"Made in Rwanda" ntiyaje gukumira ibituruka hanze

Minisiteri y’Ubucuruzi , Inganda n’Uumuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(MINEACOM) yasobanuriye abanyamahanga ko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda bitavuze gukumira ibiva hanze.

Muri iyo nama hagaragajwe ko mu bihugu bigize EAC hagomba gushyirwa inganda zikora ibihangana n'ibiva mu mahanga
Muri iyo nama hagaragajwe ko mu bihugu bigize EAC hagomba gushyirwa inganda zikora ibihangana n’ibiva mu mahanga

Byavugiwe mu nama iteraniye i Kigali y’Ihuriro ry’abanyenganda n’abayobozi mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (2nd East African Manufacturing Business Summit), kuva tariki 23-25 Gicurasi 2017.

Abitabiriye iyi nama basobanura imbogamizi nyinshi zituma muri aka karere nta nganda nini nyinshi zihari. Basabye ibihugu kutaba nyamwigendaho mu byo bikora, nk’uko uwitwa Ramadhan Madabida uyobora inganda zikora imiti muri Tanzania abisobanura.

Agira ati “Turavuga ibyo guhuza za gasutamo, isoko rusange n’ibindi. Ni igihe rero cyo kuvuga ibiva muri Afurika y’Iburasirazuba aho kuvuga ngo iby’u Rwanda, ibya Uganda, ibya Tanzania, ibyo muri Kenya cyangwa iby’i Burundi.”

Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba, Francois Kanimba yavuze ko iyi gahunda yo guteza imbere ibikomoka mu Rwanda (Made in Rwanda) abantu ngo bayumvise nabi.

Agira ati “Twe turimo guhindura imyumvire gusa kuko tubwira abantu ko niba babonye ifarini imwe yakorewe mu Rwanda indi yarakorewe mu Buhindi, bo bakunze gusuzugura ibya hano, icyo ntaho gihuriye no kuvuga ngo mugure ibyo mu Rwanda cyangwa ibyo mu mahanga.

Ikindi, twe turashaka gufasha inganda zacu kugira ubushobozi bwo guhangana n’izo mu bindi bihugu. Ntabwo rero kuvuga “Made in Rwanda” muri ubwo buryo bivuze gukumira ibicuruzwa biva ahandi.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi nawe ashimangira ko mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize EAC, yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzaniya, ku ya 20 Gicurasi 2017, buri gihugu cyiyemeje gushaka ibicuruzwa byacyo byinshi kandi byiza bigomba guhatana n’ibindi ku masoko yo hanze.

Mu mbogamizi zigaragazwa muri iyi nama harimo ikibazo cy’igiciro cyo gukorera ubucuruzi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Icyo giciro ngo kirahanitse cyane kurusha ahandi ku isi ku rugero rwa 60%.

Umuti wacyo ngo waba uwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi ugera muri buri gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka