Kibeho: Biteze gukirigita ifaranga kubera isoko babonye ry’ibigori

Abahinzi b’ibigori bo mu Murenge wa Kibeho muri Nyaruguru bemeza ko bagiye kugera ku bukire kuko babonye isoko ry’ibigori byabo rihoraho kandi ku giciro bishimira.

Aba baturage biteze kubona amafaranga menshi kubera isoko ry'ibigori babonye
Aba baturage biteze kubona amafaranga menshi kubera isoko ry’ibigori babonye

Abo bahinzi bibumbiye muri koperative "Abesamihigo-Kibeho", hashize umwaka uruganda AIF-Rwanda (Africa Improved Food), rukora amafu atandukanye yongerera intungamubiri abana bato akunze kwitwa Shisha kibondo, rutangiye kubagurira umusaruro kuri 210Frw ku kilo mu gihe ahandi ikiro kigura 150Frw.

Bamwe muri abo bahinzi bemeza ko urwo ruganda rwatumye bamenya guhinga neza ndetse bakabona n’amafaranga bakiteza imbere nk’uko Emmnuel Ndahimana abivuga.

Agira ati “Ni amahirwe twagize gukorana n’uru ruganda, batwerekera mu byo dukora bigatuma umusaruro uba mwiza kandi ukiyongera. Batugurira kuri 210Frw ku kilo tukabona amafaranga meza, nk’ubu mu isarura ry’ubushize nahise nigurira ingurube enye, ubu ziri hejuru y’ibihumbi 250Frw”.

Mugenzi we ati “Mbere ntitwari dufite aho twanika ibigori bikatuborana none barahatwubakiye heza. Umusaruro na wo warazamutse, nk’ubu akarima mpinga nagakuragamo ibiro 60,none ubu byikubye kabiri, ubutaha nzongera ubuso bityo nzeze byinshi mbone amafaranga atubutse”.

Uruganda AIF rwubakiye abahinzi b'ibigori inzu igezweho yo kwanikamo umusaruro mbere y'uko bawugurisha
Uruganda AIF rwubakiye abahinzi b’ibigori inzu igezweho yo kwanikamo umusaruro mbere y’uko bawugurisha

Kayitana Fred,wize iby’ubuhinzi(agronome),akurikirana ibikorwa by’abo bahinzi, avuga ko abahinzi iyo babanye uberekera mu bikorwa byabo nta kabuza umusaruro uba mwiza.

Ati “Tubakurikirana kuva bategura umurima, gutera, kubagara, gusarura no kwanika ibigori bityo uruganda rukawugura rutishisha. Imbuto n’ifumbire babibonera igihe bigatuma umusaruro uba mwiza, cyane ko baba baranigishijwe kumenya uko intete nziza ziboneka ntihabeho guhomba”.

Yongeraho ko kuva abo baturage bakwishyira hamwe, bagahingira hamwe, umusaruro w’ibigori uri muri toni esheshatu kuri hegitari mu gihe mbere utanageraga kuri toni ebyiri.

Umuyobozi w’uruganda AIF-Rwanda, Prosper Ndayiragije, avuga ko umusaruro w’ibigori byo mu Rwanda ukiri muke cyane ugereranije n’ibyo bakenera, ari yo mpamvu biyemeje gukurikirana abahinzi.

Ati “Uruganda iyo rukoze umwaka wose rukenera toni ibihumbi 28 by’ibigori, ibyera mu Rwanda tubona 25% gusa, ibindi bikava hanze. Ubu rero twahisemo gukorana n’abahinzi, tubafasha kongera umusaruro n’ubwiza bwawo ku buryo muri 2019 twaba tugeze kuri 50%”.

Yongeraho ko intego ari uko ibikenerwa mu ruganda byaba ibyo mu Rwanda 100%, ari yo mpamvu barimo gukorana n’inzego za Leta ziganjemo izita ku buhinzi kugira ngo iyo ntego izagerweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka