Kigali: Iminsi mikuru yatumye ibiciro by’inyama bizamuka

Mu gihe abantu hirya no hino bari mu myiteguro y’iminsi mikuru by’umwihariko itangira umwaka, ibiciro bya bimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa muri iyo minsi byarazamutse.

Ubwo Kigali Today yatemberaga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali by’umwihariko mu isoko, yasanze bimwe mu biciro by’ibiribwa birimo inyama byarazamutse muri iyi minsi abantu bari mu birori byo kwizihiza no kwishimira umunsi mukuru w’ubunani.

Muri ibi bihe by'iminsi mikuru ibiciro by'inyama z'inkoko byarazamutse cyane ugereranyije n'izindi nyama
Muri ibi bihe by’iminsi mikuru ibiciro by’inyama z’inkoko byarazamutse cyane ugereranyije n’izindi nyama

Nubwo bimeze bityo ariko ngo mbere ya Noheli ndetse no kuri uwo munsi nyirizina, ibiciro by’ibiribwa birimo inyama byari bitarazamuka kuko byazamutse umunsi umwe nyuma ya Noheli.

Bimwe mu biribwa byazamutse birimo inyama, aho nko mu isoko ryo mu Mujyi rwagati rizwi nk’irya Nyarugenge, ikilo cy’imvange z’inyama z’inka kirimo kugura amafaranga y’u Rwanda 4800, mu gihe kuri Noheli na mbere yaho cyaguraga amafaranga 4500, naho iroti iragura amafaranga 6200 mu gihe kuri Noheli yaguraga 6000.

Muri iryo soko, inyama z’inkoko ikilo kirimo kugura amafaranga y’u Rwanda 5500, mu gihe mbere zaguraga 3500, naho inkoko z’inyarwanda ikilo ni 6000 mu gihe zaguraga 5500.

Ikilo cy’amafi ya Muhazi kiragura amafaranga y’u Rwanda 4500, yo ntabwo yigeze azamurirwa igiciro.

Inkuru nziza muri iryo soko ni uko ibirayi bya Kinigi ibiciro byagabanutse, bikaba bigeze ku mafaranga 600 ku kilo, nubwo hari igihe mu minsi yashize cyaguze amafaranga 1500.

Amavuta yo gutekesha y’ibihwagari litiro 5 z’ayitwa Crystal zirimo kugura amafaranga y’u Rwanda 15000, mbere ya Noheli yaguraga 13000 arazamuka agera kuri 14000, none ari kuri 15000.

Ibindi byazamutse birimo inyanya aho ikilo kirimo kugura amafaranga y’u Rwanda 1000, mu gihe mbere ya Noheli zaguraga hagati ya 800-900.

Si mu isoko rya Nyarugenge gusa ibiciro by’inyama byazamutse, kubera ko no mu bindi bice abanyamakuru ba Kigali Today babashije kugeramo nk’i Gikondo, hari aho ikilo cy’inyama z’inka z’imvange kirimo kugura amafaranga 4500 mu gihe mbere ya Noheli cyaguraga 4200, gusa hari n’aho ziri hejuru y’ayo mafaranga, ariko na none zitarengeje 4800 ku kilo.

No mu bindi bice by’Umujyi wa Kigali nka Nyamirambo na Kimironko igiciro cy’inyama z’imvange kiri hagati ya 4500 na 4800, mu gihe mbere y’iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka ibiciro byari munsi yaho.

Uku kuzamuka kw’ibiciro by’umwihariko ku biribwa bikunze gukoreshwa ku minsi mikuru, ngo birimo gutuma abacuruzi batabona abaguzi nk’uko byari bimeze mu myaka yatambutse.

Bamwe mu bacuruzi b’inyama bakorera mu isoko rya Nyarugenge baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko kuzamuka kw’ibiciro byatumye abakiriya bagabanuka.

Umwe muri bo yagize ati “Urabwira umukiriya 5500 asanzwe ayigura 3500 akaba abivuyemo arigendeye, ubundi iyo ibintu bigura macye buri wese yisangamo akagura, ariko nk’ubu kugira ngo urye inkoko ugomba kuba wazanye wenda nk’ibihumbi 10 kuzamura, mu gihe mbere wabaga ufite ibihumbi 7 ukagura inkoko ihaza umuryango, umwaka ushize wasangaga umuntu yacuruje nk’ibihumbi 700 cyangwa Miliyoni, ariko kuri iki gihe nta n’ibihumbi 100 umuntu yacuruza.”

Mugezi we ati “Twatunguwe n’ukuntu twabuze amafaranga, nta muntu warangura ibintu byinshi ngo abizane, nimbe n’umwaka washize wo twaracuruje ugereranyije, kuko ntabwo twabuze nk’ibiro magana atatu kuri Noheli na magana atatu kuri Bonane, ariko uyu mwaka nta n’uwacuruje ibiro bigera ku 150, twabuze abakiriya.”

Ikibazo cyo kugabanuka kw’abakiriya ngo ntabwo kiri ku bacuruzi b’inyama gusa, kuko n’abacuruza ibindi bavuga ko abaguzi batabaye benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka