Abapolisi 250 b’u Rwanda basoje amasomo ya ‘Special Force’ (Amafoto)

Tariki 26 Mata 2024, mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y’abagera kuri 283, bagizwe n’abapolisi b’u Rwanda 250 na 33 bo mu nzego z’umutekano zo muri Santrafurika.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, wari kumwe n’umuyobozi wa Polisi ya Repubulika ya Santrafurika, Controller-General Bienvenu Zokoue, ni bo basoje aya mahugurwa y’icyiciro cya 12.

Aya mahugurwa bayigiyemo amasomo ajyanye no guhangana n’ibibazo by’umutekano, arimo kurwanya iterabwoba, kurinda abayobozi bakuru, gutabara aho rukomeye kandi byihuse n’andi atandukanye bakaba bamazemo amezi atandatu.

IGP Namuhoranye asoza aya mahugurwa yashimiye abayitabiriye, uburere bagaragaje bakaba bayasoje neza.

Yashimiye kandi abo mu nzego z’umutekano za Repubulika ya Santrafurika, ubutwari n’imyitwarire iboneye byabaranze, ndetse n’imibanire myiza bagiranye na bagenzi babo bahuguranywe.

Ati "Aya mahugurwa duhuriyeho ni ikimenyetso kigaragaza ubushake bwo gukomeza ubufatanye, no kubaka umubano wa kivandimwe hagati ya Repubulika ya Santrafurika n’u Rwanda. Ibi kugira ngo bigerweho tubikesha imbaraga zashyizwemo n’ubuyobozi bukuru bw’ibihugu byacu byombi."

IGP Namuhoranye yashimangiye ko hazakomeza kubakwa ubufatanye burambye, kandi butanga umusaruro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Santrafurika.

Gen Zokoue, yashimiye umubano mwiza igihugu cye gifitanye n’u Rwanda, by’umwihariko imikoranire myiza hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi.

Gen Zokoue wo muri Repubulika ya Santrafurika, yasabye by’umwihariko abasoje amahugurwa bo mu gihugu cye, kuzasangiza bagenzi babo bakorana ubumenyi bayungukiyemo no kuzajya barushaho gukomeza kwihugura, mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ibyahungabanya ituze n’umutekano by’abaturage.

IGP Felix Namuhoranye aganiriza abitabiriye icyo gikorwa
IGP Felix Namuhoranye aganiriza abitabiriye icyo gikorwa
Controller-General Bienvenu Zokoue
Controller-General Bienvenu Zokoue
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka