Jumia Rwanda igiye gukorana n’abacuruza ibikorerwa mu Rwanda

Jumia yatangiye igikorwa kizamara amezi abiri cyo gushishikariza abafite inganda n’abacuruza ibikorerwa mu Rwanda, ‘’Made in Rwanda”, gutangira kwamamariza no gucururiza ibicuruzwa ku rubuga rwa internet www.jumia.rw.

Alvin Katto , Umuyobozi wa Jumia Rwanda, asobanura ubufatanye bwabo mu bucuruzi bwa "Made in Rwanda".
Alvin Katto , Umuyobozi wa Jumia Rwanda, asobanura ubufatanye bwabo mu bucuruzi bwa "Made in Rwanda".

Alvin Katto , Umuyobozi wa Jumia Rwanda, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 12 Nyakanga 2012, yavuze ko sosiyete ya Jumia yagize igitekerezo cyo gutangira gukorana n’abafite cyangwa abakora ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) nyuma yo kubona umubare munini w’abakiriya bifuza ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ariko bakabura aho babikura.

Yakomeje avuga ko gukorana n’abakora “Made in Rwanda” ari servisi Jumia izatanga yihariye itandukanye n’izisanzwe zitangwa.

Kwamamaza ibi bicuruzwa ngo bizagirwa akarusho mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kugura ibituruka mu Rwanda kuruta ibiva hanze no gushishikariza abacuruza ibikorerwa mu Rwanda kwagurira isoko ryabo mu Rwanda mbere yo kujya hanze yarwo.

Uwimana Aisha, Umukozi wa Jumia Rwanda, avuga ko ubusanzwe abakiriya bifuzaga kugura ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bategerezaga imurikagurisha na ryo riba rimwe mu mwaka, ariko ubu bikazajya biborohera kubona ibyo bicuruzwa.

Yagize ati “Ubu nta kongera gutegereza imurikagurisha riba rimwe mu mwaka, umuntu azajya agura cyangwa agurishe igicuruzwa ashaka hifashishijwe urubuga rwa interenet rwa Jumia.”

Yakomeje asobanura ko umucuruzi uzifuza gucururiza ibikorwa bye ku rubuga rwihariye rw’ubucuruzi www.jumia.rw ,asabwa kwiyandikisha gusa k’ubuntu kandi agahabwa iminsi 30 yo gucururizaho ibicuruzwa bye atishyura .

Iyi serivisi izafasha abakunzi ba “Made in Rwanda”,kuzagura ibicuruzwa ku giciro cyiza kandi mu buryo bworoshye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gucuruza iminsi 30 ni ubuntu. mutubwire nyuma y’aho kugirango ababyifuza dukore na plan on a lonterm basis. Tx

Mukashema yanditse ku itariki ya: 12-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka