Nta misoro itangwa nta terambere ryagerwaho - Ministiri Gatete

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ku nshuro ya 12 umunsi w’abasoreshwa, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver, yatangaje ko Abanyarwanda batitabiriye gutanga imisoro, nta terambere igihugu cyageraho.

Ibi birori byabereye mu Karere ka Nyagatare tariki 05/10/2013, byabimburiwe n’akarasisi kakozwe n’ibigo bitandukanye byaba iby’abikorera ndetse n’ibya Leta bikorera mu ntara y’Iburasirazuba.

Mu ijambo rye, Minisitiri ambasaderi Gatete Claver, yavuze ko kuva ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority cyashyirwaho, igihugu kimaze kugera ku iterambere rishimishije kibikesha imisoro itangwa n’Abanyarwanda ndetse n’abandi bakorera mu gihugu.

Minisitiri Gatete Claver ashyikiriza ishimwe umucuruzi Budeyi wo mu karere ka Kayonza.
Minisitiri Gatete Claver ashyikiriza ishimwe umucuruzi Budeyi wo mu karere ka Kayonza.

Yagize ati “Nta gihugu na kimwe ku isi kitaka imisoro. Nta misoro itanzwe n’abenegihugu nta majyambere yagerwaho.”

Minisitiri Gatete yashimiye abasora bo mu ntara y’iburasirazuba ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, aho yavuze ko ubushake bakomeje kugaragaza mug utanga imisoro bumaze kugeza igihugu ku bikorwa by’indashyikirwa utasanga ahandi muri Afurika.

Ati “Kugeza ubu u Rwanda nicyo gihugu cyonyine muri Afurika gitanga ubwishingizi bw’ubuvuzi ndetse n’uburezi bwa bose muri Afurika. Ibi byose kibikesha imisoro yanyu mutanga.”

Minisitiri Gatete Claver na Guverineri w'intara y'iburasirazuba berekwa zimwe mu mashini zikoreshwa mu kwishyura imisoro.
Minisitiri Gatete Claver na Guverineri w’intara y’iburasirazuba berekwa zimwe mu mashini zikoreshwa mu kwishyura imisoro.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, Ben Kagarama, yatangaje ko hamaze gukorwa byinshi mu kuzamura iki kigo ndetse harimo no kwinjiza imisoro myinshi.

Muri ibi byinshi byagezweho n’iki kigo, uyu muyobozi yavuze ko harimo nko kuba abasora baroroherejwe mu buryo bwo kwishyura hakoreshejwe ibyuma byitwa ‘Electronic Billing machine’ ahantu hatandukanye mu gihugu.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, madame Odette Uwamariya we yatangaje ko intara abereye umuyobozi izaharanira kongera amafaranga yinjizwaga mu misoro, aho bateganya kuzagera kuri miliyari enye na miliyoni magana cyenda (4.9bn) uyu mwaka.

Akararasisi k'amwe mu ma Koperative yamuritse ibikorwa byayo ku munsi w'abasora.
Akararasisi k’amwe mu ma Koperative yamuritse ibikorwa byayo ku munsi w’abasora.

Ati “Uyu mwaka igipimo twari twihaye twarakirengeje aho twageze ku kigereranyo kingana na 112%...ariko ibi nabyo ntibihagije kuko turateganya gukomeza turenga iki gipimo.”

Tom Rwagasana wari uhagarariye abikorera yatangaje ko kugeza ubu urugaga rw’abikorera rwabaye umufatanyabikorwa wa Leta mu bikorwa bitandukanye harimo no gutanga imisoro ku bushake.

Ku ruhande rw’akarere ka Nyagatare kateguye ibi birori, umuyobozi wa ko Atuhe Sabiti Fred yatangaje ko umwaka ushize binjije miliyoni 630, ubu bakaba bateganya kuzikuba kabiri mu misoro izatangwa uyu mwaka.

Abanyeshuri ba Bright Academy ya Nyagatare basusurukije abashyitsi na Band.
Abanyeshuri ba Bright Academy ya Nyagatare basusurukije abashyitsi na Band.

Ibi uyu muyobozi ngo abikesha umupaka wa Kagitumba ugiye gutangira gukora amasaha 24/24.

Umuhango wo gutangiza ku mugaragaro umunsi w’abasora mu ntara y’Iburasirazuba, wanaranzwe no gutanga ibihembo ku bigo bitandukanye byagize uruhare mu gatanga ndetse no gukora ubukangurambaga mu mitangirwe y’imisoro.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kuzamura imyumvire mu misoro ni inshingano duhuriyeho”.

Koperative y'abahinzi b'urutoki ba Kirehe nabo bari babukereye.
Koperative y’abahinzi b’urutoki ba Kirehe nabo bari babukereye.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka