Musanze: Imirimo yo kubaka isoko ry’ibiribwa irarimbanyije, nyuma y’uko yari yarahagaritswe

Mu gihe abenshi mu baturage, by’umwihariko abahoze mu mirimo yo kubaka isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze bari barashyizwe mu rujijo kubera ihagarikwa ritunguranye ry’imirimo yo kubaka iryo soko, imirimo yo kuryubaka yasubukuwe mu ntangiro za 2024, intego ikaba ari uko iryo soko ryaba ryuzuye muri Kamena 2024.

Ni isoko ririmo kubakwa mu buryo bugeretse (étage) kandi bujyanye n’icyerekezo, aho imirimo yo kuryubaka yatangiye ku itariki 10 Mata 2023, uwo mushinga utangirana na Rwiyemezamirimo Kazoza Justin.

Mu gihe iyo mirimo yo kubaka iryo soko yari irimbanyije, nibwo mu ntangiro z’ukwezi kwa Nzeri 2023, abafundi n’abayede bakoraga kuri iyo nyubako, batunguwe no kubwirwa ko ibikorwa byo kubaka iryo soko bihagaritswe, ngo bahembwa ayo bari bagejejemo barataha.

Iryo hagarikwa ry’imirimo yo kubaka iryo soko, ryaje nyuma y’uko rwiyemezamirimo Kazoza Justin wubakaga iryo soko, yari amaze iminsi mike avugwa mu bitangazamakuru ko yatorewe kuba Umutware w’Abakono muri Nyakanga 2023.

Ntabwo uwo murimo yatorewe wo kuba umutware w’abakono yawurambyeho, dore ko mu minsi mike atowe yahise yiyambura ubwo bubasha, nyuma y’uko bigaragaye ko icyo gikorwa cyo kurema itsinda kinyuranyije na gahunda Igihugu cyihaye, yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Nyuma yo kwegura ku nshingano yatorewe nk’Umutware w’Abakono, muri Nzeri imirimo yo kubaka isoko na yo yarahagaze, Kigali Today ikomeza gushakisha rwiyemezamirimo Kazoza Justin ngo agire icyo avuga ku ihagarikwa ry’iyo mirimo yari ashinzwe yo kubaka isoko ry’ibiribwa rya Musanze, ariko ntiyabasha kuboneka.

Kigali Today kandi yagerageje gushaka bamwe mu bo bakoranaga kuri iyo nyubako ngo bagire icyo bavuga kuri iryo hagarikwa, ariko ntibyakunda.

Muri icyo gihe imirimo yo kubaka iryo soko yari yarahagaritswe, mu Kuboza 2023 Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yabwiye Kigali Today, ko iryo hagarikwa ry’imirimo yo kubaka iryo soko ryaturutse ku bwumvikane bwa rwiyemezamirimo n’Akarere ka Musanze, aho basheshe amasezerano ku bwumvikane.

Ati “Byageze hagati, rwiyemezamirimo twakoranaga asaba gusesa amasezerano, Njyanama y’Akarere ka Musanze irabimwemerera, ubu hari kubarwa amafaranga yari amaze gushyiramo kugira ngo ayishyurwe, hanyuma amasezerano mashya ahite atangira na rwiyemezamirimo mushya”.

Arongera ati “Mu gihe kigufi rwose imirimo yo kubaka iryo soko iraba yamaze gutangira, abaturage ni bahumure kuko natwe tubifite ku mutima kuko bizadufasha gukemura ibibazo, kuko abarikoreragamo aho bacumbitse muri Gare, ni ahantu ubona bataba igihe kirekire ni ahantu h’agateganyo”.

Icyo gihe Guverineri Mugabowagahunde yakomeje agira ati “Turi kwitegura kugira ngo mu gihe cya vuba dutangirane n’undi Rwiyemezamirimo, kandi ingengo y’imari (budget) irahari, bizihuta ntabwo isoko rizatinda kuzura”.

Muri icyo gihe cy’amezi agera muri ane imirimo yo kubaka iryo soko ihagaze, bamwe mu baturage by’umwihariko abasanzwe bakorera muri iryo soko, bakomeje kugaragaza impungenge baterwa no gucururiza muri gare ya Musanze aho boherejwe mu rwego rwo kubaka iryo soko.

Bavugaga ko aho bakorera (muri gare ya Musanze) ari hato, aho bakomeje gusaba ubuyobozi kubahiriza amasezerano bagiranye y’uko iryo soko rigomba kuba ryuzuye mu gihe cy’amezi 18 nyuma y’uko ritangiye kubakwa kuva ku itariki 10 Mata 2023.

Ibyo Guverineri Mugabowagahunda yijeje abaturage ko imirimo yo kubaka iryo soko yari hafi gusubukurwa, byashyizwe mu ngiro aho mu ntangiro za 2024, Sosiyete yitwa Glory Construction Company Ltd bivugwa ko ari iy’Inkeragutabara (Reserve Force), yatangiye imirimo yo gukomeza kubaka isoko, aho babanje kugira bimwe mu byo bakosora ku byari bimaze kubakwa.

Ku itariki 22 Gashyantare 2024, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice aherekejwe n’abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara basuye iyo nyubako y’isoko ry’ibiribwa rya kijyambere rya Musanze, hagamijwe kureba aho imirimo igeze no gutanga inama aho zikenewe.

Guverineri Mugabowagahunde yanyuzwe n’uburyo imirimo yo kubaka iryo soko igenda neza, uwo muyobozi yizezwa ko imirimo yo kubaka iryo soko izaba irangiye muri Kamena 2024.

Abayobozi mu nzego zitandukanye baherutse gusura iri soko mu rwego rwo kureba aho imirimo yo kuryubaka igeze
Abayobozi mu nzego zitandukanye baherutse gusura iri soko mu rwego rwo kureba aho imirimo yo kuryubaka igeze

Mu kumenya ibindi bijyanye n’iyo nyubako, mu byo abaganiriye na Kigali Today bayitangarije, ni uko abakoze kuri iyo nyubako mbere y’uko imirimo yayo isubikwa ngo bishyuwe.

Umwe yagize ati “Mbere y’uko imirimo y’iyi nyubako isubikwa nari umuyede, nta deni rwiyemezamirimo wa mbere yatugiyemo, gusa iyo turebye dusanga we yarabihombeyemo, kuko iyo utangiye igikorwa nk’iki ntugisoze byanze bikunze urahomba”.

Mugenzi we ati “Mbere y’uko badusezerera ubwo imirimo yari ihagaritswe babanje kutwishyura, nakomeje gukurikirana amakuru numvise ko bagiye gusubukura imirimo ndagaruka, uwabishakaga wese yarazaga agakomeza akazi”.

Iyo nyubako iri kubakwa na sosiyete yitwa Glory Construction Company Ltd, ari na yo yari ishinzwe kugenzura uburyo imirimo yo kubaka isoko ikorwa (Supervisor), ubwo yari ikiri mu maboko ya Kazoza Justin.

Abacuruzi bato bagera ku 1000 bahoze bakorera muri iryo soko mbere y’uko ritangira kubakwa mu buryo bwa kijyambere, babaye bagiye gukorera mu nyubako ya gare ya Musanze mu buryo bw’agateganyo.

Abubaka iryo soko bijeje abayobozi ko rizuzura mu gihe cya vuba
Abubaka iryo soko bijeje abayobozi ko rizuzura mu gihe cya vuba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza ni syliver ikarongi gishyita nibyiza kuba iyonyubako yasubukuwe kigali today murabambere ndabakunda cyane!

Twagirumukiza Syliver yanditse ku itariki ya: 22-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka