Leta irizera ko yarangije ubucuruzi bwo mu muhanda

Leta yatangaje ko ubucuruzi bwo mu mihanda i Kigali bwarangiye, nyuma yo kubakira amasoko hirya no hino abahacururizaga (abazunguzayi) bazajya bakoreramo.

Abayobozi batandukanye basuye isoko rishya ryubakiwe abazunguzayi muri Nyabugogo.
Abayobozi batandukanye basuye isoko rishya ryubakiwe abazunguzayi muri Nyabugogo.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Nzeri 2016, nibwo iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro. Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yavuze ko abenshi bamaze kubona aho bakorera, uretse bake basigaye nabo betemerewe kugaragara mu mihanda.

Yavuze ko aho abazunguzayi bifuzaga ko amasoko yubakwa ari ho yashyizwe, kandi ko ababunzaga ibicuruzwa bagera kuri 8,300 mu mujyi wa Kigali wose, abenshi bamaze kubakirwa amasoko muri Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Muri Nyarugenge habarurwaga 5,508, abangana na 3,900 muri bo bamaze kubona aho gucururiza.

 Abari abazunguzayi bagaragaza akanyamuneza, nyuma yo guhabwa isoko ry'i Nyabugogo.
Abari abazunguzayi bagaragaza akanyamuneza, nyuma yo guhabwa isoko ry’i Nyabugogo.

Yagize ati "Tubamenyeshe ko amafaranga mwasonewe yagombaga gutangwa nk’imisoro, amahoro y’irondo n’isuku yose ari miliyoni 410 Frw, biratuma mutazongera gusubira mu muhanda."

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Monique Mukaruriza nawe, yunzemo ati "Nta mpamvu igihari isobanura ko abantu basubira gucururiza cyangwa kugurira mu mihanda no mu nzira; amategeko ahana arahari."

Polisi y’Igihugu nayo yavuze ko ishyigikiye ibikorwa byo gukura ku mihanda ababunza ibicuruzwa, bitewe n’impungenge z’ababihishamo bagahungabanya umutekano.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana yavuze ko mu minsi ishize basabaga abazunguzayi kuva mu mihanda, bakinangira bavuga ko bafite uburenganzira, none ubu nta rwitwazo rugihari, turatangira gufata abagura n’abagurisha mu mihanda.

Abashinzwe irondo ry'isuku biyongereye ku bagiye gukumira abagikora ubucuruzi bwo mu muhanda.
Abashinzwe irondo ry’isuku biyongereye ku bagiye gukumira abagikora ubucuruzi bwo mu muhanda.

Polisi y’Igihugi yahise itangiza ko igikorwa cyo guhiga abacururiza mu mihanda cyakorwaga n’abapolisi bafatanije n’abagize urwego rwa DASSO, ariko ubu ngo hiyongereyeho n’abakora irondo ry’isuku.

Ku rundi ruhande urwitwazo ku bagicururiza mu mihanda n’abagiye mu masoko mashya ruracyahari, aho bamwe bavuga ko batarahabwa aho gukorera; abamaze kuhabona nabo bakitwaza ko nta bakiriya babona kandi ngo bakeneye igishoro cyo kwagura ibyo bakora.

Uwo bita Nyirakuru w’abazunguzayi bitewe n’uko ngo yacururije mu muhanda bwa mbere muri Nyarugenge; Nyirabumbogo Marita ati "Nijye wigishije aba bana ingeso mbi; ubu dutangiye gusa neza kuko izuba ritakitwicira ku muhanda, ariko mutubwirire Perezida wa Repubulika muti ’wabahaye umutsima utagira imboga.”

Ministiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Dr Diane Gashumba arizeza bumwe mu bufasha abazunguzayi, harimo gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo babone igishoro.

Yashimiye Polisi y’igihugu kuba yemeye kuzashyira igishoro mu kigega cyo gufasha abazunguzayi mu gihe bazaba bishyize mu makoperative.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka