Uturere turasabwa nibura ahantu 3 hashobora guhurira abantu barenze ibihumbi 100 hatari stade

Mu gihe mu turere tumwe na tumwe mu gihugu turi kugenda tuvugurura amastade yatwo tugashyiramo amatapi yabugenewe, turasabwa noneho ko twashaka ahandi hantu hashobora guteranira abantu barenze nibura ibihumbi 100.

Ibi Alphonse Munyentwali yabisabye abayobozi b’uturere twose twaba utwo mu mijyi no mu byaro, tugize intara y’Amajyepfo ayoboye. Ariko iki cyemezo si iki’iyi ntara gusa kuko kireba igihugu cyose.

Iki cyamezo cyaturutse kuri hamwe mu hantu nko mu karere ka Muhanga n’akarere ka Huye twatangiye kuvugurura amastade yatwo bashyiramo amatapi yabugenewe mu gukinirwaho umupira w’amaguru, aho nta kindi gikorwa cyemewe gukorerwa kuri ibyo bibuga usibye umupira w’amaguru.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga asobanura ku kibazo cya stade ya Muhanga yakiraga ibirori bitandukanye byagenewe abantu benshi kuri ubu ubwo yamaze kugeramo tapi ikaba itacyemerewe kubakira, avuga ko ababafashije kuyishyiramo bababujije kuyikoresha ibindi.

Ati: “batubwiye ko nituyikoreraho ibindi itagenewe itazamara n’imyaka itanu mu gihe yagenewe kumara imyaka 20 cyangwa irenga mu gihe cyose twaba twayikoresheje neza”.

Akomeza avuga ko kuri ubu iyo bashatse guteranya abaturage benshi babajyana ku kibuga cya gare ya Muhanga cyangwa ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya seminar into ya Kabgayi.

Aha hose hakaba hatajyanye n’igihe kuko abaturage badashobora kumara umwanya mu nini bahagaze kuko ntaho kwicara hahari kandi hakaba ari na hato cyane hose.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Eugene Muzuka, nawe atangaza ko kuri ubu hari ikibuga kigari batangiye gutunganya kizajya cyakira abantu benshi.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwali, avuga ko uturere twose dusabwa gushaka ahantu hakira abantu benshi hatari amastade.

Ati: “icyemezo twafashe ni uko akarere kagomba gushaka ahantu nka hatatu hashobora guhurira abantu ibihumbi 80, ibihumbi 100 bisaga kuko kutagira aho abaturage bahurira ni ikibazo”.

Munyentwali avuga ko uturere tuzashaka aha hantu dukurikije aho dusanganywe bakaba bahagura ngo byaba ngomba bakaba bakwimura abaturage aha hantu hagatunganywa.

Avuga ko kuba barifashishaga stade z’umupira w’amagura byari amaburakindi [kubura uko bagira] ko ibi bigomba kurangira bagashaka ahabugenewe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka