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 7-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka