Kigali: Abaminisitiri b’ubucuruzi muri Africa bumvikanye ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ubucuruzi

Abaminisitiri b’ubucuruzi b’ibihugu bigize umuryango wa Africa yunze ubumwe bateraniye i Kigali, bumvikanye ku masezerano ashyiraho isoko rusange ry’ubucuruzi muri Africa (Continental Free Trade Area).

 Abaminisitiri b'ubucuruzi bumvikanye ku masezerano yo gushyiraho isoko rusange muri Africa
Abaminisitiri b’ubucuruzi bumvikanye ku masezerano yo gushyiraho isoko rusange muri Africa

Umwanzuro wo gushyiraho gahunda y’isoko rusange muri Africa, Continental Free Trade Area wafashwe n’inama y’abakuru b’ibihugu muri Kamena 2015.

Ni gahunda imaze igihe iganirwaho n’abaminisitiri bashinzwe ubucuruzi mu bihugu bigize umuryango wa Africa yunze ubumwe, president wa Niger Mahamadou Issoufou akaba ari we wahawe inshingano zo kuyikurikirana.

Abo baminisitiri bongeye kuganira kuri iyi gahunda, nyuma y’iminsi abatekinisiye n’abanyamabanga muri izo minisiteri bayunguranaho ibitekerezo. Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda w’u Rwanda, Vincent Munyeshyaka yavuze ko bamaze kumvikana kuri ayo masezerano ku buryo we asanga igisigaye ari ukuyasinya.

Ati “Tumaze kumvikana ku masezerano kandi turabona ibihugu byinshi byiteguye kuyasinya. Hari ibihugu bitewe n’amategeko ya byo byiteguye guhita bisinya, ariko hari n’ibindi bizabanza kujya kuganira n’inteko nshinga amategeko z’ibihugu bya bo kugira ngo basinye nyuma.

Tugomba kumvikana no kuri gahunda ibihugu bitasinye bizubahiriza bikarangiza gusinya mu gihe cyumvikanyweho”

Ayo masezerano azasinywa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma tariki 21 Werurwe 2018. N’amara gusinywa yitezweho kwagûra isoko ry’abacuruzi bo mu bihugu bya Africa.

Urugero ni uko abanyarwanda bari bafite isoko rya miriyoni 12 gusa, ariko nyuma y’isinywa ry’aya masezerano bakazaba bafite isoko rya Africa yose rigizwe n’abasaga miriyari imwe na miriyoni 200.

Abacuruzi batoya ariko barasa nk’abataribona muri iyi gahunda, bagasaba minisiteri y’ubucuruzi kubatekerezaho nk’uko Damiyani Ntihabose acuruza muri Mateus mu mujyi wa Kigali yabibwiye kigali Today.

Ati “Niba uko babivuga ariko bizagenda byaba ari byiza ariko inyungu n’ubundi iracyari iya ba bacuruzi bafite ubushobozi buhambaye, n’abacuruzi batoya babareba bakareba uko babagenza”

Minisitiri Munyeshyaka (iburyo) mu nama yahuje abaminisitiri b'ubucuruzi muri Afurika
Minisitiri Munyeshyaka (iburyo) mu nama yahuje abaminisitiri b’ubucuruzi muri Afurika

Ministiri Munyeshyaka avuga ko uko byagenda kose abaturage ba Africa bazungukira byinshi kuri iri soko rusange ry’umugabane wa Africa, kuko nyuma yo kuyasinya hazabaho kureba niba ibihugu bitava mu miryango mito mito bihuriyemo, hagashyirwa imbaraga muri iri soko rusange rya Africa.

Agira ati “Ibihugu byinshi harimo n’icyacu biri mu miryango myinshi itandukanye, COMESA, EAC n’indi. Iri ni isoko rimwe kuri Africa ku buryo bizanatuma ibihugu tureba niba koko twakomeza kuba muri iyo miryango mitoya, niba tutashyira imbaraga muri uyu muryango munini uteza imbere Africa”

Ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Africa byonyine kugeza ubu bungana na 15%, mu gihe igipimo cya 85% gisigaye usanga ibihugu bya Africa bikorana ubucuruzi n’indi migabane. Umugabane wa Africa kandi uracyafite uruhare ruto mu bucuruzi mpuzamahanga, kuko urebye ku byoherezwa mu mahanga kugeza ubu usanga uruhare rwa Africa ruri kuri 5.3%.

Byitezwe ko aya masezerano n’asinywa hazabaho ubufatanye, buzatuma umugabane wa Africa uzamuka mu bucuruzi mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka