Twibukiranye uko ibiciro byari bimeze mu myaka ya 2000

Muri iyi minsi iyo ugererageje kuganira cyangwa kumva ibiganiro by’abantu benshi, usanga nta kindi kirimo kwibandwaho uretse izamuka ry’ibiciro mu bintu bitandukanye bikenerwa kenshi mu buzima bwa muntu.

Mbere igitebo cy'ibijumba cyashoboraga kuboneka ku mafaranga 300
Mbere igitebo cy’ibijumba cyashoboraga kuboneka ku mafaranga 300

Nubwo bimeze bityo ariko, usanga mu myaka ishize nta bibazo bikomeye abantu bari bafite ku bijyanye n’ibiciro ku isoko, atari uko bose bari bakize, ahubwo bitewe n’uko ibiciro byari bibereye buri wese mu kigero cye.

Kigali Today yifuje kubasangiza uko ibiciro bya bimwe mu bintu byari bifashe ku isoko mu myaka ya za 2000, ugereranyije n’uko bimeze uyu munsi, kugira ngo bifashe bamwe mu batabizi kubimenya, ndetse no kubyibutsa bamwe.

Ese muribuka ko muri iyo myaka ikibiriti cyaguraga amafaranga 5, icyo gihe muri Perefegitura ya Butare ubu ni mu Karere ka Huye, habaga uruganda rw’ibibiriti, uwakeneraga ipaki y’ibibiriti irimo ibibiriti icumi yishyuraga amafaranga y’u Rwanda 50, mu gihe uyu munsi ikibiriti kimwe kigura amafaranga 50, kandi usanga gifite imyambi micye ugereranyije n’iyo icya mbere cyabaga gifite.

Muri iyo myaka kandi uwakeneraga umufuka w’amakara yitwazaga amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 1000 -1500 kandi ukaba wari umufuka munini, mwiza urimo amakara akomeye, ugereranyije n’uw’uyu munsi ugura hagati y’amafaranga y’u Rwanda 12,000 -15,000.

Ntawakwibagirwa ko ikilo cy’ibirayi cyari hagati y’amafaranga 50-100, uyu munsi ibirayi bikaba birya uwifite kubera ko mu minsi ishize ikilo cyaguraga amafaranga ari hejuru ya 1000.

Ikilo cy’isukari muri ibyo bihe washoboraga kukibonera amafaranga 300, nyamara uyu munsi udafite ibihumbi bibiri ntabwo wabona isukari.

Litiro y’amata yari munsi y’amafaranga 200 mu Mujyi wa Kigali, naho mu Ntara hari n’aho yaguraga amafaranga 50, mu gihe uyu munsi muri Kigali no mu nkengero zaho litiro iri hagati ya 450-800.

Ku bakunda akaboga, ikilo cy’inyama cyaguraga hagati y’amafaranga 500-800, ukaba kandi warashoboraga kubona inkoko nziza y’isake ku mafaranga 1500-2000, ihene ikaba yarashoboraga kuboneka guhera ku mafaranga ibihumbi bitandatu (6000Frw) kuzamura bitewe n’uko ingana, mu gihe inka na yo washoboraga kuyibona munsi y’ibihumbi 100.

Fanta yaguraga amafaranga 100, irazamuka igura 120, irakomeza igera 150 irahatinda ihamara igihe kugeza yongeye kuzamuka, mu gihe byeri (Primus) yaguraga amafaranga 250, Mitsingi (Mutzing) ikagura 300, agapeti ka mitsing kaguraga 150.

Abantu banywa itabi ntibashobora kwibagirwa ko muri ibyo bihe umuti umwe waryo waguraga amafaranga 15 ku bantu banywaga Embassy Kenya cyangwa Intore, uyu munsi ukaba ugura 100.

Muri resitora (restaurant) zoroheje washoboraga kubona amafunguro nk’ubugari bw’amafaranga 100, mu nkengero za Kigali bikaba byarashobokaga munsi yayo, isahani iriho imvange yaguraga hagati ya 300-500 bitewe na resitora waririyemo.

Ahitwa mu Biryogo mu Mujyi wa Kigali ku mafaranga 100 washoboraga kubona chapati, ibishyimbo ndetse n’icyayi.

Abakoraga ingendo bava rwagati mu Mujyi wa Kigali bagiye i Nyamirambo bakoreshaga amafaranga 50, abagiye i Remera, i Kanombe bagakoresha 100, Remera -Kabuga na ho byari 100, Remera-Kanombe byari 50, mu gihe uyu munsi kuva rwagati mu Mujyi ujya i Nyamirambo ari amafaranga 178.

Uwategaga imodoka avuye mu mujyi wa Kigali rwagati agiye i Nyamirambo yakoreshaga amafaranga 50
Uwategaga imodoka avuye mu mujyi wa Kigali rwagati agiye i Nyamirambo yakoreshaga amafaranga 50

Icyo gihe kandi abategaga moto baribuka izitwaga velo moteri washoboraga kwishyura amafaranga hagati ya 150-200 mu rugendo rwo kuva mu Mujyi ujya i Nyamirambo.

Biragoye kwiyumvisha ko muri icyo igihe nta mukinnyi n’umwe wo mu ikipe y’umupira w’amaguru wahembwaga amafaranga ageze ku bihumbi 200, kuko hari n’aho bahembaga ibiryo birimo Akawunga, Umuceri ndetse n’ibishyimbo buri kwezi.

Icyo gihe kandi litiro ya lisansi yaguraga amafaranga ari hagati ya 800-900 mu gihe uyu munsi igura amafaranga abarirwa mu 1800.

Ntitwavuga ibyo byose ngo twibagirwe ko umunyeshuri wigaga mu mashuri abanza ya Leta yishyuraga amafaranga 100 ku gihembwe, ku mwaka akishyura 300, mu gihe uwo mu mashuri yisumbuye yishyuraga ibihumbi 3 ku gihembwe, akishyura ibihumbi 9 ku mwaka.

Icyo umuntu atakwibagirwa ni uko idolari icyo gihe ryavunjaga amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 450-500, mu gihe uyu munsi rigeze ku mafaranga agera ku 1280.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today, bavuga ko icyo gihe byashobokaga guhahisha amafaranga igihumbi, kandi ugahaha amafunguro ashobora gukoreshwa umunsi urenze umwe, bitandukanye n’uyu munsi aho guhaha nibura bisaba amafaranga ibihumbi bitanu ku munsi.

Mary Kamariza ni umubyeyi ufite umuryango w’abantu barindwi. Avuga ko kuri ubu amafaranga yataye agaciro ugereranyije na mbere, kubera ko kera wabaga ufite igihumbi ugahaha.

Ati “Wabaga ufite amafaranga nk’igihumbi ukaba uri bubone amahaho, kuko nk’ibijumba twaguraga ku mabase cyangwa ku bitebo, wagura nk’ibijumba bya 300 mukabirya nk’icyumweru cyangwa bibiri, amafaranga 500 yabaga ari menshi, wabonaga umunyu wa 50, ariko ubu kugira ngo uhahire urugo bisaba byibura ibihumbi bitanu ku munsi.”

Amafaranga ibihumbi 20 by’icyo gihe ngo byashoboraga guhahira umuntu ufite umuryango w’abantu umunani amafunmguro ashobora gukoreshwa mu gihe cy’ukwezi, mu gihe uyu munsi ku muryango woroheje bishobora gusaba nibura amafaranga ibihumbi 150.

Mu kiganiro cyihariye Kigali Today yagiranye na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prof. Jean Chrysostome Ngabitsinze, cyagarukaga ku mpamvu nyamukuru y’itumbagira ry’ibiciro, yavuze ko kuba ibiciro byazamuka cyane bikarenza impuzandengo yari isanzwe haba hari impamvu nyinshi zibitera.

