Impamvu yadindije ishyirwaho rya Banki y’Amakoperative yamenyekanye

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yahagaritse burundu sosiyete FinTech yari yarahawe isoko ryo gukora porogaramu izashyira ikoranabuhanga muri za Sacco, kugira ngo byihutishwe itangira rya Banki y’Amakoperative.

Sacco zigiye gushyirirwaho banki izihuza zose
Sacco zigiye gushyirirwaho banki izihuza zose

Iyo sosiyete ikomoka muri Kenya yashinjwaga kutuzuza inshingano zayo, kuko iyo porogaramu ari yo yari isigaye ngo izindi gahunda zo gutangiza Banki y’Amakoperative itegerejwe na benshi itangire.

Igitekerezo cyo gutangiza iyo banki cyaturutse mu nama Perezida Kagame yagiranye n’abahagarariye za Sacco na za Koperative bageraga ku 2.500, bakaza kwemeza ko hagomba gutangizwa banki y’amakoperative.

Ariko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi,igitekerezo cyari cyarabaye nk’inzozi kuri bamwe, bari bategereje ko iyo banki izafasha za Sacco na koperative gutera imbere.

Impamvu y’idindira ry’iyo banki haje kumenyekana ko ari porogaramu Fintech yagombaga gukora,ariko bikarangira idakozwe nk’uko byari byemeranijweho.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Koperative (RCA), bahise bahagarika Fintech nyuma yo kubona ko mu myaka ine ntacyo yakemuye, nk’uko Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Twari twatanze isoko ku mpuguke ngo zidufashe gukora porogaramu imwe izahuriza hamwe za Sacco mu ikoranabuhanga. Ariko kontaro twaje kuyihagarika tumaze kuvumbura ko badashoboye gukora akazi twabahaye.”

Gahunda ihari ni uko umunsi iyo banki ya za koperative yatangiye, Sacco zose zo mu Rwanda zizaba umunyamigabane mukuru, zikazishakamo igishoro cya miliyari 2Frw kingana na 40%. Andi 60% asigaye akazatangwa n’abandi banyamigabane bazabyifuza.

Gusa kugeza ubu,abanyamuryango b’izi Sacco babarirwa mu 8.000 bamaze kubona 60% by’amafaranga akenewe.

Mu Rwanda hakorera Sacco 260 zifite ingengo y’imari mbumbe ingana na miliyari 70.

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ivuga ko kugira ngo umushoramari usigaye abashe guhabwamo imigabane, azasabwa kwishyura miliyari 5Frw.

Munyeshyaka avuga ko kugira ngo batazongera kugira ibibazo nk’ibyo bahuye na byo, biyemeje gutangira gukorana n’abakora iyo porogaramu bo mu Rwanda.

Jean Bosco Harerimana, umuyobozi wa RCA ari nayo yahawe inshingano zo gukurikirana ishyirwaho ry’iyo banki, avuga ko bari mu mirimo ya nyuma yo gusesa amasezerano bari bafitanye na Fintech mu bwumvikane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kudindira kw’iri soko RCA ibifitemo uruhare 100% abayobozi batanga isoko bashingiye ku nyungu zabo bwite ntaho bageza abantu, iri ni isoko rya kabiri basheshe ,ibi ni nabyo bihombya ama sacco kubona RCA itegeka sacco kugura ibikoresho bikaba bimaze imyaka ine byicaye ntacyo bikora kandi amafaranga yarasohotse kandi barabibonaga ko bidashoboka ariko kubera isoko ryibikoresho naryo bari babifitemo inyungu bagategeka kuritanga birababaje. mboneyeho gusaba ubuyobozi bw’igihugu gukurikirana iki kibazo nababigizemo uruhare bose bakabiryozwa kuko badindiza gahunda zigihugu murakoze.

Emmy yanditse ku itariki ya: 23-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka