Isoko rihuza Afurika rizakemura ibibazo by’ubucuruzi u Rwanda rufite

Ibihugu bya Afurika birategura uko hajyaho isoko ribihuza kugira ngo ubucuruzi bwabyo bworohe bityo n’u Rwanda rubyungukiremo.

Iyo nama yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika
Iyo nama yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika

Byagaragarijwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi itanu ibera i Kigali, yatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017.

Ihuriyemo abayobozi batandukanye bagera kuri 200 bahagarariye ibihugu byabo, banafite aho bahurira n’ubucuruzi mu nshingano zabo. Bari kuganira ku bibazo bibangamiye ubucuruzi muri Afurika, kugira ngo banashake inzira zo kubikemura.

Sebahizi Prudence, umujyanama mu muryango w’ubumwe bwa Afurika (AU), mu bijyanye no gufungura isoko rihuza umugabane wa Afurika, avuga ko isoko rihuje ibihugu bya Afurika rizakemura ibibazo by’ubucuruzi u Rwanda rufite.

Agira ati “Igiciro cyo gutwara ibintu kiri hejuru bikagera ku masoko mpuzamahanga bihenze ntibibashe gupiganwa n’ibihasanzwe.

Ikindi ni ikiguzi cyo gukora ibyo tujyana ku isoko kiba kiri hejuru ndetse n’uko inzira yo kugera ku isoko inyura mu bindi bihugu kuko tudakora ku nyanja.”

Ibyo ngo bizakemuka iryo soko nirimara kujyaho, ku buryo hari ibizorohera abacuruzi kuko isoko rizaba ribaye rimwe ku mugabane wose wa Afrika.

Sebahizi avuga kandi ko iri soko rigiye kubaho bwa mbere, rizubakira ku yandi yari asanzwe kuri uyu mugabane.

Ati “Mu mateka ya Afurika ni bwo bwa mbere habaye imishyikirano yo gushyiraho isoko rusange rihuza umugane wa Afurika.

Iri soko rizubakira ku masoko yari asanzwe mu muturere dutandukanye, bivuze ko niba hari isoko ryari riri muri EAC, ni ukuryagura rikajya ku mugabane wose.”

Akomeza avuga ko iri soko rizorohereza ibihugu bya Afurika kugera ku masoko yo hanze y’uyu mugabane kubera ko ufite ibihugu byinshi bikora ku nyaja.

Sebahizi Prudence avuga ko isoko rizahuza ibihugu bya Afurika rifitiye akamaro kanini u Rwanda
Sebahizi Prudence avuga ko isoko rizahuza ibihugu bya Afurika rifitiye akamaro kanini u Rwanda

Waled El Zomor, umujyanama mu by’ubucuruzi akaba n’umwe mu bateguye iyi nama, avuga ko muri iyi nama bagamije kureba uko imiryango y’ubucuruzi muri Afurika ihagaze.

Agira ati “Ubu ntitureba ibibazo byihariye by’ibihugu, turareba uko imiryango migari umunani y’ubucuruzi ihagaze, turebe uko amabwiriza ayigenga yahuzwa, turebe ibya za gasutamo bityo bitworohere kumenya ikibereye buri gihugu.”

Biteganyijwe ko imyiteguro ijyanye n’ishyirwaho ry’iyo soko irangirana n’uyu mwaka wa 2017, ku buryo ryazatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka