Abanyeshuri 500 batangiye kwiga ububyaza ku buntu

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) hamwe n’Abafatanyabikorwa bayo, batangiye gahunda yo kongera ababyaza mu Rwanda, aho ku ikubitiro abagera kuri 500 batangiye kwigira ubuntu muri Kaminuza zitandukanye mu Gihugu.

Ubwo hatangwaga buruse ku banyeshuri 500 biga ububyaza
Ubwo hatangwaga buruse ku banyeshuri 500 biga ububyaza

MINISANTE hamwe n’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (USAID), biyemeje gufatanya gukuba kane umubare w’ababyaza mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ine iri imbere (muri gahunda yiswe 4x4).

Umuyobozi muri MINISANTE ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi b’Urwego rw’Ubuzima, Dr Menelas Nkeshimana, yatangije gahunda yo gutanga buruse ku banyeshuri 240 biga ububyaza muri Kaminuza ya ’East African Christian College’ y’Itorero Anglican i Masaka muri Kicukiro, ku wa Kabiri tariki 19 Werurwe 2024.

Abandi banyeshuri buzuza umubare 500 barimo 162 biga ububyaza muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic i Nyamasheke, ndetse na 98 biga muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (Université Catholique de Kabgayi)i Muhanga.

Dr Nkeshimana agira ati "Kugeza ubu umubyaza umwe yita ku baturage 1000, ni yo mpamvu tugomba gukuba kane umubare w’ababyaza. Mu myuga yasigaye inyuma harimo uw’ububyaza, tugomba kubongeera kugira ngo tugabanye impfu z’ababyeyi bapfa babyara."

Dr Nkeshimana avuga ko impamvu bakomeje gushaka abafatanyabikorwa bo kwigisha abaforomo, ari uko abitabira kwiga uwo mwuga ari bake(bangana na 20%) bitewe no kubura ubushobozi.

Ni mu gihe kandi Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (NCNM) ivuga ko kugeza ubu ababyaza bose mu Rwanda basaga gato 2,000.

Umuyobozi wa East African Christian College, Dr Musafiri Papias
Umuyobozi wa East African Christian College, Dr Musafiri Papias

Umuyobozi Mukuru wa East African Christian College, Dr Musafiri Malimba Papias, avuga ko abanyeshuri bigaga muri iyo Kaminuza mbere yo gufashwa kwiga ku buntu bari 800, ariko ubu bakaba bageze ku 1200, kandi akizeza ko iyo mibare izakomeza kwiyongera.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere ubumenyi bujyanye n’ubuzima(Management Sciences for Health/MSH), uyoborwa na Dr Anita Asiimwe, ni wo ushyira mu bikorwa umushinga wa USAID witwa Ireme utanga buruse ku banyeshuri barimo kwiga ububyaza.

Dr Asiimwe avuga ko mu bahawe buruse(inkunga) hari abazabona impamyabumenyi nyuma y’imyaka itatu bari ku ntebe y’ishuri, abandi bazibone nyuma y’imyaka ine.

Dr Asiimwe agira ati "Aba banyeshuri baratangirwa amafaranga y’ishuri ndetse n’azabafasha kubaho biga muri Kaminuza, hato na hato ntihazaboneke abareka kwiga kubera impamvu zo kubura ubushobozi."

Abahabwa iyo buruse bakaba ari abahora bakurikirana amakuru n’amatangazo y’izo Kaminuza zirimo East African Christian College, kugira ngo bamenye igihe bahamagawe kuza gukora ibizamini.

Dr Anita Asiimwe aganira n'Abanyamakuru
Dr Anita Asiimwe aganira n’Abanyamakuru

Uwitwa Jean de la Paix Mporanyisenga usanzwe ari umubyaza, akaba ari mu bahawe inkunga yo kwiga muri East African Christian College, avuga ko hari igihe batabona uko bita ku barwayi bose cyane cyane iyo umubyaza ari gukurikirana ababyeyi babyara barenze umwe.

Agira ati "Hari ubwo wisanga uri umwe mu gihe bagenzi bawe barimo kwita ku bandi barwayi barembye, rero kuba umuntu umwe ari gukurikirana ababyeyi nka 3-4, ukagenda ureba buri wese aho ageze umwana ari kuza, hanyuma ugasa n’aho wita ku wuri hafi gusumbya abandi, urumva ko biba bitoroshye."

Uwitwa Umutoni Ange wiga muri Kibogora Polytechnic, avuga ko agize amahirwe adasanzwe yo kuzagera ku ntego yari yarihaye akiri umwana, kuko umuryango w’iwabo ngo ugizwe n’abana benshi.

Bishop Louis Muvunyi wo mu Itorero Anglican rifite Ishuri ryigisha ububyaza
Bishop Louis Muvunyi wo mu Itorero Anglican rifite Ishuri ryigisha ububyaza
East African Christian College yahaye buruse abanyeshuri 240
East African Christian College yahaye buruse abanyeshuri 240
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka