Muri iki gihe Abanyarwanda bakangurirwa kohereza abana bose ku ishuri, hari abatekereza ko byagenda neza kurushaho hashyizweho abajyanama b’uburezi.
Abarezi n’ababyeyi bakoresha ikoranabuhanga mu kwigisha abana barahamya ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu bamenya akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu burezi.
Musenyeri Philippe Rukamba, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko hakwiye kubaho abatega amatwi abana mu bigo by’amashuri, kuko hari ubwo baza kwiga bafite ibibazo byo mu miryango ntibige neza.
Abanyeshuri 60 bari mu mahugurwa abera mu ishuri ryisumbuye ry’ubumenyingiro rya CEPEM TVET School riherereye mu Karere ka Burera, bategerejweho byinshi mu kunoza Serivisi zijyanye n’amahoteli, aho bakomeje gukarishya ubwenge mu masomo y’ubutetsi.
Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, Padiri Dr Hagenimana, asanga abakobwa barihirwa na FAWE-Rwanda ku bufatanye na Mastercard Foundation muri INES-Ruhengeri bitwara neza haba mu kinyabupfura ndetse no mitsindire y’amasomo. Bamwe muri abo banyeshuri bagera kuri 80% biga ibijyanye na Siyansi (...)
Mbere y’uko Kaminuza yigenga y’Abadivantisiti ya Gitwe yongera gufungura, yasabwe kubanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 216 y’ibirarane by’imishahara y’abakozi bayo.
Ku wa 14 Gicurasi 2021, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (ICT&TVETs), Irere Claudette, ari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, yatangije gahunda yo gutanga mudasobwa zigendanwa ku barimu bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya Leta (...)
Kuri uyu wa Kane tariki 06 Gicurasi 2021, Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), ryahaye Impamyabumenyi abanyeshuri 3,066 barangije mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC) atandukanye, igikorwa cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa Covid-19, abanyeshuri 11 gusa akaba ari bo bari bahagarariye abandi.
Leta y’u Rwanda imaze imyaka hafi itanu itangije gahunda igamije korohereza abanyeshuri biga muri Kaminuza, binyuze mu kubaha za mudasobwa, aho ikiguzi cyazo cyongerwa ku mafaranga y’inguzanyo buri munyeshuri asabwa kuzishyura, mu gihe yaba arangije kwiga, cyangwa se undi wese wafashe inshingano zo kwishyurira umunyeshuri (...)
Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza igiye gufungura ishami rishya mu Rwanda, kugira ngo ishyigikire umubano wayo n’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, no gufasha kwagura ibikorwa byayo ku isi.
Umukozi wa Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovation ushinzwe Innovation (Guhanga udushya), Esther Nkunda, arasaba ababyeyi gukurikirana imyigire y’abana babo ariko by’umwihariko bakareba niba biga ikoranabuhanga.
Ku wa Mbere tariki 19 Mata 2021 abana biga mu mashuri abanza kugera mu mwaka wa gatatu batangiye igihembwe cya kabiri cya 2021, mu gihe abiga guhera mu mwaka wa kane kuzamura bo batangiye igihembwe cya gatatu.
Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro, INES-Ruhengeri, ryazamuye urwego rwaryo rwa Laboratoire aho rimaze kwakira imashini z’ubwoko icumi bunyuranye, zije kunganira Laboratoires 10 z’iyo kaminuza hagamijwe kuzamura ubushakashatsi, kuzamura ireme ry’uburezi no gufasha abaturage hirya no hino mu gihugu mu birebana n’amazi.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifite icyizere cy’uko ibyumba by’amashuri byubakwa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bitangira kwakira abana muri Nzeri uyu mwaka, ibyo bikazagabanya ubucucike mu mashuri binafasha abana bajyaga biga bakoze ingendo ndende.
Mu gihe abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bitegura kuzatangira amasomo ku wa Mbere tariki 19 Mata 2021, abize Football bo ngo bazaba baretse kuko bazemererwa gukomeza ari uko bamaze kwiga siyansi.
Kaminuza y’u Rwanda irateganya gutaha inyubako zayo nshya zirimo amacumbi y’abanyeshuri yubatswe ahahoze Camp Kigali, bitarenze Gicurasi uyu mwaka wa 2021.
Abize gukina umupira w’amaguru mu ishuri ry’imyuga ryo ku Kabutare mu Karere ka Huye (TSS Kabutare), barinubira ko nta n’umwe muri bo wemerewe gukomereza amashuri muri kaminuza, nyamara baragize amanota meza.
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali (UoK), burasaba abanyeshuri bayigamo kujya bagaragaza ibibazo byabo bakabigeza ku babishinzwe muri Kaminuza, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwacikanwa n’amasomo bitewe n’ubukene yakururiwe n’ingaruka za COVID-19.
Abagore bize bakanakora ibijyanye n’ikoranabuhanga baravuga ko imyumvire mike, ishingiye ku miryango ikomeje gutsikamira iterambere ry’ikoranabuhanga ku bakobwa n’abagore, ibyo bikagaragazwa n’uko abakobwa bakiri bake mu kwiga amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga.
Ukuriye Inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Huye, Marie Hélène Uwanyirigira, hamwe n’abahagarariye umuryango Soroptimist Club ya Huye, barasaba abana kumvira ababyeyi kugira ngo bibarinde ingorane bahura nazo mu buzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Annonciata Kankesha, avuga ko aho abanyeshuri basubiriye ku ishuri nyuma ya Guma mu rugo yatewe na Coronavirus, ababyeyi batangira abana amafaranga yo kurira ku ishuri bataragera kuri 65%.
Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, ribimburiye andi mashuri makuru mu gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije mu byiciro binyuranye, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ngo ukaba ari n’umusaruro w’ibyo bigisha.
Nyuma yo kubyemererwa n’Inama y’Abaministiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020, Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryafunguye Ishuri Rikuru (kaminuza) ryitwa East African Christian College (EACC).
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, arateguza ababyeyi b’abana batarasubira ku ishuri ko bagiye guhabwa ibihano bishobora no kugera ku gucibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000FRW).
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ingengabihe y’ibiruhuko ku banyeshuri bose bo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) iremeza ko nubwo uyu mwaka abarimu 24,825 binjijwe mu kazi, ngo haracyari icyuho cy’abandi barimu bagera ku 7,000 nyuma y’uko hari abataragarutse mu kazi, ndetse no mu baherutse gushyirwa mu myaka hakabamo abataritabiriye akazi.
Akarere ka Gucumbi katangije gahunda y’ubukangurambaga bwo gushakisha abana 1,658 batagarutse ku ishuri, nyuma y’uko amashuri yongeye gutangira aho yari yarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yemerera ibigo by’amashuri kwimura abana biga mu mashuri y’incuke(gardienne/nursery) n’ubwo batize neza mu mwaka ushize biturutse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko ikoranabuhanga mu burezi rizakemura ikibazo cy’ifungwa ry’amashuri kubera icyorezo cya COVID-19, kandi abanyeshuri bagakomeza kubona uburezi bufite ireme.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza byo mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2021, bashyikirijwe mudasobwa (IPad) zo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.