Yagize ati “Amadolari yarazamutse kandi mu by’ukuri mu Rwanda nubwo tweza ariko turacyafite ibyo tugura hanze. Iyo umuntu avana ibintu hanze, idolari rikazamuka, ifaranga rigata agaciro nk’uko byitwa, mwabonye ko no muri raporo ya BNR amafaranga yacu ubu ngubu mu mezi atatu aheruka amaze gutakaza agaciro hafi 8.8%, ibyo biragenda bikiyongera ku biciro.”

Akomeza agira ati “Ikindi kiba gikomeye kirimo ni imihindagurikire y’ibihe. Nubwo duhinga mu gihembwe cya gatatu ahantu hari amazi, ariko mu gihembwe cyakibanjirije cya kabiri ntabwo hari habonetse umusaruro mwinshi washoboye kubikwa, nk’ibigori, ibishyimbo, ibirayi byo by’umwihariko ntabwo bihunikwa, ni uko byahuriranye n’uko ukwezi kwa 6,7,8 hari hahinzwe bicye, cyane cyane bishingiye ku biciro by’amafumbire. Abakoresha NPK ntabwo abenshi bashoboye kuyikoresha.”

Ikindi kiba gikomeye ngo ni umubare w’abantu bakenera ibyo bicuruzwa ugenda wiyongera umunsi ku wundi, bigatuma ibicuruzwa birushaho gukenerwa na benshi, ku buryo izamuka ry’ibiciro ritabaye mu Rwanda gusa, ahubwo ari mu bice bitandukanye by’Isi.

Guhahira umuryango byoroheje ku munsi, uyu munsi birasaba nibura amafaranga y'u Rwanda ibihumbi bitanu
Guhahira umuryango byoroheje ku munsi, uyu munsi birasaba nibura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Muzahuze n’umubare w’abari batuye igihugu icyo gihe ubu buri mwaka igihugu kivukisha abantu ibihumbi 600 bangana nabatuye akarere kamwe k’urwanda ngaho bara kuva 2000 kugeza ubu. Icyibazo cyiri kubwiyongere bw’abaturage kdi ubutaka butiyongera uhubwo mbona tutaraba.

Ignace yanditse ku itariki ya: 20-10-2023  →  Musubize

Muraho KT,
Ibiciro birazamuka cyane ariko twe nk’abanyarwanda birashoboka ko twagabanya umuvuduko w’iryo zamuka rikabije
 hitabwa ku ngamba zo kuzahura umusaruro w’ibihingwa Ngandurarugo mu gihe runaka.
 Kugabanya ibitumizwa mu mahanga byinshi bitari ibikenerwa by’ibanze mu mibereho y’abaturage n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
 Gushyiraho ingamba zikomeye zifasha mu gukoresha neza no kubungabunga ubutaka buhari

Maniraguha yanditse ku itariki ya: 15-10-2023  →  Musubize

Muzaturebere no mungendo zo muntara uko byari bihagze ugereranije nubu

lambert yanditse ku itariki ya: 15-10-2023  →  Musubize

Hari n’igihe wabaga ufite 1000 ukagura caisse ya mutzig ukayitwerera yewe hariho n’igiseke. Naho uzahatunge itoroshi. Uzi kuva Base ujya Kigali wishyuye frw 70. Harabaye ntihakabe!uzi gusohokana umukunzi witwaje inoti 1000 mukarya, mukanywa, mukanasagura. Ubwiyongere n’imihindagurikire y’ibihe ntiyabikunda. Gusa kugira ngo inzara yorohe uwagata saison imwe abaturage bagashishikarizwa guhinga n’ibijumba hazamo imiyaga.umurengwe Twigeze kujya tubyita amazina none nayobewe icyabaye!

Alias yanditse ku itariki ya: 15-10-2023  →  Musubize

Wibeshye Esance yari 570 mazout ari545

Innocent yanditse ku itariki ya: 16-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka