CIMERWA yemeye intege nke ishinjwa ariko ivuga ko yisubiyeho

Uruganda rwa Sima mu Rwanda (CIMERWA) ruvuga ko rwanenzwe kutorohereza abacuruzi n’abubatsi kubona sima rukora, bigatuma igihugu gikomeza kuyitumiza hanze.

Sima y'u Rwanda ngo igiye kujya iboneka no mu bubiko bwa SIRWA i Kigali.
Sima y’u Rwanda ngo igiye kujya iboneka no mu bubiko bwa SIRWA i Kigali.

Mu 2012, CIMERWA yaguzwe n’Uruganda rwa Pretoria Portland Cement (PPC) rwo muri Afurika y’Epfo, aho Leta y’u Rwanda yifuzaga ko igihugu cyakwihaza muri sima n’ibindi bicuruzwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda.

Umuyobozi wa CIMERWA, Busisiwe Maria Legodi, yatangarije abanyamakuru ko guhera kuri uyu wa 09 Nyakanga 2016 batangiye gukorana n’abacuruzi ba sima hirya no hino mu gihugu, mu rwego rwo gukwirakwiza sima y’u Rwanda mu gihugu.

Yagize ati "Twumvise abatunenga benshi, ariko twari tukirimo kurwana no kongera umusaruro, kandi tukaba twizera ko uko isima y’u Rwanda izajya irushaho gukenerwa ari ko tuzajya tugabanya n’ibiciro".

CIMERWA ngo ikora toni ibihumbi 600 bya sima ku mwaka, ikaba yarumvikanye n’u Rwanda ko izohereza muri Kongo Kinshasa n’i Burundi toni ibihumbi 200. Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yo ivuga ko igihugu kigifite icyuho cya sima ingana na toni ibihumbi 400 ku mwaka.

UCIMERWA yatangije ubufatanye mu gucuruza sima n’uruganda rukora amarangi rwa SIRWA, kandi ngo irimo kugirana andi masezerano n’abacuruzi banini 16 bo mu Mujyi wa Kigali, bazayifasha gukwirakwiza sima hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi wa CIMERWA/PPC-Rwanda, Mme Busisiwe(iburyo), atangaza ko isima y'u Rwanda igiye noneho kuboneka.
Umuyobozi wa CIMERWA/PPC-Rwanda, Mme Busisiwe(iburyo), atangaza ko isima y’u Rwanda igiye noneho kuboneka.

Umuyobozi wa SIRWA, Mironko Herve, avuga ko bacuruzaga amarangi ariko ngo bakabona abubatsi n’abacuruzi bakeneye na sima; ubu bakaba bamenyesha abakiriya babo ko batazongera gufata ingendo ndende bajya i Rusizi kuyizanayo.

SIRWA yatangije ububiko bufite ubushobozi bwo kwakira imifuka ibihumbi 20 ya sima ihwanye n’amakamyo 28, ngo ikazajya iboneka igihe cyose umucuruzi cyangwa umwubatsi ayikeneye, nk’uko Mironko yabitangaje.

Umufuka wa sima ya mbere ikomeye ya CIMERWA ugera i Kigali uhagaze ku bihumbi 10 na 500FRW, mu gihe iyo ku rwego rwa kabiri igurwa ibihumbi 8 na 800FRW; ariko hakaba bamwe mu baguzi bayo bavuga ko igihenze kandi ikorerwa mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka