Ruhango: Imurikagurisha ryafungiye abacurizi imiryango

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu Mujyi wa Ruhango, baravuga ko babangamiwe cyane n’imurikabikorwa “expo” ririmo kubera imbere y’imiryango y’aho bakorera.

baravuga ko bagiye kumpara iminsi ibiri badakora.
baravuga ko bagiye kumpara iminsi ibiri badakora.

Kuri uyu wa kane tariki 11 Kanama 2016, nibwo iri murikabikorwa ryateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bufatanyije n’abafatanyabikorwa bako, ryatangiye gutangira ku mugaragaro.

Ariko mbere gato y’uko ritangira, bari mu myiteguro bubaka aho bazakorera, bamwe mu bacuruzi bakorera aho bikorwa rizabera, bavugaga ko amahema y’aho rizabera bayashyize mu miryango y’inzu bakoreramo.

Umwe muri aba bacuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Batubangamiye cyane, ubu tugiye kumara iminsi ibiri dusa naho dufunze, kandi imisoro ntizahagarara, ikindi babikoze batatubwiye.”

Ngo ntibazongera kubona ababagana.
Ngo ntibazongera kubona ababagana.

Aba bacuruzi bagasaba ko iri murikabikorwa ritari rikwiye kubera imbere y’imiryango yabo, kuko basanga rizabateza ibihombo bikomeye.

Bongeraho ko n’ubuyobozi bw’akarere bwahisemo aho barishyira batabanje kubamenyesha. Amakuru ubuyobozi bw’akarere buhakana buvuga ko mu itegurwa ryaryo babatumyeho inshuro nyinshi ntibitabire inama.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirimana Epimaque, yavuze ko aba bacururzi badakwiye guterwa impungenge niri murikabikorwa, ahubwo bakishimira ko rigiye kubazanira abakiriya benshi.

Ati “Twarizanye hariya kugirango bashobore kubona abakiriya benshi, twagiye tubatumaho mu nama zitandukanye, ariko aho kuza bakohereza abakozi ababo, ubwo wasanga baragendaga ntibabahe amakuru.”

Uyu muyobozi avuga ko nibura ku munsi iri murikabikorwa rizajya ryitabirwa n’abantu batari munsi ya 500, kandi aba bose bakazajya babera abakiriya abasanzwe bahafite ibikorwa.

Aho iri murikabikorwa rigiye kubera, usanga utubari, sitasiyo zitanga lisanse, alimentation, n’ibindi. Ubusanzwe ryajyaga ribera mu isoko rya kijyambere ry’aka karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka