Iri murikabikorwa ryatangiye tariki 23 kugeza 26/10/2014 rigamije gufasha abaturage kwigira kuri bagenzi babo, no kubafasha kuhigira ibishobora kubafasha mu kwihutisha iterambere ryabo.
Mushingwamana Laurent, ukomoka mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi akaba umuhinzi ntangarugero w’urutoki weza ibitoki byo mu bwoko bwa Fiya bipima hagati y’ibiro ijana na makumyabiri (120kg) n’ibiro magana abiri na mirongo itanu (250kg) ni umwe mu baturage baryitabiriye baje kumurika ibikorwa byabo.
Kuri iwe ngo uyu mwanya uramushimisha cyane kuko abona umwanya wo kwamamaza ibikorwa bye kandi n’abandi bakamwigiraho.
Yagize ati “Njyewe biranshimisha cyane iyo mbonye abantu buzuye hano banshagaye baje kureba ibi bitoki kuko bituma bagira ishyaka rwo gushaka kugira ibitoki nk’ibi.”
Bamwe mubazaga kureba ibitoki bya Mushingwamana bakaba bahitaga bagura insina dore ko mu byo akora harimo n’ubutubuzi bw’imbuto y’urutoki yo mu bwoko bwa Fiya.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere (JAF) b’Akarere ka Karongi, Musoni Eduard, ashima umwanya nk’uyu wo kumurikira abaturage ibyo akarere kaba gateganya kugeza ku baturage ku bufatanye n’abafatanyabikorwa.
Yibutsa abafatanyabikorwa ko ibyo umufatanyabikorwa biba bigomba kwinjira n’igendabikorwa ry’akarere cyane ko na ryo riba riyoboye na gahunda y’imbaturabukungu n’imihogo. Musoni akaba ashima ubwitange abaturage n’abayobozi bagaragaza mu ntambwe y’iterambere.
Naho Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, hakizimana Sébastien, avuga ko imurikabikorwa nk’iri rikorwa kugira ngo ribere umuturage ishuri kandi rimufashe gufata icyerekezo mu iterambere.
Agira ati “Ni ishuri aho tubona ibyagezweho biturutse muri za ntego zijyanye n’imbaturabukungu ya kabiri ikura umuturage mu bukene.”
Akomeza yerekana ko rishingiye ku ikoranabuhanga, guhindura icyaro, guteza imbere umuturage binyuze mu buhinzi bwa kijyambere hagamijwe kongera umusaruro, ndetse hakabamo n’ibijyanye n’ubuzima na serivisi.
Senateri Perrine Mukankusi wafunguye ku mugaragaro iri murikabikorwa ku mugoroba wok u wa 24 Ukwakira 2014,we akaba avuga ko n’ubwo ibimaze kugerwaho bigaragara kandi ibishimishije ariko ngo urugendo rugikomeje kandi rukiri rurerure.
Agira ati “Ntabwo tugomba kwirirara mu bijyanye n’iterambere mureke abaturage basure abaturage basure iriya mirima y’icyitegererezo bayibone babone ko ibintu bishoboka, abaturage babone aho bashobora gukura ibyangombwa bituma bashobora kwiteza imbere.”
Iri murikabikorwa ribumbatiye ibikorwa hafi ya byose by’abatanyabikorwa mu iterambere ry’ako karere.
Kuba bahurira hamwe bakerekana ibyo bakora bibera umuturage ishuri rya bugufi rimuha igitekerezo cy’aho yahera agira icyo akora gishobora kumubera intandaro yo kuva mu bukene agana mu iterambere, cyangwa bikamufasha kunoza ibyo yari asanzwe akora.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|