MTN na Tigo zatakaje abakiriya bisangira Airtel-RURA

Sosiyete z’itumanaho za MTN Rwanda na Tigo Rwanda zatakaje abakiriya muri Gicurasi 2016 mu gihe mukeba wazo “Airtel Rwanda” yungutse umubare munini w’abakiriya.

Imibare itangwa n’ikigo cya leta gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), igaragaza ko muri Gicurasi 2016, MTN -Rwanda yatakaje abakiriya ibihumbi 19 na 107.

Mu gihe MTN, muri Mata 2016, yari imaze kugira abakiliya miliyoni 3 n’ibihumbi 942 na 773, ubu isigaranye miliyoni 3 n’ibihumbi 923 na 666 naho Tigo-Rwanda yo yatakaje abakiriya ibihumbi 31 na 344 ku kuko muri Mata 2016 RURA igaragaza ko yari ifite abagera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 054 na 529 none ikaba isigaranye miliyoni 3 n’ibihumbi 023 na 185.

Airtel -Rwanda yungutse abakiriya ibihumbi 57 na 672 biyongera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 721 na 907 yari ifite muri Mata 2016. Ngo muri Gicurasi 2016 yari ifite abafatabuguzi miliyoni 1 n’ibihumbi 779 na 579 yakuye kuri ba mukeba, ndetse ikurura n’abandi bafatabuguzi ibihumbi birindwi kubera serivisi zayo.

Icyegeranyo cyasohotse muri iki cyumweru, kigaragaza ko umubare w’abakoresha terefone zigendanwa wazamutseho 0.15% aho wari miliyoni 8 n’ihihumbi 803 no 801 muri Mata 2016, none ukaba ugeze kuri miliyoni 8 n’ibihumbi 816 na 758 muri Gicurasi 2016.

Kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi 2016, MTN-Rwanda na TIGO-Rwanda kandi ngo zagiye zitakaza umubare munini w’abafatabuguzi, aho MTN-Rwanda yatakaje ibihumbi 122 na 018, TIGO-Rwanda igatakaza ibihumbi 37 na 257 mu gihe Airtel-Rwanda yungutse yo yungutse abakiriya ibihumbi 174 na 262 muri ayo mezi.

Abashakashatsi basesenguye impamvu zitera igabanuka ry’abafatabuguzi ba MTN-Rwanda na Tigo-Rwanda bavuga ko biterwa na serivisi (promotions na campaigns) za Airtel kuko yamamaza ibikorwa byayo kuva muri 2012 yinjira mu Rwanda.

Uwitwa Job Opar, umuhanga mu kumenya ibyo abakiriya bakunda (Consumer Specialist), yagize ati “Iyo urebye ku mibare y’uko ifatabuguzi rihagaze muri izo sosiyete z’itumanaho, ubona ko abashyiraho za poromosiyo zihoraho ni bo babona abakiriya benshi, kuko abantu bahora bashaka ibintu bishya .”

Airtel yagerageje kugira ibikorwa byinshi byo kuyamamaza ndetse n’udushya tunyuranye twinshi tuyikururira bakiriya.

Indrajeet Singh, Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi muri Airtel, agira ati “Twebwe intego yacu ni uguha abafatabuguzi bacu serivisi nziza n’ikintu cyose bifuza mu bijyanye n’itumanaho.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Airter nayo Iri Imbere Cyane nicomerez’aho nange ndayemera .

Egide yanditse ku itariki ya: 30-01-2017  →  Musubize

mtn kuyibaho ni amaburakindi ugura supa pack amafaranga bakayatwara ntibayiguhe wabahamagra bakakubwira ko ari system yagize ikibazo, ukibaza iyo system itakigize ngo yibagirwe kudakuraho amafaranga bikagucanga

kaka yanditse ku itariki ya: 1-07-2016  →  Musubize

Nange Sim Za Mtn Zose Narimfite Narabitse Kubera Serivice Mbi.

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 1-07-2016  →  Musubize

Tigo ni number1 ubwo uzikugura pake inshuro ushakakumunsi oya rwose tigo igira udushya duhoraho kdi twinshi byababivuzeko imaze kwirara.

Baptiste yanditse ku itariki ya: 30-06-2016  →  Musubize

Internet ya AIRTEL ni iya mbere. MTN yo iraduhenda gusa...

Placakinge yanditse ku itariki ya: 30-06-2016  →  Musubize

Nubundi baraduhendaga kuko ntawe bahatanaga

xuac yanditse ku itariki ya: 30-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka