Congo Brazaville n’u Rwanda biyemeje kongera ubufatanye mu ikorabuhanga n’ubucuruzi

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Congo Brazaville bemeje ko bagiye kongera ubuhahirane mu by’ubucuruzi n’ikoranabuhanga.

Abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga b'u Rwanda na Congo Brazaville mu nama i Rubavu.
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congo Brazaville mu nama i Rubavu.

Babyemeje basoza inama y’iminsi itatu y’impuguke z’ibihugu byombi kuri uyu wa 29 Nyakanga 2016 yaberaga mu Karere ka Rubavu.

Muri iyo nama yatangiye ku wa 28 Nyakanga 2016 bagenzuraga amasezerano Congo n’u Rwanda byagiranye mu bufatanye mu iterambere, ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko iyo nama yateguwe na minisiteri z’ububanyi n’amahanga ari ikaba yari ihuriwemo na minisitere zitandukanye hagamijwe kuzamubara ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Yakomeje avuga ko mu myaka itatu ishize, abayobozi b’ibihugu batangije ubufatanye, hari byinshi byakozwe birimo gutangiza ingendo z’indege, gufungura ambasade z’ibihugu no kongera ubuhahirane biciye mu bikorera.

Ati “Kandi ubushake bwa politiki mu gushakira amikoro abatuye ibihugu byombi n’umugabane w’Afurika burakomeje.”

Avuga kandi ko ibindi biteguyemo ubufatanye harimo ubucuruzi, ubukerarugendo, guteza imbere isuku n’ibidukikije, imibereho myiza y’abaturage, imiturire, ingufu, uburezi n’umutekano n’ibindi.

Buri myaka 2 ngo bazajya bakora inama yo kureba uko amasezerano y'ubutwererane ashyirwa mu bikorwa.
Buri myaka 2 ngo bazajya bakora inama yo kureba uko amasezerano y’ubutwererane ashyirwa mu bikorwa.

Minisitiri wa Congo, Jean- Claude Gakoso, avuga ko igihugu cya Congo cyabanye neza n’u Rwanda mu bihe byiza n’ibibi kandi bifuza gufashanya mu nzira y’iterambere kuko hari byinshi basangira bikagira abandi akamaro.

Avuga ko bagiye kongera imbaraga mu butwererane ndetse bakaba bashyizeho itsinda rigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rizajya rihura kabiri mu mwaka.

Bemeje ko inama izongera guhuza ibihugu byombi izaba muri 2018 ikazabera muri Congo Brazaville.

Umubano w’u Rwanda na Congo Brazaville wongeye kuvugururwa Ugushyingo 2010, naho 2011 impugucye z’ibihugu byombi bihura biganira kubyashyirwamo imbaraga mu mufatanye n’ubuhahirane ndetse hasinywa amasezerano y’ubucuruzi, ubukerarugendo, guteza imbere umurimo n’ingendo z’indege.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka