Mastercard yemeye gukomezanya n’u Rwanda nyuma ya 2020

Umuryango mpuzamahanga Mastercard Foundation mu nama y’ubuyobozi wakoreye mu Rwanda, wemereye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame gukomeza guteza imbere u Rwanda.

Mastercard Foundation ngo izakomeza gufatanya n'u Rwanda mu iterambere ry'abaturage.
Mastercard Foundation ngo izakomeza gufatanya n’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage.

Uyu muryango ufite icyicaro muri Canada, ugizwe n’abakire bakomeye ku isi ariko biyemeje gufasha abandi kwikura mu bukene, ukaba ukorera mu bihugu bitandukanye birimo 25 bya Afurika.

Mu myaka umunani umaze ukorera mu Rwanda, MasterCard Foundation watanze miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika mu bikorwa byo guhugura abarangiza amashuri mu Rwanda, bakagira ubumenyi bufasha gukorera inzego zinyuranye ndetse no kubaka ikoranabuhanga mu by’imari.

Abayobozi ba Mastercard Foundation bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame kuri uyu wa mbere.
Abayobozi ba Mastercard Foundation bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame kuri uyu wa mbere.

Perezida w’Inama y’ubuyobozi ya Mastercard Foundation, Jim Leech yagize ati “Turifuza gukomeza ku buryo mu myaka 20-30 tuzaba tumaze kuzamura Abanyarwanda bagera ku 10%; ku ikubiro tuzatanga miliyoni eshanu z’amadolari y’amerika mu myaka itatu iri imbere.”

Jim Leech yakomeje atangaza ko bashyigikiye u Rwanda mu cyerekezo 2020, kandi ngo byabaye ngombwa gukomezanya mu zindi nzira z’iterambere rwihaye na nyuma yaho.

Ministiri w’uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias, witabiriye ibiganiro MasterCard Foundation yagiranye na Perezida Kagame, yashimye uburyo uyu muryango wubaka ubushobozi bw’urubyiruko kugira ngo rubashe gukorera inzego zinyuranye cyane cyane iz’ubucuruzi.

Abayobozi ba Mastercard Foundation babwiye Perezida Kagame ko bafite gahunda yo kuzamura 10% by'Abanarwanda mu myaka itarenze 30 iri imbere.
Abayobozi ba Mastercard Foundation babwiye Perezida Kagame ko bafite gahunda yo kuzamura 10% by’Abanarwanda mu myaka itarenze 30 iri imbere.

Ati “Tubashimira cyane iriya programu ya EDC-Akazi kanoze ifasha urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye ariko ntirukomeze muri kaminuza; aho abenshi babasha gukorera za ‘super markets’ neza.”

Muri uyu mwaka MasterCard Foundation irizihiza isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe, ivuga ko yishimira kuba imaze gukura mu bukene abagera kuri miliyoni 4.2 mu bihugu ikoreramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka