Itumbagira rikabije ry’igiciro cy’ibirayi riteye benshi impungenge

Abaturage bo mu Karere ka Musanze bavuga ko muri iki gihe bagowe no kurya ibirayi bitewe n’uko igiciro cyabyo gitumbagira buri munsi aho ubu mu mirima n’amasoko yo hirya no hino yo muri aka Karere biri kugura hagati y’amafaranga 800 na 1100 ku kilo kimwe.

Ni igiciro bavuga ko kitigeze kibaho mu mateka y’iki gihingwa, bagasaba inzego bireba kugira icyo zikora iri tumbagira bakarigarurira hafi.

Bamwe mu bo Kigali Today iheruka gusanga mu Murenge wa Kinigi, uyu ukaba umwe mu Mirenge ifatwa nk’igicumbi cy’igihingwa cy’ibirayi ugereranyije n’ahandi bitewe n’uburyo bihera ku bwinshi, na bo ni bamwe mu bahangayikishijwe n’iri tumbagira.

Serugendo Jean Bosco wo mu Murenge wa Kinigi agira ati: “Ibirayi ntitukibirya kubera ukuntu byahenze cyane. Mu mirima umuhinzi arabitangira amafaranga ari hejuru ya 700 byagera ku masoko y’ino aha ngaha bikagura amafaranga asaga 800 ku kilo kimwe kivuye ku mafaranga 300 cyaguraga mu gihe kitari kinini gishize. Ibi bintu ntibyari byarigeze bibaho mu mateka y’ino aha ngaha ni ubwa mbere tubibonesheje amaso. Amaherezo y’ibi ni ukwicwa n’inzara kuko ibirayi byari bidufatiye runini mu mafunguro yacu ya buri munsi twaryaga”.

Hari abatekereza imihindagurikire y’ibihe, amafumbire n’izindi nyongeramusaruro bitabonekera igihe nk’intandaro y’umusaruro wabonetse ari mucye, abandi bagakeka ko ubuso bwahingwagaho kuri ubu butagikoreshwa mu buhinzi na byo biri mu byagabanyije umusaruro.

Umwe ati: “Mu bihe bishize imvura ivanze n’urubura byaguye ari byinshi bikoma ubuhinzi mu nkokora, bikurikirwa n’izuba na ryo ryavuye ari ryinshi ritwika imyaka yari mu mirima. Tubona ibihe bikomeje guhindagurika na byo biri mu bikomeje gutuma umusaruro ukendera. Ubu twihebye, turi kureba mu kirere byadushobeye. Ibirayi byabaye imari ifatwa nk’imbonekarimwe irusha n’inyama agaciro”.

Undi ati: “Ubutaka bwinshi ino aha ngaha ntibugihingwa, ubwo batubatseho amazu atuwemo, bweguriwe abashoramari bubakaho amahoteli, hakagira n’ubusaguka bakaburekera aho gutyo gusa ntibabuhinga. Aho hose havaga umusaruro utubutse, tukarya ibirayi ku bwinshi tudahenzwe none ubu bikomeje guhinduka ari na ko tuguma mu gihirahiro aho tutazi iby’ibi biciro iyo bizagarukira. Byibura badufashije bakajya babuhinga bakabitugurisha igiciro cyabyo cyagabanuka”.

Benshi ubu ngo bayobotse ibiribwa bigizwe n’ibijumba, umutsima w’ibigori, cyangwa ibitoki ariko na byo ngo uko iminsi ihita igiciro cyabyo kigenda kizamuka.

Agaruka kuri zimwe mu mpamvu zateye izamuka ry’igiciro cy’ibirayi, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yagize ati: “Ibihe tuvuyemo byaranzwe n’izuba ryinshi ridindiza umusaruro rinasanga atari igihe cy’ihinga ry’ibirayi. Mu busanzwe ibirayi byera ari byinshi mu mezi ari hagati y’Ugushyingo gushyira Ukuboza. Ubwo rero wenda icyo gihe nikigera nibwo abantu bashobora kuzaba bemeza neza ko koko ibiciro byahungabanye tugendeye ku kuntu bizaba byifashe”.

Yongeyeho ati “N’izamuka ry’imbuto y’ibirayi na ryo riri mu bishobora kugira ingaruka ku musaruro weze kuko nk’umuhinzi waba yarahinze imbuto imuhenze, n’ibindi byose yabushoyemo bimuhenze, igihe cy’isarura aba yumva yagaruza ayo yashoye. Ubwo rero dukangurira abaturage kwirinda kumarira umusaruro wose ku isoko ahubwo bakagira umuco wo kujya bibikira imbuto mu rwego rwo kwirinda kuyigura ibahenze”.

Mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda igihingwa cy’ibirayi cyera ku bwinshi mu Turere twiganjemo utw’igice cy’amakoro harimo aka Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu.

Mu bwoko bw’imbuto ihingwa harimo n’iyitwa Kinigi ikunzwe na benshi kubera ukuntu iryoha. Ku masoko y’i Musanze, ibinini muri byo ubu biragura amafaranga ari hejuru ya 1100 ikilo kimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka