Rusizi:Amakimbirane muri “Rusizi International University” ngo arahombya abarimu n’abanyeshuri

Mu gihe muri Kaminuza yigenga “Rusizi International University” havugwa amakimbirane ngo akomoka ku bwumvikane buke hagati y’abayishinze, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi burabasaba kurangiza ibibazo bafitanye kuko ngo byangiza ireme ry’uburezi bikanatuma abarimu badahembwa.

Hashize amezi abarirwa muri atanu, muri Rusizi International university humvikana amakimbirane hagati y’uwari umuyobozi wayo w’agateganyo akaba n’umwe mu banyamigabane bayo, Dr Gahutu Pascal, na bagenzi be bafatanyije kuyishinga.
Aba banyamigabane bashinja Dr Gahutu gukoresha umutungo wa kaminuza ngo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amakimbirane muri Rusizi International University ashobora kubangamira ireme ry'uburezi.
Amakimbirane muri Rusizi International University ashobora kubangamira ireme ry’uburezi.

Byatumye bafata ingamba zo kumukura ku buyobozi bashyiraho Dr. Ndagijimana Charles ariko ngo yanga ko bakora ihererekanyabubasha ari na byo bikomeje gukurura amakimbirane muri iyo kaminuza.

Umuvugizi w’iyi kaminuza, Abdoul karim Ally Kayihura, avuga ko ibi bibazo ngo byagize ingaruka ku barimu ku buryo bamwe mu bo bavuga ko bamaze amezi 5 badahembwa ku buryo ngo kugeza ubu ngo bakaba bafitiwe imyenda igera kuri miliyoni 95 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mubarimu bigisha muri iyo kaminuza batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko bakomeje kwihangana ariko ngo aho bigeze bigiye kubananira dore ko hari abaza kwigisha baturutse kure.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic , we asaba abanyamigabane ba kaminuza yigenga ya Rusizi International University kureka kwita ku nyungu zabo ahubwo bagashyira imbere inyungu z’abanyeshuri bayigamo.

Na we yemeza ko ibibazo biyirimo birimo guteza ingaruka nyishi zirimo kuba abarimu badahembwa binashobora no kubangamira imiyigire y’abanyeshuri.

Harerimana akomeza asaba ba nyir’iyo kaminuza guhura bakarangiza ibibazo bafitanye hanyuma bagahamagara ubuyobozi kugira ngo bubafashe gushyira mu bikorwa imyanzuro bafashe.

Kuva ibi bibazo byatangira twagerageje guhamagara Dr. Gahutu Pascal kugira ngo agire icyo avuga ku byo bagenzibe bamushinja ariko we agahora avuga ko adashoboye kuboneka. Ubwo twandikaga iyi nkuru na bwo twamuhamagaye avuga ko ari mu nama.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kbs ibibazo byo biragaragara muri kaminuza ahubwo leta nifashe abanyeshuri kuko nibo babihomberamo kuko ndabona barashyize inyungu zabo imbere kuruta izabanyeshuri.

Mupenzi paulin yanditse ku itariki ya: 3-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka