Ku ruhande rwa Guverinoma, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Umutungokamere(MINIRENA), Imena Evode, hamwe n’Umuyobozi mukuru w’Urwego rushinzwe iterambere(RDB), Francis Gatare, ni bo bashyize umukono ku masezerano yo gucukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero.
U Rwanda ngo rurashaka kongera ubwinshi bwa wolfram, gasegereti na coltan byoherezwa ku masoko mpuzamahanga, ndetse no gukomeza gushakisha andi mabuye y’agaciro mashya nk’ayitwa amabengeza n’ubutare.
Evode Imena yavuze ko Leta igamije kuziba icyuho cy’amafaranga ihombera mu igabanuka ry’ibiciro by’amabuye y’agaciro ku rwego mpuzamahanga, bitewe n’izahara ry’ubukungu ku isi.
Yasobanuye ko kuva mu mwaka ushize igiciro cya gasegereti cyagabanutse kurenza 40%, icya wolfram kigabanuka kuri 50%, icya coltan na cyo ngo kigabanukaho 25%; kandi iyo bagereranyije n’imyaka ibiri ishize basanga igiciro cy’ayo mabuye y’agaciro cyaragiye kigabanuka kugera kuri 50%.
Imena yagize ati “Ni ikibazo gikomereye cyane abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’igihugu muri rusange, ku buryo kidindiza iterambere ry’imishinga ya Leta; kongera ingano y’amabuye y’agaciro yoherezwa hanze, ni kimwe mu buryo bwo guhangana n’igabanuka ry’ibiciro byayo”.
Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka umusaruro w’ibikomoka ku mabuye y’agaciro wari ugeze kuri miliyoni 210 z’amadolari utazaboneka, ariko ko mu myaka izakurikiraho ngo uzatangira kuzamuka bitewe n’uko kwiyongera kw’ingano y’ibicukurwa n’ubwoko bwabyo.
Amasosiyete yashyize umukono ku masezerano yo gucukura gasegereti na coltan mu birombe bya Gatumba mu Karere ka Ngororero; ni Ngororero Mining Company, KNM Combines, Daba Supplies na SEAVMC, bikaba bizashora miliyoni 37.8 z’amadolari y’Amerika mu myaka 15 iri imbere.
Ibi bigo birizeza ko bizubahiriza ibisabwa, harimo gushakisha ahantu hashya hari amabuye y’agaciro, ubucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro, kubaka ibikorwaremezo by’ubucukuzi, guteza imbere abaturiye ibirombe, gutanga imisoro n’undi musanzu basabwa, ndetse no kurengera ibidukikije.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|