Abarokotse Jenoside bo ku Mugina barasaba ko hakubakwa Urwibutso

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komine Mugina, ubu ni mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, barasaba ko bakubakirwa urwibutso rw’ababo bazize Jenoside, rugashyingurwamo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 55 isanzwe iri mu mva iri kuri Paruwasi ya Mugina, ndetse rukazajya rushyingurwamo n’indi mibiri izajya iboneka, dore ko ngo hari myinshi itaraboneka kugeza ubu, hagendewe ku Batutsi bahiciwe.

Bashyize indabo aharuhukiye abazize Jenoside
Bashyize indabo aharuhukiye abazize Jenoside

Tariki ya 26 Mata 1994, ntizibagirana ku barokokeye Jenoside kuri Paruwasi Gatolika ya Mugina, nyuma yo kwirwanaho igihe kinini bafatanyije n’Abatutsi bari baraturutse mu Bugesera, Kicukiro ya Kigali n’abandi bacikaga ku icumu mu bice bitandukanye bagahungira ku Mugina.

Kabano Charles waharokokeye, mu buhamya bwe yavuze ko ibyabaye ku Mayaga by’umwihariko ku Mugina, bikwiye kubera abandi amasomo yo gukomeza gusobanurira ababyiruka uko Jenoside yakozwe, ihagarikiwe n’abayobozi mu nzego za Leta.

Abarokokeye aha bashimira byimazeyo ubwitange bwa Burugumesitiri Ndagijimana Callixte, wayoboraga Komine Mugina, uburyo yabarwanyeho kugeza yishwe, bamuziza ko yari yaranze amacakubiri, ahubwo agashishikariza Abahutu n’Abatutsi kwishyira hamwe bakarwanya ibitero byaturukaga ahandi bije kwica Abatutsi bari baramuhungiyeho.

Bahamya ko Kwibuka bibaruhura imitima
Bahamya ko Kwibuka bibaruhura imitima

Burugumestri Ndagijimana yaje kwicirwa i Ntongwe muri Ruhango, agambaniwe na mugenzi wayoboraga icyari Komine Ntongwe. Akimara kwicwa, ibitero by’interahamwe ndetse n’abasirikare, baboneho birara mu Batutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mugina barabica bakoreshe gerenade, imbunda n’intwaro gakondo, ubwo ibyo kwirwanaho byari byanze kuko barushijwe imbara, mu bihumbi byari byahahungiye harokotse ngerere.

Mu myaka 30 ishize abarokokeye ku Mugina bavuga ko Leta yakomeje kubaba hafi, kandi barushaho kwiyubaka, ariko bakanifuza ko imibiri y’ababo isaga ibihumbi 55 iri mu mva yakubakirwa urwibutso rugaragara igashyingurwa mu cyubahiro.

Kabano agira ati "Baduhe urwibutswo, iyo wumvishe ubuhamya buri aha bukwiye urwibutswo rugaragara. Mutuvugire tubone urwibutswo".

Guverineri Kayitesi ashyira indabo ku mva
Guverineri Kayitesi ashyira indabo ku mva

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko kuba hari ibyakozwe ngo imva zishyinguyemo abazize Jenoside zubakwe, bizatuma hanakomeza gutekerezwa uko Urwibutso rwakubakwa, kandi ko icyo kibazo bazakomeza kugifatanyamo n’izindi nzego kigashakirwa umuti kandi mu buryo burambye.

Agira ati "Nagira ngo mbabwire ko urwibutswo rw’Akarere rwa Kamonyi, ari rumwe muri eshatu z’aka Karere, biduha rero inshingano zo kurugeza ku rwego rw’Igihug. Ikibazo cy’inzu y’amateka no gushyiraho ibindi byose bisabwa, tuzakomeza kubyitaho kandi ndabizeza ko bizakorwa vuba".

Igikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mugina, cyasojwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri isaga 90 yakuwe ku misozi itandukanye, yo mu Mirenge ya Nyamiyaga na Mugina, ndetse nogushyira indabo aharuhukiye abishwe bazira uko bavutse.

Umuhanzi Bonhomme umenyerewe mu ndirimbo zo Kwibuka, ni we wafashije abitabiriye icyo gikorwa mu ndirimbo zitandukanye, ndetse akaba yaranaririmbye mu ijoro ryo kwibuka ryabanijirije icyo gikorwa, ahatangiwe ubuhamya bunyuranye.

Hanashyinguwe imibiri yabonetse
Hanashyinguwe imibiri yabonetse
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Barasaba ko ku Mugina hakubakwa Urwibutso
Barasaba ko ku Mugina hakubakwa Urwibutso
Abarokotse Jenoside bishimira ko Leta y'Ubumwe yakomeje kubitaho
Abarokotse Jenoside bishimira ko Leta y’Ubumwe yakomeje kubitaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka