Expo 2016 yongerewe umunsi umwe

Imurikagurisha ry’igihugu Expo 2016 rizarangira kuwa kane aho kuba kuwa gatatu nk’uko byari biteganyije, kubera ubusabe bwa benshi mu baryitabiriye.

Expo 2016 yari iteguwe neza kuruta izayibanjirije.
Expo 2016 yari iteguwe neza kuruta izayibanjirije.

Urugaga Nyarwanda rw’abikorera (PSF) rutegura iri murikagurisha, rwafashe umwanzuro wo kongerera umunsi iyi International Trade Fair 2016, nk’uko babitangaje babinyujije mu itangazo bashyize ahagaragra ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2016.

Yagize iti “ Expo 2016 ntigisoje ku wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2016, izasoza ku mugaragaro ku ya 11 Kanama 2016, kugirango abaguzi babashe kuryoherwa nayo ndetse no kwigurira ibicuruzwa biri kumurikwa ku buryo buhagije.”

PSF yavuze ko yafashe iki cyemezo kugira ngo abaguzi babashe kubona akanya ko kwigurira ibicuruzwa biri kumurikwa muri iri murikagurishwa.

Abaryitabira barimo abaguzi n'abagurisha byabashimishije kongererwa umunsi.
Abaryitabira barimo abaguzi n’abagurisha byabashimishije kongererwa umunsi.

Iri murikagurisha ryatangijwe ku mugaragaro tariki 27 Nyakanga 2016, ryiganjemo ibicuruzwa bitandukanye bituruka hanze n’ibyo mu Rwanda, ariko muri uyu mwaka higanjemo ibyakorewe mu Rwanda, mu rwego rwo guhesha agaciro ibikorerwa mu Rwanda.

Manirarora Emille umwe mu baguzi baganiriye na Kigali Today, yatangaje ko bishimishije kuba bongereyeho umunsi, kuko ibicuruzwa ibikorerwa mu Rwanda byegerejwe abaturage kandi biri ku biciro bito.

Mu rwego rwo guhesha agaciro ibikorerwa mu Rwanda, PSF, yahisemo kwibanda cyane ku bikorerwa mu Rwanda, kandi byagaragaje ko Abanyarwanda bashoboye kandi bakora ibintu byiza bikomeye kandi biramba, nk’uko byagarutsweho n’abacuruza ibyo bicuruzwa byakorewe mu Rwanda batandukanye babivuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka