U Rwanda rwakoze amavugurura yatumye ruba mu bihugu byoroshye gukorerwamo ubucuruzi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko amavugurura adasanzwe u Rwanda rwakoze mu micungire y’ubukungu bwagutse, yatumye ruba hamwe mu hantu horoshye gukorera ku Isi.

Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko amavugurura adasanzwe yakozwe mu micungire y'ubukungu yatanze umusaruro ufatika mu Rwanda
Dr. Uzziel Ndagijimana, avuga ko amavugurura adasanzwe yakozwe mu micungire y’ubukungu yatanze umusaruro ufatika mu Rwanda

Yabitangaje tariki 30 Mutarama 2023, ubwo hatangizwaga inama y’iminsi ibiri y’Ihuriro ry’Ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza, yitabiriwe n’abagera hafi ku 1000 barimo abashoramari 130 baturutse mu gihugu cy’u Bwongereza.

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko amavugurura adasanzwe yakozwe mu micungire y’ubukungu yatanze umusaruro ufatika mu Rwanda.

Yagize ati “U Rwanda rwakoze amavugurura adasanzwe mu micungire y’ubukungu bwagutse, mu miyoborere ndetse no mu rwego rw’ubucuruzi, byatumye u Rwanda ruba hamwe mu hantu horoshye gukorera ubucuruzi ku Isi, kandi ibigaragara ayo mavugurura yatanze umusaruro mu kwihutisha ishoramari ry’abikorera haba iry’imbere ndetse no hanze y’Igihugu.”

Johnston Busingye uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza ni umwe mu bitabiriye iyi nama
Johnston Busingye uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza ni umwe mu bitabiriye iyi nama

Komiseri ushinzwe ubucuruzi hagati y’u Bwongereza na Afurika, John Humphrey, avuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bishobora gufungurira Igihugu cye kuza ku isoko rya Afurika.

Ati “Ntekereza ko ari ingingo zumvikana, ko u Rwanda rushobora kuba umuryango wafungurira u Bwongereza kuza ku isoko rya Afurika, kandi bikaba uko no ku Bwongereza, bukaba bwabera Afurika icyambu cyo kuba yakwisanga ku isoko ry’ubucuruzi.”

Michaelle Kubwimana washinze urubuga rw’ubucuruzi ruhuza abacuruzi b’Abanyarwanda n’Abongereza (Rwanda Business UK), avuga ko bahuza Abongereza bashaka gushora mu Rwanda n’isoko ry’u Rwanda, ndetse bikamera gutyo no ku Banyarwanda bashaka gushora imari mu Bwongereza, ariko bakaba banakorana bya hafi n’urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB).

Ati “Ubwo najyaga mu Bwongereza, kuko nanjye ndi umushoramari, nkora ibijyanye no kohereza ikawa nyivanye mu Rwanda, nkayohereza mu Bwongereza, nashatse abandi bakora ubucuruzi, mu rwego rwo kugira ngo tube twafatanya, ku buryo buri wese yagira icyo yigira kuri mugenzi we, ariko nsanga nta muntu ushobora kumpa amakuru, ntangira guhura n’abantu mu Bwongereza bambaza ibijyanye n’ubucuruzi mu Rwanda, nkajya ntanga amakuru nkurikije ayo nari mfite.”

Omar Daair uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda hamwe na Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru wa RDB, na bo bitabiriye iyi nama
Omar Daair uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda hamwe na Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru wa RDB, na bo bitabiriye iyi nama

Yongeraho ati “Ntabwo nari mfite ibisabwa byose, ni uko njya mu buyobozi buhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, bambwira ko bakeneye umuntu nkanjye, bampa ibimfasha byose, bituma niyemeza gushinga uru rubuga nkoresheje amakuru nari mfite kugira ngo bifashe abari mu Rwanda ndetse no mu Bwongereza, kandi biratanga umusaruro ushimishije.”

Mu gihe kirenga gato amezi atandatu ashinze urubuga Rwanda Business UK, Kubwimana avuga ko byatangiye gutanga umusaruro, kubera ko batangiye ari we n’inshuti ze nkeya, kuri ubu bakaba bashobora gukora igikorwa gihuza abacuruzi barenga 400.

Imibare y’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) igaragaza ko hagati ya 2018/2022, ishoramari rya miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika ari ryo ryanditswe mu Rwanda, riturutse mu bihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi, harimo n’u Bwongereza.

Komiseri John Humphrey avuga ko u Rwanda ari irembo ryiza rishobora gufungurira u Bwongereza kuza ku mugabane wa Afurika
Komiseri John Humphrey avuga ko u Rwanda ari irembo ryiza rishobora gufungurira u Bwongereza kuza ku mugabane wa Afurika
Iyi nama y'iminsi ibiri yitabiriwe n'abagera ku gihumbi, barimo abashoramari 130 baturutse mu Bwongereza
Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abagera ku gihumbi, barimo abashoramari 130 baturutse mu Bwongereza
Abitabiriye inama basusurukijwe mu mbyino gakondo
Abitabiriye inama basusurukijwe mu mbyino gakondo

Reba ibindi muri iyi Video:

Amafoto: Eric Ruzindana
Video: Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka