Abaturiye ishuri rya Bigogwe TSS barashima uruhare rwaryo mu kurwanya imirire mibi

Bamwe mu baturiye ishuri ryisumbuye rya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro rya Bigogwe TSS, barishimira uko bateye imbere mu buhinzi babikesha abiga muri iryo shuri, ibyo bikabafasha kurwanya indwara zituruka ku mirire mibi.

Bahinga ibihumyo bakabyigisha n'abaturage
Bahinga ibihumyo bakabyigisha n’abaturage

Ni ishuri riherereye mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, rifite amashami atandukanye arimo ubuhinzi n’ubworozi.

Iyo abanyeshuri bashyira mu ngiro ibyo bigishwa, begera abaturage bakabigisha ubuhinzi bubafasha kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, aho babigisha guhinga ibikungahaye ku ntungamubiri birimo imboga zidakunze kuboneka muri ako gace, nk’ahantu haba ubukonje bwinshi.

Ni abanyeshuri batangiriye ubwo buhinzi mu kigo cyabo, barihaza ku bihingwa bikungahaye ku ntungamubiri birimo ibihumyo n’ubwoko bw’imboga butandukanye, buhingwa ku buso buto ariko bugatanga umusaruro, bakabifashwamo n’ikoranabuhanga ryo guhinga mu nzu (Greenhouse).

Abaturiye iryo shuri baremeza ko kuba ribegereye ribafasha kunguka ubumenyi mu kwirinda indwara ziterwa n’imirire mibi n’igwingira mu bana, aho bamaze kumenya akamaro ko kurya iryo yuzuye bihingiye ku buso buto, nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.

Kubera ikoranabuhanga bahinga imboga zitaboneka muri ako gace
Kubera ikoranabuhanga bahinga imboga zitaboneka muri ako gace

Mbanzamihigo Jérôme ati “Kubona abana nk’aba n’abayobozi babo badutekerezaho bakatwigisha uburyo bwo guhinga biradushimisha, ubu twamaze kumenya uko twarwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, twamenye agaciro k’imboga n’imbuto, turatera ibiti bya Avoka, twamenye sereri, beterave n’ibindi, twaciye ukubiri n’igwingira mu bana”.

Nyirakazindu Speciose ati “Abaturiye iri shuri twagize amahirwe akomeye, ahandi twumva bavuga za bwaki mu bana, ariko twe iyo tugannye ibigo nderabuzima bapima abana bacu bagasanga bafite igikuriro, byose ni ubufasha twahawe n’aba bana biga muri Bigogwe TTS, batwigishije guhinga twibanda ku bifite intungamubiri batwigisha no gutunganya indyo yuzuye”.

Abanyeshuri baganiriye na Kigali Today, bavuga ko mu myigire yabo icyo bashyize imbere ari ugushakira abaturage imibereho myiza.

Tumaine Reminessi ati “Navuye iwacu i Nyagatare nza muri Nyabihu kwiga ubuhinzi, ni akarere kagira ubukonje bwinshi ku buryo byagoraga abaturage kubona imboga zihangana n’ubukonje, nk’izi cocombre turi guhinga ntizishobora kwera ahantu hari ubukonje, ariko ikoranabuhanga twiga ridufasha guhinga ibyo bihingwa bigatanga umusaruro, hano mu kigo twamaze kwihaza ni ngombwa ko dufasha n’abaturage”.

Bafasha n'abaturage gutegura indyo yuzuye, babakorera uturima tw'igikoni
Bafasha n’abaturage gutegura indyo yuzuye, babakorera uturima tw’igikoni

Iradukunda Jean Pierre ati “Ubutaka buragenda bwangirika, ni yo mpamvu duhitamo kwiga ubuhinzi bujyanye n’icyerekezo, nk’ubu turimo guhinga mu nzu (Greenhouse), turahinga igihingwa cya cocombre gikungahaye ku ntungamubiri kandi nticyajyaga cyera ahantu hakonja nka hano. Turahinga n’ibihumyo ndetse n’izindi mboga tugafasha n’abaturage kwihaza muri izo ntungamubiri, byatubabaza twumvise ko hari umuturage urwajije bwaki duhari”.

Maniraguha Primier, Umuyobozi wa Bigogwe TSS, avuga ko iryo shuri ryigisha ubuhinzi n’ubworozi, rigomba kuba isoko y’ubuhinzi mu gace riherereyemo, avuga ko mu buhinzi bibanda ku mboga zera muri ako gace ndetse n’imboga zitahera, ibyo bakabigeraho bifashishije ikoranabuhanga.

Ati “Nk’ishuri dutanga umusanzu ujyanye cyane cyane n’umusaruro w’imboga, kuko byagaragaye ko mu muryango nyarwanda bateka ariko ntibite ku mboga, ibyo bikadufasha kubereka ko ku buso butoya umuntu ashobora kubuhinga imboga agahaza umuryango we”.

Uwo muyobozi yasabye abaturage gukangurira abana kwiga amashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro kubera ko aho Isi igana ijyana n’ubumenyingiro mu rwego rwo gufasha urubyiruko guhanga umurimo birinda ubushomeri.

Beza ibihumyo byinshi
Beza ibihumyo byinshi

Ntabwo ari ubuhinzi gusa iryo shuri rifashamo abaturage, buri mwaka kandi bagira icyumweru cyo gukingira inka no kuziha imiti ya Vitamini nta kiguzi, bakaba bitegura gukingira inka zirenga 500.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bigogwe burashimira abo banyeshuri, ku mibereho myiza bamaze kugeza ku baturage, cyane cyane mu bijyanye n’imirire myiza.

Aburukundo Fulgence ushinzwe amatungo muri uwo murenge ati “Bano banyeshuri bafasha abaturage bacu mu buhinzi n’ubworozi, uretse iki cyumweru batangiye cyo gutanga imiti y’inzoka na vitamini ku matungo, bagira n’uruhare mu kudufasha mu bikorwa byo gukingira amatungo no kwigisha abaturage uburyo bayagaburira, ibyo byose bikagenda bidufasha kugira ngo aborozi babikore kinyamwuga bongera umukamo”.

Ubusitani bw'ishuri babubyaza umusaruro
Ubusitani bw’ishuri babubyaza umusaruro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bigogwe TVET school nibakomereze Aho Ntawe utabashigikira, kuko ubuhinzi n’ubworozi niwomwuga wonyine isi ihuriyeho Kandi mubinyejana byose. Guhinga no korora n’ugufasha Imana kurema. Nibakomereze Aho rwose

Rukundo Jean De Dieu yanditse ku itariki ya: 10-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka