Abakobwa biga kuri GS Kigeme B bigishwa imyuga ibarinda ibishuko

Mu rwego rwo kurinda abangavu kugwa mu bishuko byabaviramo gutwita imburagihe, ishuri GS Kigeme B ryashyizeho gahunda yo kubigisha imyuga, kandi ngo bigenda bitanga umusaruro.

Baraboha nyuma y'amasomo, mu mpera z'icyumweru no mu biruhuko, ariko hari n'ababitahana bakajya kubirangiriza mu rugo
Baraboha nyuma y’amasomo, mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko, ariko hari n’ababitahana bakajya kubirangiriza mu rugo

Abakobwa bigishwa imyuga ni abiga mu mashuri yisumbuye, babumbiye mu maclub 15 agizwe n’abanyeshuri 30.

Baboha ibikapu, bagakora amavuta yo kwisiga ndetse n’udutambaro tw’isuku (cotex). Babikora mu masaha ya nyuma y’amasomo no muri weekend ndetse no mu biruhuko, kandi abanyeshuri bivugira ko bitababuza kwiga, ahubwo bituma batabona umwanya wo guhura n’ibibarumbya.

Umwe muri bo, ahugiye ku ntango y’igikapu atekereza gusiga kigeze kure, yagize ati “Iyo ntaha ubu mba nagiye gutembera. Ariko ubu nibereye hano, ndataha bwije. Gutinda hano biturinda byinshi byakagombye kutugirira nabi.”

Uwitwa Marie Sandrine na we uboha ibikapu ati “Iyo ndi hano, umubyeyi wanjye ntagira ikibazo. Ndataha nkamwereka ibyo nari mpugiyeho. Uyu mwuga ntekereza ko uzangirira akamaro no mu gihe kizaza.”

Gutinda gato ku ishuri baboha kandi ngo ntibibabuza gusubira mu masomo bageze mu rugo, kuko igihe bakoresha bari kuboha ari icyo bagataye bari gutembera, mbere yo kwicara ngo bige. Hari n’abahitamo gutahana ibyo batangiye, bakabirangiriza mu rugo.

Ibikapu baboha babaha 300 ku kigurishijwe andi akazifashishwa mu kugura ibindi bikoresho. Naho amavuta n’ibitambaro by’isuku byo, ababikoze nta kiguzi bacibwa, uretse ko na bagenzi babo babigura ku mafaranga makeya ugereranyije n’acibwa abo hanze y’ishuri.

Bakora n'amavuta yo kwisiga
Bakora n’amavuta yo kwisiga

Amafaranga avamo na yo ngo barayifashisha nk’uko bisobanurwa na Marie Sandrine agira ati “Maze kuboha udukapu twinshi, kandi amafaranga ntukuramo nyifashisha mu kugura udukoresho tumwe na tumwe nk’imyenda y’imbere, ibitambaro by’isuku n’amavuta. Ni na yo nifashisha mu kwiyogoshesha.”

Umuyobozi w’ishuri GS Kigeme B, Noël Baranyeretse, avuga ko kwigisha abakobwa imyunga babijyaniranya no kubaganiriza, kandi ko byatanze umusaruro ugaragara kuko nta bagitwita.

Agira ati “Twigeze kugira 11 batwise mu mwaka umwe, ariko ubungubu ntabwo bikibaho, kandi n’abatwise bakanabyara twongeye kubakira, ubu bariga.”

Yungamo ati “Tubibona nk’umusaruro w’ibyo tubigisha nyuma y’amasomo kuko umukobwa yigishwa ubukorikori ariko akigishwa no kwigirira icyizere, akamenya gahunda arimo yo kwiga, ubuzima bw’imyororokere n’uko agomba kwitwara.”

Bariya 11 batwise muri 2018, hanyuma muri 2019 hatwita bane, muri 2020 hatwita 2, naho muri 2021 hatwita umwe. 2022 na 2023 nta wundi watwise.

Kuri GS Kigeme B higa abanyeshuri bagera ku 3,500
Kuri GS Kigeme B higa abanyeshuri bagera ku 3,500

Ishuri GS Kigeme B kuri ubu ririmo abanyeshuri ibihumbi bitatu na 500 harimo abiga mu ishuri ry’incuke, amashuri abanza n’ayisumbuye. Abigishwa ubukorikori ni abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, kandi ubu hari 450 ku banyeshuri 910 babarizwa muri icyo cyiciro.

95% by’abahiga ni abo mu nkambi ya Kigeme, kandi amaclub bigiramo ubukorikori yagenewe abakobwa bose. Si abo mu nkambi gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

WOW! So amazing! Ubuyobozi bw’iki Kigo bwarebye kure rwose kuko ibi bizanabafasha na nyuma y’ubuzima bw’ishuri binyuze mu guhugira mu mirimo itandukanye ibabyarira inyungu harimo n’uwo batojwe bityo bitume bigira binabarinda ibibashuka.

Nzamwitakuze Fulgence yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

Rwose ibi bintu ni byiza cyane kuko uyu muco wahozeho aho cyera abakobwa b’abangavu bajyaga mu rubohero bakahigira ibintu byinshi bizabafasha mu ngo zabo nubwo imisambi itakibohwa ariko baboshye ibikapu bagakora amavuta nabyo ni byiza cyane kuko turi kugendana n’iterambere!G s Kigeme B oyeee!!Mukomereze aho mutoza abana bacu gutekana batozwa gukora imirimo inyuranye ibarinda kuba ibyomanzi!!

Maman Beker yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka